Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017 ni bwo Jean Marie uzwi nka RASTA yahamije ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we ndetse ahita abatizwa mu mazi menshi, abatirizwa muri pisine yo kwa Rubangura i Kimihurura.
Jean Marie uzwi nka RASTA ni umugabo w'imyaka 48 y'amavuko washoye imari ye mu byuma birangurura amajwi, akaba ari na we washinze kompanyi yitwa Sound promotion and Creation. Mu bitaramo bikomeye bya hano mu Rwanda no mu karere, Sound promotion and Creation ya Jean Marie yifashishwa na benshi na cyane ko ibyuma bye bitanga umuziki mwiza, amatara, stage n’ibindi.
Ku isaha ya saa Saba n’igice z’amanywa z’iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017 ni bwo Jean Marie ari we RASTA yabatijwe mu mazi menshi abatizwa na Rev Pastor Gataha Straton uyobora itorero rya Vivante mu Rwanda, ari na ryo torero Jean Marie arimo gusengeramo ubu nyuma yo kwakira agakiza. Rev Gataha wabatije RASTA ni we wamusengeye ubwo Jean Marie yari arwaye.
Jean Marie yateye ikirenge mu cya Yesu abatizwa mu mazi menshi
Jean Marie yabatijwe nyuma y’amasaha macye avuye mu rusengero rwa Vivante i Kimihurura gutanga ubuhamya bw’ukuntu Imana yamukoreye ibikomeye ikamuzura ubwo yari arwaye akaremba akajya mu bapfumu ariko akahaburira igisubizo. Muri icyo gihe cy’uburwayi bwe, Jean Marie avuga ko yatemberejwe n'Imana ikuzimu dore ko yihamiriza ko yapfuye akajyanwa ikuzimu, hanyuma yaho akazuka akagaruka ku isi.
Jean Marie yasabye abajyaga bamwita RASTA kujya bamwita RASTA wa Yesu
Ibyo yanyuzemo mu burwayi bwe ngo ni byo byatumwe afata umwanzuro wo kwakira agakiza, asaba Rev Gataha kumusengera. Kuri iki Cyumweru ni bwo RASTA yahamirije imbere y’iteraniro ko yatangiye urugendo rujya mu ijuru, nuko baramusengera. Abakristo ba Eglise Vivante i Kimihurura kimwe n'abo mu muryango we bishimiye bikomeye intambwe yateye yo kwakira agakiza. Jean Marie na we yabwiye Inyarwanda.com ko ubu yabaye mushya ndetse akaba yiteguye kurwana na satani.Yaboneyeho gusaba abajyaga bamwita RASTA ko bajya bamwita RASTA wa Yesu kuko yamaze guhinduka. Yabajijwe n'icyamuteye kujya mu itorero Vivante. Yagize ati:
Nitwa Nsanzubukire Jean Marie Mushya, uyu mwanzuro (wo kwakira agakiza no kubatizwa) nawufashe Saa Sita z’ijoro igihe nari maze igihe mu byaha abandi babatizwa ndeba ariko hari ahantu Yesu yanshakiriye kuko ku Cyumweru gishize tariki 23 Mata 2017 naje guhura n’ibibazo bikomeye, nijoro Umwuka aransanga arambwira ati Ese wowe wumva uri tayari? Mpitamo rero kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye. Njye ubundi muri Vivante ni abantu banjye ni ahantu najyaga nsengera mfite umwanya ndetse na Rev Straton ni inshuti yanjye, mpafite inshuti nyinshi zirimo Janvier Kivuye mpafite abantu benshi cyaneee, abantu bose banyiyumvamo ariko ntabwo nari nagakizwa ngo nature neza mbisoze ariko ubu ni bwo Yesu yangiriye ubuntu ubu ndi umukrisito kandi ndamwera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye, namuhaye n’ubugingo bwanjye bwose.
Nyuma yo gukizwa akanabatizwa mu mazi menshi, Jean Marie yavuze ko ubu akinguye umuryango winjira mu Mana, akaba agiye guhangana ku rugamba na shitani. Yavuze kandi ko agiye kwiga gusenga ndetse ngo agiye gukora ibikorwa by’abakozi b’Imana. Kuba agakiza hari abagafata nk’ak’abantu baciriritse, Jean Marie yavuze ko na we ari ko yajyaga abitekereza kera atarakizwa, gusa ngo nyuma yo gupfa akazuka, yabashije gusobanukirwa byinshi ku gakiza asanga Yesu ari mwiza.
Njyewe naje kugira ingorane zituma mfa,Imana iranzura ndakira ariko nza kwibuka ko nari mfuye ndi mu byaha, ndavuga rero nti kuva uno munsi ngiye kuba umuntu ushaka Imana, ushaka ijuru, hehe n’ibyaha. Ubu nitwa RASTA wa Yesu, kunyita gutyo ntacyo byaba bitwaye, kuko ibintu byose bituriho ku mubiri ni ibihimbaza Imana, uzambona akanyita RASTA azajye yongeraho ngo RASTA wa Yesu.
REBA AMAFOTO UBWO RASTA YATANGAGA NDETSE AKABATIZWA NO MU MAZI MENSHI
Jean Marie ubwo yatangaga ubuhamya muri Eglise Vivante ku Kimihurura
Nyuma yo gutanga ubuhamya RASTA hamwe n'umuryango we basengewe n'abakuru b'itorero
Kwa Rubangura i Kimihurura ni ho RASTA yabatirijwe
Mu kubatizwa kwe hari abakristo benshi n'abo mu muryango we
Rev Straton yigisha ijambo ry'Imana mbere yo kubatiza Jean Marie
Jean Marie ajya mu mazi
Jean Marie acubizwa mu mazi menshi
Nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi
Mu matsiko menshi RASTA yari agiye kureba impano yahawe n'umuvandimwi we/Ifoto: Gideon
Yahawe impano yanditseho ngo 'Ibidashobokera abantu bishobokera Imana' /Ifoto: Gideon
Hano RASTA yari kumwe n'abakobwa be babiri (iburyo bwe n'ibumoso bwe) berekeza ku modoka zibajyana iwabo mu rugo /Ifoto: Gideon
RASTA akingura umuryango w'imodoka imujyana iwe imuvanye kwa Rubangura/Ifoto: Gideon
AMAFOTO: Mugisha Corneille @MCK Photographs
TANGA IGITECYEREZO