RFL
Kigali

BNR irashaka ko abakristo bajya batanga amaturo bakoresheje Mobile Money

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2017 15:29
1


Banki Nkuru y'u Rwanda igiye guhura n'abanyamadini baganire ku bijyanye n'uko abakristo bajya batanga amaturo mu buryo bw'ikoranabuhanga aho kugendenda amafaranga mu ntoki.



Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), John Rwangombwayavuze ko BNR igiye gushaka uko yaganira n’abanyamadini bo mu Rwanda ku buryo bushya abayoboke babo bakwiriye gutangamo amaturo. Guverineri John Rwangombwa yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwitabira kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga, burimo ubwo gukoresha amakarita n’ubwa Mobile Money.

Guverineri John Rwangombwa yatangaje ibyo gutura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ubwo yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’umwe mu bitabiriye ubukangurambaga bwatangijwe na BNR, uwo muntu akaba yabazaga impamvu BNR ishishikariza abandi kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe mu nsengero hakunze gutangwa amafaranga menshi ho ntihatangwe ubu bukangurambaga.

Nkuko biri mu nkuru dukesha IGIHE, kugeza ubu igihugu cy'u Rwanda gitanga amafaranga menshi agera kuri miliyari ebyiri buri mwaka (2,000,000,000Frw)yo kujya gukoresha amafaranga, bitewe n’inoti zishaje kubera kugenda zihererekanywa mu ntoki. Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, bwatuma inoti zidasanza vuba kimwe nuko ari bumwe mu buryo bufasha abaturage kugira umutekano w'amafaranga yabo na cyane ko baba batayagendana mu ntoki nkuko bikunze gusobanurwa cyane n'abafite mu nshingano zabo gukundisha abantu ubu buryo bwo kwishyura hakoreshwejwe ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bebe6 years ago
    ariko noneho ndumiwe koko ubwo c uzaba ufite igiceri cyo gutura cg 500 yashyire kuri mobile money?umuryango wibanga wabanyamerika uratumara kabisa,john rwose ibyo avuga ntibishoboka kereka nabeira mtn ntigakate abatura kuko sinumva ukuntu washyira ijana kuri mobile money!!namwe mumbwire





Inyarwanda BACKGROUND