RFL
Kigali

Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ibyo ntunze’ akomoza no ku gitaramo ari gutegura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2017 13:23
0


Umuhanzi Bosco Nshuti ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR akaba n'umwe mu bahanzi bakizamuka batanga icyizere cy’ejo heza h’umuziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ibyo ntunze’ yakunzwe n’abantu batari nacye bumvise amajwi yayo.



“Ibyo ntunze ni ibyawe, nanjye ubwanjye ndi uwawe, nabura iki se ngufite Mwami ko umpagije”, Ayo ni amagambo agize inyikirizo y’indirimbo ‘Ibyo ntunze’ ya Bosco Nshuti. Mu mashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu buryo buri ‘Live’, Bosco Nshuti agaragara ari kumwe n’abaririmbyi ba korali New Melody bafatanya kuramya Imana.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Bosco Nshuti yadutangarije ko arimo gutegura igitaramo cyo gushima Imana kizaba tariki 28 Gicurasi 2017 kikazabera kuri ADEPR Kumukenke. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti azaba ari kumwe na Dominic Nic Ashimwe n’andi makorali anyuranye yo kuri iryo torero. Kwinjira bizaba ari ubuntu. Yagize ati:

Igitaramo cyanjye kizaba tariki 28 Gicurasi 2017 kibera ku Gisozi muri ADEPR Kumukenke haruguru y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Igitaramo kizatangira Saa cyenda z’amanywa, kwinjira ni ubuntu. Intego yacyo ni ugushima Imana kuko nayise ‘Ibyo ntunze ni ibyawe live concert’.

Bosco Nshuti ni umuhanzi watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu mwakan wa 2015. Kugeza ubu Bosco Nshuti amaze gukora indirimbo zigera kuri 12 nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. 

Amafoto yakuwe mu mashusho y'indirimbo 'Ibyo ntunze'

Bosco Nshuti

Umuhanzi Bosco Nshuti

New Melody

Bosco Nshuti hamwe n'abaririmbyi ba New Melody choir

Maneri

Maneri na we agaragara muri aya mashusho

Bosco Nshuti

Baramya Imana bavuga bati 'Nabura iki se ngufite Mwami'

REBA HANO 'IBYO NTUNZE' YA BOSCO NSHUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND