RFL
Kigali

Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo yatumiyemo Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, Pappy Clever na New Melody

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2018 10:25
0


Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka aho azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane barimo Alex Dusabe na Dominic Ashimwe.



Ni igitaramo Bosco Nshuti yise 'Ibyo ntunze Live concert' kizaba tariki 2/9/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti azaba afata amashusho y'indirimbo ze. Nk'uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com, muri icyo gitaramo azaba ari kumwe na Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, New Melody, Pappy Clever na Korali Silowamu. Yagize ati:

Concert yanjye izaba le 2/9/2018 ni ukuvuga next week. Hanyuma concert yiswe ibyo ntunze Live concert igamije kuramya no guhimbaza Imana. Ikindi nzakoreramo Live recording video and audio. Concert izabera muri Kigali Serena Hotel ikazatangira saa Cyenda, hanyuma kwinjira ni ubuntu.Muri iyo concert nzakorana n'abandi bakozi b'Imana barimo Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Pappy Clever, New melody, Siloam choir, umuvugabutumwa ni Ev Nzaramba Jean Paul. 

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti avuga ko abazitabira igitaramo cye bazataha bahembutse

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi b'abanyempano umuziki w'u Rwanda ufite. Impano yamuritswe bwa mbere na Dominic Ashimwe mu mpera za 2016 mu gitaramo yakoze, avuga ko ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse. Bosco Nshuti aherutse gukora igitaramo mu mwaka ushize cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke kitabirwa ku buryo bukomeye benshi babura aho bicara. Kuri ubu agiye gukora ikindi gitaramo yatumiyemo abahanzi b'amazina akomeye. Bosco Nshuti avuga ko imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure kandi ko abakunzi b’indirimbo ze bazahembuka kuri uwo munsi.

Image result for korali new melody

New Melody bazaririmba mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Image result for Umuhanzi Pappy Clever

Pappy Clever azaririmba mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Image result for Umuhanzi Alex Dusabe

Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cya Bosco Nshuti

Image result for Umuhanzi Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe azitabira igitaramo cya Bosco Nshuti

Bosco Nshuti

Igitaramo Bosco Nshuti agiye gukorera muri Kigali Serena Hotel

REBA HANO 'IBYO NTUNZE' YA BOSCO NSHUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND