RFL
Kigali

Guhugura abasore uko bakwiye gutereta, kwizera guke kw'abateguye igitaramo ni tumwe mu dushya mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2018 10:46
0


Bosco Nshuti ni izina ritamenyerewe mu mazina azwi cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Icyakora uyu musore aherutse kwigaragaza nk'umuhanzi ufite ejo heza. Ibi yabigaragarije mu gitaramo aherutse gukorera muri Kigali Serena Hotel.



Ni igitaramo cyabaye tariki 2/09/2018 aho Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane barimo Alex Dusabe na Dominic Ashimwe, ukongeraho n'andi matsinda na yo akunzwe ari yo New Melody na korali Silowamu. Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane, bitungura abantu benshi bari bazi Bosco Nshuti ndetse na we ubwe yaratunguwe ashimira byimazeyo abamweretse urukundo bakitabira igitaramo cye.

Udushya 5 twaranze iki gitaramo cya Bosco Nshuti

1.Ubwitabire bw'abantu benshi byongeye muri Hotel


Mu gihe gishize abahanzi bo muri ADEPR ntabwo bari bemerewe gukorera ibitaramo muri hoteli. Nyuma y'aho bigobotoye kuri iri tegeko, bamwe mu bahanzi n'abaririmbyi bo muri iri torero bari kubyinira ku rukoma. Bosco Nshuti yabaye umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR wahise ategura igitaramo cyabereye muri hoteli. Iki gitaramo cye kitabiriwe cyane ku rwego rwo hejuru, gusa kwinjira byari ubuntu. Kuba igitaramo cye kitabiriwe kandi cyari cyabereye muri hoteli ahatari hamenyerewe cyane ku baririmbyi bo muri ADEPR, byagaragaye nk'agashya.

2.Ubwitabire bw'abahanzi no kwitanga mu buryo bw'amafaranga

Akenshi usanga bidakunze kubaho kubona umuhanzi runaka ahaguruka mu gitaramo cya mugenzi we akitanga amafaranga yo kumushyigikira mu muziki we. Abenshi usanga baba bafitanye amashyari. Si ibyo gusa ahubwo usanga batanakunda kwitabira ibitaramo by'umuhanzi mugenzi wabo. Mu gitaramo cya Bosco Nshuti si ko byari bimeze dore ko abahanzi banyuranye bari baje kumushyigikira ukongeraho n'abamuhaye inkunga y'amafaranga.

Mu bitanze harimo abaririmbyi n'abandi banyuranye baturuka mu muryango All Gospel Today bari barangajwe imbere na Aline Gahongayire n'umunyamakuru Steven Karasira ukora kuri Radio Umucyo ndetse na Alex Dusabe wanaririmbye muri iki gitaramo. Aba babwiye Bosco Nshuti ko bamuhaye inkunga y'ibihumbi 500 (500,000Frw) nko kumushimira ko yabahesheje umugisha mu buryo bukomeye.

3.Impuguro ku basore zijyanye no gutereta inkumi

Mu nsengero nyinshi ndetse no mu bitaramo binyuranye, usanga impuguro ku rubyiruko zijyanye no gutereta no guteretwa hagati y'urubyiruko rukijijwe, zidakunze gutangwa. N'inyigisho zibanda cyane ku bashakanye na zo usanga ari ingume mu ikoraniro ry'abantu benshi. Mu gitaramo cya Bosco Nshuti, umuvugabutumwa Jean Paul yaratunguranye ahanura urubyiruko yitsa cyane ku basore ababwira uko bakwiriye kwitwara mu gutereta inkumi. Gusa ibyo yababwiye n'ubwo byasekeje benshi hari abamushimiye cyane bavuga ko ababwiye amagambo y'ingenzi kabone n'ubwo ibyo yababwiye bigoye kubyubahiriza ku rubyiruko rwo muri iki gihe. 

