RFL
Kigali

Bishop Sibomana watangije Shekina Glory church yimitse abapasitori 6 abaha inshingano zo kuyobora za paruwase

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2018 16:36
2


Bishop Sibomana Samuel umushumba mukuru w’itorero Shekinah Glory church ku isi rifite icyicaro muri Uganda, yimitse abapasitori batandutu abaha inshingano zo kuyobora za paruwase nshya z'itorero Shekinah Glory church muri Uganda.



Tariki 10 Gashyantare 2018 ni bwo Bishop Sibomana Samuel yimitse abashumba batandatu mu muhango wabereye muri Uganda mu mujyi wa Mbarara ahari icyicaro gikuru cy'itorero Shekinah Glory church. Abahawe inshingano ni: Pastor Serugo Raban, Pastor Rwenigano Eraston, Pastor Ruganzu Murambya, Pastor Kiruhura Jean de Dieu, Pastor Tumusiime Robert na Pastor Kazungu Harerimana Patrick. 

Usibye abimitswe bagahabwa n'inshingano, hari abandi bahinduriwe imirimo bahabwa indi mishya. Pastor Ruvugwaho Fidele yoherejwe gukorera i Nakivale, Pastor Ananias Mugenza ahabwa inshingano z'ivugabutumwa muri Mbarara. Pastor Mporana John yahawe inshingano zo kungiriza Bishop Sibomana Samuel ku buyobozi bwa paruwase ya Mbarara, Pastor Japhet Karuza yoherezwa i Sanga.

Sibomana Samuel

Bishop Sibomana asuka amavuta ku bashumba yahaye kuyobora za paruwase

Abandi bahawe imirimo ni: Nyiramucyo Yvette wagizwe ushinzwe umutungo w'itorero Shekinah Glory church ku isi, Bagirishya Jean de Dieu wagizwe umunyamabanga w'iri torero na Rwinikiza Buraya wahawe inshingano zo gucunga imari muri Mbarara.  Abapasiteri bose bimitswe kimwe n'abandi bahawe inshingano mu itorero Shekinah Glory church, bazamara umwaka umwe mu mirimo bahawe nk'uko Bishop Sibomana Samuel yabitangarije Inyarwanda.com. Bishop Sibomana yakomeje avuga ko insengero ze zose zo muri Uganda zikorera mu bibanza byabo, akaba ashima Imana ko badakodesha. 

Paruwase ya Mbarara ari naho hari icyicaro gikuru cy'itorero Shekinah Glory church, iri kuyoborwa na Bishop Sibomana Samuel, aho yungirijwe na Rev Pastor Mporana John. Umushinzwe ivugabutumwa muri iyi paruwase ni Pastor Ananias Mugenza, umunyamabanga ni Bagirishya Jean de Dieu, umucungamari ni Nyiramucyo Yvette, ushinzwe urubyiruko ni Pastor Pastor Ruganzu Murambya, ushinzwe ibikorwa by'urukundo mu itorero ni Pastor Serugo Raban, ushinzwe aba mama ni Pastor Rwenigana Eraston naho ushinzwe finance ni Rwinikiza Buraya. 

Sibomana Samuel

Nyuma yo gusengerwa bafashe ifoto y'urwibutso

Abandi bashumba bahawe kuyobora paruwase zinyuranye hari; Rev Pastor Ruvugwa wagizwe umuyobozi wa paruwase ya Nakivale, akaba yungirijwe na Pastor Kazungu Harerimana Patrick. Paruwase ya Sanga iri kuyoborwa na Rev Pastor Japhet Karuza, akaba yungirijwe na Pastor Tumusiime Robert. Paruwase ya Makenke iri kuyoborwa na Pastor Kiruhura Jean de Dieu, akaba yungirijwe na Gatanazi Robert. 

Inyarwanda.com twabajije Bishop Sibomana Samuel igihe bateganyiriza kujya gutangiza itorero Shekinah Glory church mu mujyi wa Kampala ndetse no mu Rwanda, adusubiza muri aya magambo: "I Kampala turateganya kujyayo uyu mwaka ariko dusanzwe dufiteyo abakristo. Mu Rwanda naho turateganya kuhatangiza itorero uyu mwaka, gusa tuhafite icyumba cy'amasengesho kiri mu karere ka Kicukiro"

Kugeza ubu itorero Shekinah Glory church rimaze imyaka ibiri ritangijwe i Mbarara muri Uganda, rikaba rifite abakristo basaga 1000. Twifuje kumenya niba nta mbogamizi bahuye nazo mu gihe bamaze bakorera muri Uganda, Bishop Sibomana adutangariza ko imbogamizi bahuye nayo ya mbere ari ukuba bakorera mu gihugu kitari icyabo. Indi mbogamizi ngo ni ururimi kuko abo muri Uganda baba batumva ikinyarwanda bose bikaba ngombwa ko basemurirwa. Bishop Sibomana Samuel yabwiye Inyarwanda ko ikintu cyabashimishije cyane mu gihe bamaze bakorera muri Uganda, ikizi ku isonga ari ukuba bakora umurimo w'Imana mu bwisanzure. 

Sibomana SamuelSibomana SamuelSibomana SamuelSibomana SamuelSibomana SamuelSibomana Samuel

Bamwe mu bahawe inshingano muri Shekinah Glory church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSANZIMANACLAVER6 years ago
    NONESE,SIBOMANANIWEWAHOZEMURI,ADPR?NIBARIWEMWIFURIJE,AMAHIRWE,NAZENOMURWANDA
  • Nkunda Muheto Azor6 years ago
    Bisho Samuel tumwifurije ihirwe mumurimo w'Imana





Inyarwanda BACKGROUND