RFL
Kigali

Breaking: Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR yatawe muri yombi na Polisi

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/05/2017 8:55
4


Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda nyuma y’igihe gito hatawe muri yombi abandi bayobozi batatu ba ADEPR barimo na Madamu Christine Mutuyemariya ushinzwe imari n’umutungo muri iri torero ry’abanyamwuka.



Bishop Tom Rwagasana ni umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR). Uyu mukozi w’Imana yatawe muri yombi na polisi y'u Rwanda aho akurikiranyweho ibijyanye no gukoresha nabi umutungo w'itorero rya ADEPR nkuko umuvugizi wa polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege yabitangarije itangazamakuru. Yagize ati: "Turemeza ko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi, mu gihe hakomeje iperereza mu ikoreshwa nabi ry’umutungo muri ADEPR.”

Bishop Tom Rwagasana

Bishop Tom Rwagasana wungirije Bishop Sibomana Jean yamaze gutabwa muri yombi

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi abayobozi batatu bo muri ADEPR kubera gucunga nabi umutungo w'itorero, abo ni:Eng. Sindayigaya Theophile, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR. Icyo gihe Bishop Tom Rwagasana ntabwo yari mu Rwanda dore ko yari mu gihugu cya Uganda nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.

Uyu munsi tariki ya 5 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda itangaje ko yataye muri yombi Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi wungurije wa ADEPR. Nubwo ariko Polisi y'u Rwanda ubu ari bwo itangaje aya makuru, Inyarwanda.com ifite amakuru avuga ko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 3 Gicurasi 2017, ndetse ayo makuru akaba yaravugaga ko afungiwe i Gikondo, gusa umunyamakuru wa Inyarwanda.com icyo gihe yahamagaye umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege ahakana ayo makuru avuga ko atari yamenya niba ari byo.

Mutuyemariya

Madamu Christine Mutuyemariya ni umwe mu bayobozi 5 bakuru muri ADEPR batawe muri yombi

Ibibazo bijyanye n'umutungo wa ADEPR bivugwa ko ucungwa nabi, byakunze kuvugwa kera aho abakristo bashinjaga Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana kunyereza umutungo w'itorero, gusa byongeye kuvugwa cyane mu iyubakwa rya Dove Hotel, inyubako bivugwa ko yatwaye asaga miliyari eshanu z'amanyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Armstrong huye6 years ago
    yatawe muriyombi kubera,gucunga umutungo nabi cyangwa,kubera kunyereza umutungo witorero,ntimugace ibintu kuruhande
  • Hadassa6 years ago
    Ubundi se bagirango Imana ntizarengera abayo ibi bisambo byacucuye?
  • patrick6 years ago
    nibayarye nitwe tuyabazanira
  • matic6 years ago
    none iryo torero niry leta? nagir biguma mwitorero nyen





Inyarwanda BACKGROUND