Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR uri kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kubera uburwayi bwamufatiye mu gihome, we na bagenzi be bo muri ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo w'itorero bitabye urukiko bahakana ibyo bashinjwa byose.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ni bwo Bishop Tom Rwagasana n'abandi bayobozi bo muri ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'itorero ADEPR bagaragaye imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bisobanura ku cyaha bashinjwa cyo kunyereza hafi miliyari eshatu z'amanyarwanda.
Abitabye urukiko ni: Bishop Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine wari fite imari ya ADEPR mu nshingano ze, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton. Mu kwisobanura, Bishop Tom Rwagasana yavuze ko nta mafaranga yigeze anyerezwa. Yagize ati: “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit".
Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR avuga ko nta mafaranga yigeze anyerezwa muri ADEPR kuko amagenzura yaba ay’imbere (internal audit) n’inyuma (external audit) yakorewe iri torero yagaragaje ko nta mafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa ngo arigiswe. Ubushinjacya buvuga ko ubuyobozi bw’iri torero bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 32 buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bukaza kotsa igitutu abayoboke b’iri torero ngo bishakemo aya mafaranga akishyurwa mu mwaka umwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko abayobozi ba ADEPR bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bakayarya mu byiciro. Bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayabasubiza, ubundi abayobozi ba ADEPR bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.
Hano Bishop Tom na bagenzi be bari imbere y'urukiko
Ubushinjacyaha bwagaragaje sheki zagiye zisinyirwa abantu, nyuma ya mafaranga bakaza kuyakwa n’abayobozi ba ADEPR
Ubushinjacyaha buvuga ko hari Sheki ya miliyoni 32 yasinywe n’uwitwa Sindayigaya Theophile (nawe uri mu baregwa) bivugwa ko ari ay’ibikoresho biguzwe muri ‘quincallerie Meddy’ byo kubakisha Hotel ya ADEPR iri ku Gisozi, ariko uwayisinye akagaruka kwaka aya mafaranga avuga ko Rwagasana ayakeneye. Gusa, ngo bamusubije miliyoni 22. Ngo hari n’indi Sheki ya miliyoni 10 yandikiwe uwitwa Twizeyimama Emanuel bavuga ko ari ay’ibikoresho byo gusakara igisenge cy’iyi Hoteli.
Sindayigaya Emmanuel wari washyize umukono kuri yi Sheki yagarutse kwaka Twizeyimana aya mafaranga amubwira ko Rwagasana ayakeneye nawe atangamo miliyoni zirindwi (7 000 000 Frw) asigarana miliyoni eshatu (3). Ubushinjacyaha kandi bwagiye bugaruka kuri Sheki zitandukanye zagiye zishyirwaho imikono n’aba bayobozi ba ADEPR barimo Rwagasana.
Rwagasana wabimburiye abandi mu kwisobanura yagize ati “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit…,” Rwagasana avuga ko hagati y’imyaka ya 2008-2015 na 2016 bakorewe aya masuzuma y’ikoreshwa ry’umutungo yagaragaje ko hatabayeho kurigisa imitungo ndetse ko inama rusange y’iri torero yemeje Raporo z’aya masuzuma.
Muri iyi nkuru dukesha umuseke, Bishop Tom Rwagasana avuga ko ibya za Sheki ashinjwa gushyiraho umukono agambiriye kunyereza amafaranga bitamubazwa kuko we mu nshingano ze harimo gusinya Sheki ariko ko adashinzwe gukurikirana icyo aya mafaranga yakoreshejwe.
Bishop Tom Rwagasana yasabiwe gufungwa by’agateganyo
Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abarimo na Rwagasana. Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.
Tom Rwagasana yasabye kurekurwa kuko amaze icyumweru mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal arwaye, ndetse yatanze impapuro za muganga zemeza ko akeneye gukomeza gukurikiranwa. Mutuyemariya wari Umubitsi we yasabye ko yarenganurwa kuko ari we mugore wa mbere wagiye mu buyobozi bwa ADEPR mu myaka 77 imaze.
Bishop Tom Rwagasana yatiwe n'indwara mu gihome
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR uemeje aya makuru adutangariza ko Bishop Tom Rwagasana amaze igihe arwaye ndetse akaba ari kwivuriza mu bitaro by’Umwami Faisal. Yagize ati “Ni byo koko (Bishop Tom Rwagasana) amaze igihe arwaye ari kwivuriza mu bitaro”. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Bishop Tom Rwagasana yasabye urukiko kujya kwivuza bitewe n’uburwayi bwamufashe mu minsi amaze ari mu gihime. Amakuru ariho ni uko Bishop Tom ari kwitaba urukiko avuye mu bitaro.
Bishop Tom Rwagasana yahakanye ibyo aregwa
TANGA IGITECYEREZO