Pastor Jean Paul yavuze ko imbuto ye ngo yageze mu mugore we, nuko umugore arahinduka. Yahereye kuri urwo rugero abaza abari mu gitaramo impamvu Yesu yabagezemo ariko bo bakaba badahinduka. Ubwo yahuguraga abasore uko bakwiriye gutereta inkumi, yabasabye kujya babikora nk'uko Yesu yabakaye abikora. Yasabye ko ibyo bakora byose byaba ibihesha Imana icyubahiro. Ati: "Nimutereta abakobwa, mujye mubatereta mu izina rya Yesu....Ibyo ukora byose ujye ibikora nk'uko Yesu abikora." Bamwe mu basore bahise batangira kongorerana, bibaza uko bazajya batereta abakobwa mu izina rya Yesu.

4.Kwizera guke kw'abateguye igitaramo cya Bosco Nshuti

Hano ushobora kubyumva ugahita uvuga ko abanyamakuru bakabya. Fidèle Kwizera ni we wari umuhuzabikorwa w'igitaramo cya Bosco Nshuti. Mu buzima busanzwe, uyu Fidèle Kwizera ni mubyara wa Bosco Nshuti. Mu ijambo rye ryo gushimira abantu bitabiriye iki gitaramo, Fidèle Kwizera yagaragaje ko bagize kwizera guke ubwo bateguraga iki gitaramo. Yiseguye ku bantu babuze aho bicara, ababwira ko bahisemo gukorera igitaramo muri Kigali Serena Hotel kubera kwizera guke, aha akaba yavugaga ko batari bizeye ko bazabona abantu benshi.

Fidèle Kwizera yijeje abari muri iki gitaramo ko ubutaha bazajya muri Stade Amahoro i Remera. Yabivuze ubona akomeje rwose ntabwo byari urwenya. Yagize ati: "Mutubabarire ku bwo kwizera guke tukabazana ahantu hato (Serena Hotel), ubutaha ni stade Amahoro kandi ndabyizeye ko muzaza." Nyuma y'aya magambo uyu mugabo yavuze, abantu bari muri iki gitaramo bakomye amashyi menshi nk'ikimenyetso cy'uko bakiranye yombi ibyo yari ababwiye.

5.Aline Gahongayire yavuze ko Bosco Nshuti ari we muntu wenyine watuma ajya muri ADEPR

Aline Gahongayire, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti ahatangariza amagambo akomeye. Yavuze ko Bosco Nshuti ari we muntu watuma ajya muri ADEPR akahatindayo. Impamvu Bosco Nshuti ari we wenyine watuma Aline Gahongayire ajya gusengera muri ADEPR, ngo ni uko uyu musore afite indirimbo 'Ibyo ntunze' ifasha bikomeye Gahongayire. Gahongayire ngo akimara kubona ubutumire bwa Bosco Nshuti, yahise yuzura Umwuka. Yagize ati:

Murabizi yuko nabonye ubutumire bw’iki gitaramo nkuzura umwuka? Nuzuye umwuka w’Imana ndamubwira ngo muri konseri yawe hazabamo kubohoka no kongera kugira umunezero w’agakiza kandi nabyumvishije. Njyewe ku giti cyanjye Bosco Nshuti ndamukunda…ni we muntu utuma nshobora kuba naza muri ADEPR nkahatinda…naravuze ngo hari zimwe muri videwo ze nzajyamo kandi murabona ko byatangiye, nkunda Imana iri muri we… ‘Ibyo ntunze na njye ubwanjye’, iriya ndirimbo ituma nsha bugufi iminsi yanjye yose yo kubaho.

Ngo umuntu watuma Aline ajya muri ADEPR ni Bosco Nshuti wenyine

Alain Numa na Aline Gahongayire barizihiwe bikomeye

Bosco Nshuti yahesheje benshi umugisha

Abantu barafashijwe cyane

Nyuma y'igitaramo abo muri All Gospel Today bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND