Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi Bishop Sibomana Jean uyobora ADEPR ku rwego rw'igihugu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.
Amakuru y'itabwa muri yombi rya Bishop Sibomana Jean yemejwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Yagize ati: "Ni byo (Sibomana) yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa ADEPR". Bishop Sibomana atawe muri yombi nyuma ya benshi mu bakristo ba ADEPR n'abandi banyuranye bahoraga bibaza impamvu Sibomana na we adatabwa muri yombi kandi ari we muyobozi mukuru w'iri torero rya ADEPR.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Bishop Sibomana Jean yatawe muri yombi ahagana isaa Moya z'umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w'itorero ADEPR. Tubibutse ko Bishop Sibomana asanze mu gihome bagenzi be 6 b'abayobozi muri ADEPR bashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR ndetse bakaba baherutse kuburana bagakatirwa igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo. Umutungo wa ADEPR aba bayobozi bashinjwa kunyereza uragera hafi kuri Miliyari eshatu z'amanyarwanda.
Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR ari mu maboko ya Polisi
Kugeza ubu abayobozi ba ADEPR bari mu gihome ni Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR, Mutuyemariya Christine wari ufite imari ya ADEPR mu nshingano ze, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Salton. Magingo aya abayobozi bose bagize komite nyobozi ya ADEPR bari mu gihome ukuyemo umuyobozi umwe ari we Rev Nkuranga Aimable, umujyanama wihariye mu by’ubukungu n’imali muri ADEPR. Rev Nkuranga bivugwa ko nta byemezo yigeze afata ku mutungo wa ADEPR cyangwa ngo awunyereze dore ko mu nshingano ze, harimo gutanga ibitekerezo gusa.
Ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi abayobozi batatu bo muri ADEPR ari bo:Eng. Sindayigaya Theophile wari ushinjwe kubakisha Dove Hotel, Gasana Valens umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR. Tariki ya 5 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi wungurije wa ADEPR. Nyuma y'aho hari abandi bayobozi ba ADEPR batawe muri yombi, kugeza n'uyu munsi hari abandi bashobora gutabwa muri yombi kuko hagishakwa ibimenyetso mu rubanza aba bose baregwamo.
Abayobozi bo muri ADEPR bavuga ko nta mafaranga bigeze banyereza
Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ni bwo Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu bitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburana ku byaha bashinjwa byo kunyereza hafi miliyari eshatu z'amanyarwanda. Aba bayobozi ariko bo barabihakana bakavuga ko nta mafaranga bigeze banyereza. Bishop Tom Rwagasana wabimburiye abandi mu kwiregura, yabwiye urukiko ko arengana ndetse asaba kurekurwa kuko ngo yari arwaye ndetse akaba afite n'impapuro za muganga, ariko birangira urukiko rutesheje agaciro ubusabe bwe. Yagize ati: “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit".
Mu rubanza rwabaye kuwa 22 Gicurasi 2017, ubushinjacyaha bwavuze ko abayobozi ba ADEPR bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bakayarya mu byiciro. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayabasubiza, ubundi abayobozi ba ADEPR bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.
Hano Bishop Tom na bagenzi be bari bahagaze imbere y'urukiko kuwa 22 Gicurasi 2017
Bishop Tom Rwagasana amaze iminsi ari mu gihome
TANGA IGITECYEREZO