Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/1/2018 Abepisikopi b'Itorero Angilikani mu Rwanda batoye ArchBishop ugomba gusimbura Musenyeri Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Musenyeri Dr Laurent Mbanda ni we watorewe kuba ArchBishop w'iri Torero.
Amatora ya ArchBishop wa EAR yabereye mu mujyi wa Kigali kuri St Etienne mu Biryogo, arangira Musenyeri Laurent Mbanda ariwe utowe nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda akaba n'umushumba wa Diyoseze ya Gasabo. Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda, ni umushumba wayoboye Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe gusimbura Musenyeri Laurent Mbanda mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016.
Itangazo rya EAR ryemeza ko Musenyeri Mbanda ari we ArchBishop uzambura Musenyeri Rwaje
Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 63 y'amavuko atorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda (EAR) mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kuzatangira ikiruhuko tariki 5/8/2018. Magingo aya ariko Musenyeri Laurent Mbanda asigaje imyaka ibiri gusa kugira ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko ari nayo itangirwaho ikiruhuko cy'izabukuru.
Ibi bivuze ko Musenyeri Laurent Mbanda azatangira kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda ubwo azaba asigaje umwaka umwe n'igice ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko dore ko yabonye izuba kuwa 25 Ukwakira mu 1954. Biteganyijwe ko tariki 10/6/2018 ari bwo Musenyeri Laurent Mbanda azatangira imirimo ye nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda. Musenyeri Laurent Mbanda ni umugabo w'umugore umwe bakaba bafitanye abana batatu, umwe muri bo yitwa Erick akaba akina amafilime i Hollywood muri Leta ya Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
AMAFOTO MU BIHE BINYURANYE YA MUSENYERI MBANDA N'UMURYANGO WE
Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuba ArchBishop wa EAR
Musenyeri Mbanda hamwe n'umufasha we madamu Cyantal Mbanda
Abahungu ba Musenyeri Laurent Mbanda hamwe na mama wabo (hagati)
Musenyeri Laurent Mbanda hamwe na Musenyeri Rwaje ucyuye igihe
Eric Mbanda na mushiki we Erica Mbanda, abana ba Musenyeri Mbanda
Eric Mbanda umukinnyi w'amafilime i Hollywood
Hano bari kumwe n'umukobwa wabo Erica muri hotel yabo Montana Hotel iri mu Majyaruguru
Musenyeri Laurent Mbanda hamwe n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO