RFL
Kigali

Bosebabireba, Mbonyi n’amwe mu matsinda akomeye batumiwe mu giterane cya Foursquare Gospel church

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2016 11:38
0


Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kanama 2016 kugeza tariki 4 Nzeri 2016 itorero Foursquare Gospel church rya Kimironko rifite igiterane gisoza amasengesho y’iminsi 40 cyatumiwemo bamwe mu bahanzi bakunzwe aribo Bosebabireba na Israel Mbonyi ukongeraho n’amwe mu matsinda akomeye kandi akunzwe na benshi.



‘Divine Encounter’ ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’itorero Foursquare Gospel church rikuriwe mu Rwanda na Bishop Dr Masengo Fidele. Nyuma y’abahanzi twavuze bazitabira iki giterane cy'uyu mwaka, hatumiwe n’amatsinda akunzwe n’abatari bacye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ayo akaba ari: Alarm Ministries, Healing worship team na Gisubizo Ministries. 

Igiterane cy’uyu mwaka wa 2016 gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihe cyawe cyo guhura n’Imana” ikaba iboneka mu gitabo cyo Kuva 1: 6. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bishop Dr Fidele Masengo yavuze ko iki giterane ari icyo gusoza amasengesho y'iminsi 40 kikaba kizajya kibera Kimironko ku rusengero rwa Foursquare Gospel church. Yakomeje avuga ko iki giterane kiberamo amasengesho no guhugura abantu mu ijambo ry’Imana. Yagize ati:

Ni igiterane gisoza 40 jours y’amasengesho. Gihoraho buri mwaka kandi kigamije kwegereza abantu Imana. Kibamo amasengesho menshi no guhugura abantu mu ijambo ry’Imana. (Icyo muri uyu mwaka) kiratangira none (uyu munsi kuwa 30 Kanama) turaba turi kumwe na Healing worship team.

Iki giterane ‘Divine Encounter’ cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo: Pastor Adewale Adewusi, Pastor Liliose Tayi na Pastor Olulola Oladele. Kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya n’igice, by’umwihariko mu kugitangira uyu munsi kuwa 30 Kanama, Healing worship team ikaba yiteguye kuza kuririmbira abari bucyitabire. Buri wese yahawe ikaze na cyane ko kwinjira ari ubuntu.

Image result for Healing worship team inyarwanda

Healing worship team kuri uyu wa kabiri itegerejwe muri iki giterane

Image result for Alarm Ministries inyarwanda

Alarm Ministries nayo yatumiwe muri iki giterane

Ifatanyije na Rehoboth, Gisubizo Ministries igiye kumurika album ya 2

Gisubizo Ministries izaririmba muri iki giterane

Image result for israel Mbonyi inyarwanda

Israel Mbonyi nawe azaba ahari

Image result for Bosebabireba inyarwanda

Bosebabireba ni umwe mu bahanzi batumiwe muri iki giterane

Foursquare Gospel church

REBA HANO INZIRA Z'IMANA YA HEALING WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND