RFL
Kigali

Musenyeri Mbanda witeguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru yatorewe kuyobora Angilikani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2018 12:56
6


Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/1/2018 Abepisikopi b'Itorero Angilikani mu Rwanda batoye ArchBishop ugomba gusimbura Musenyeri Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Musenyeri Dr Laurent Mbanda ni we watorewe kuba ArchBishop w'iri Torero.



Amatora ya ArchBishop wa EAR yabereye mu mujyi wa Kigali kuri St Etienne mu Biryogo, arangira Musenyeri Laurent Mbanda ariwe utowe nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda akaba n'umushumba wa Diyoseze ya Gasabo. Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda, ni umushumba wayoboye Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe gusimbura Musenyeri Laurent Mbanda mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016. 

Musenyeri Laurent Mbanda

Itangazo rya EAR ryemeza ko Musenyeri Mbanda ari we ArchBishop uzambura Musenyeri Rwaje

Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 63 y'amavuko atorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda (EAR) mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kuzatangira ikiruhuko tariki 5/8/2018. Magingo aya ariko Musenyeri Laurent Mbanda asigaje imyaka ibiri gusa kugira ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko ari nayo itangirwaho ikiruhuko cy'izabukuru.

Ibi bivuze ko Musenyeri Laurent Mbanda azatangira kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda ubwo azaba asigaje umwaka umwe n'igice ngo yuzuze imyaka 65 y'amavuko dore ko yabonye izuba kuwa 25 Ukwakira mu 1954. Biteganyijwe ko tariki 10/6/2018 ari bwo Musenyeri Laurent Mbanda azatangira imirimo ye nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda. Musenyeri Laurent Mbanda ni umugabo w'umugore umwe bakaba bafitanye abana batatu, umwe muri bo yitwa Erick akaba akina amafilime i Hollywood muri Leta ya Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

AMAFOTO MU BIHE BINYURANYE YA MUSENYERI MBANDA N'UMURYANGO WE

Laurent Mbanda

Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuba ArchBishop wa EAR

Musenyeri Laurent Mbanda

Laurent Mbanda

Musenyeri Mbanda hamwe n'umufasha we madamu Cyantal Mbanda 

Laurent Mbanda

Abahungu ba Musenyeri Laurent Mbanda hamwe na mama wabo (hagati)

Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda hamwe na Musenyeri Rwaje ucyuye igihe

Musenyeri Laurent Mbanda

Eric Mbanda na mushiki we Erica Mbanda, abana ba Musenyeri Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda

Eric Mbanda umukinnyi w'amafilime i Hollywood

Musenyeri Laurent Mbanda

Hano bari kumwe n'umukobwa wabo Erica muri hotel yabo Montana Hotel iri mu Majyaruguru 

Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda hamwe n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Andre6 years ago
    Abayobozi bose bashyirwaho n. Imana. Rero turamwishimiye kuko Imana ariyo yakoresheje abakozi bayo. Dukorera Imana ishobora byose izamushoboza. Halelua
  • yaya6 years ago
    congratulations Dad!!bless!
  • Jovinta6 years ago
    Imana ishimwe cyane kubwo abasenyeri kureba Kure bagutora, imirimo wakoze irivugira Mu mezi mace usigaje tabara Sonrise nicyo kibazo diocese ya Shyira ifite.
  • Jocinta6 years ago
    congraluctions, yakoze byinshi byiza muri shyira ariko mbere yuko agenda abanze asige ashyize sonrise ku murongo cyane cyane adukize uriya muyobozi waryishe.
  • ukuri6 years ago
    Ni byiza cyane imana imuhaye promotion, shyira dufite umugisha udasanzwe nuwo udusigiye Bishop Sam mugisha nawe turamukunda kandi tuzamuba hafi , nawe nashyireho ake turabizi arabishoboye cyane cyane sonrise ikeneye imbaraga zanyu mu buyobozi
  • Louise6 years ago
    Congs to archbishop mbanda urumukozi pe Anglican Mu Rwanda izayishobora. Bishop mugisha tumwifurije nawe imirimo myiza Mu gihe afashe inkoni, igihe tumaranye Muri MusAnze we na Madamu we Jacqueline bafite impano yo kwicisha bugufi no gukora Kandi neza. Imana ibalinde mwese Mu milimo mishya





Inyarwanda BACKGROUND