RFL
Kigali

Bishop Tom Rwagasana umaze igihe muri gereza yarekuwe by’agateganyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2017 10:44
1


Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR yamaze kurekurwa by’agateganyo nyuma y’iminsi igera ku 100 amaze muri gereza aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’itorero ADEPR.



Nk’uko tubikesha Isange.com, kuwa gatatu tariki ya 16/08/2017 ni bwo urukiko rukuru rw’ubushinjacyaha rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Tom Rwagasana wari wasabye ko yafungurwa kubera ko arwaye indwara idashobora kuvurirwa mu Rwanda.

Uru rukiko nyuma yo kwakira ubujurire bwe, rwatangaje ko rumurekuye by’agateganyo kugira ngo abanze yivuze kuko rwasanze afite uburwayi bukomeye nyuma yo kugaragarizwa ibimenyetso bifatika birimo impapuro zo kwa muganga zaturutse mu bitaro byitiriwe umwami Faycal zimenyesha gereza yuko butagishoboye gukurikirana uburwayi bwe.

INKURU WASOMA: Theo Bosebabireba ngo ntakirya ku manywa kubera gufungwa kwa Bishop Tom Rwagasana -Ibintu 5 amushimira

Kuwa 02/08/2017 ni bwo umushinjacyaha yari yasabye urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo kuba rurekuye Tom Rwagasana kubw’impamvu z’uburwayi ariko biza kurangira rumwongereye indi minsi 30 maze ahitamo kujyana ubujurire bwe mu rukiko rukuru rw’ubujurire (Haute Court) ruhita rumurekura.

Image result for Bishop Tom Rwagasana amakuru Inyarwanda

Tom Rwagasana yarekuwe by'agateganyo

Umwe mu bantu bo mu muryango wa Tom Rwagasana yatangaje ko bishimiye ko umuvandimwe wabo arekuwe kandi ko ubutabera buzakomeza gukora akazi kabwo bukamurenganura ngo kuko afungiye ubusa n’akagambane. Tom Rwagasana yari amaze iminsi 100 afunganywe na bagenzi be barimo Madamu Christine Mutuyemariya, Salton Niyitanga n’abandi.

Kuri iyi tariki kandi Sibomana Jean nawe yari yitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo aho yari agiye kujuririra icyemezo cy’urukiko cyo kongererwa igifungo cy’iminsi 30 ariko urubanza ntirwabasha kuba kuko umwanya wabaye mugufi bituma rusubikwa rukazakomeza mu cyumweru gitaha.

Src: Isange.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter6 years ago
    Bishop arabeshya ntacyo arwaye ubwo nubuteka mutse ahubwo ubwo haricyo bavuganye na Doctor sibyo bitaro, Naho uwo uvuga ngo yazize ubuza arabeshya Let's yacu ntabwo irenganya abantu ifata umwanzo yabanje kubikorera iperereza rihagije kdi ufite amakuru ahagije murakoze





Inyarwanda BACKGROUND