RFL
Kigali

Blessing Miracle church yateguye igiterane cyo gushima Imana mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2017 8:53
0


Itorero Blessing Miracle church riyoborwa na Apotre Claude Kamuhanda ryateguye igiterane cyo gushima Imana mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 6 ishize kuva iri torero ritangijwe mu Rwanda, kugeza ubu rikaba ifite amatorero hirya no hino mu mujyi wa Kigali.



Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Apotre Claude Kamuhanda, iki giterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 6 itorero Blessing Miracle church rimaze, kizaba tariki 7 Gicurasi 2017 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba. Iki giterane kizabera kuri Blessing Miracle church paruwasi ya Kacyiru ku muhanda w’amabuye wo munsi y’Ambassade y’Amerika ugana ku Kinamba.

Muri iki giterane hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye barimo; Rev Francine wo ku Muhima, Apostle Peter uzaturuka muri Uganda, Pastor Charles wa Kacyiru, Pastor Venuste uzaturuka i Ndera na Pastor Pascal uzaturuka i Gasogi. Abaririmbyi bazaba bahari ni Blessing choir na worship team yo kuri iri torero.

Ni iki Blessing Miracle church ishimira Imana mu myaka 6 imaze itangijwe mu Rwanda?

Apotre Claude Kamuhanda yabwiye Inyarwanda ko ibyo gushimira Imana ari byinshi cyane. Yagize ati “Ni byinshi, twabonye abakizwa benshi bagera ku bihumbi bitatu muri Kigali, dukingura amatorero, twubaka amashuri, twubaka insengero, twabonye ubuzima gatozi, twimitse abakozi b’Imana abashumba 30, abarimu n’abadiyakozi.”

Apotre Claude Kamuhanda

Apotre Claude Kamuhanda uyobora Blessing Miracle church mu Rwanda

Apotre Claude Kamuhanda

Apotre Kamuhanda ubwo yimikaga abakozi b'ImanaKamuhandaApotre Claude KamuhandaApotre Claude Kamuhanda

Apotre Claude Kamuhanda hamwe na bamwe mu bakristo ba Blessing Miracle church ubwo bari batashye ubukwe bw'umukristo wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND