RFL
Kigali

Bishop Sibomana wa ADEPR yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo ndetse ngo na Guverinoma irabizi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2017 19:46
0


Mu rubanza rw’ubujurure rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye ku Rukiko Rukuru rwa Kigali, uwahoze ari Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda yatakambiye urukiko arusaba ko rwamurekura.



Mu mwambaro w’iroza ugenewe imfungwa n’abagororwa, inkweto z’umweru zo mu bwoko bwa souplesse, amasogisi y’umukara arimo utubara tw’umweru ndetse n’amadarubindi mu maso, uku ni ko uyu wari umuyobozi wa ADEP yagaragaye mu rukiko.

Bishop Sibomana yabwiye urukiko ko atemera ibyo ubushinjacyaha buvuga ko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera. Ashimangira ko ku myaka 64 afite ari bwo bwa mbere yari agejejwe imbere y’ubutabera. Yashimangiye ko ari inyangamugayo atatoroka, aho yabihamije avuga ko n’Inama y’Abaminisitiri yabonye ubwo bunyangamugayo ikamugira umukomiseri muri CNLG.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 19 Nzeli 2017, aho Bishop Sibomana Jean yajuririje Urukiko Rukuru ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho rwategetse ko yakomeza gufungwa by’agateganyo. Iyi ni inshuro ya kabiri ubushinjacyaha busabye ko Bishop Sibomana yakongererwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo ngo kuko bukiri mu iperereza ku byaha byo kurigisa umutungo wa ADEPR akurikiranweho.

We na bagenzi be bayoboranaga muri ADEPR, ubushinjacyaha bushinja ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’itorero. Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ni bwo Bishop Sibomana yatawe muri yombi akekwaho kurigisa umutungo wa ADEPR, akaba yari aje akurikirana na bagenzi be bafatanyaga kuyobora na bo bari bamaze iminsi bafashwe.

Bishop Sibomana yavuze ko arwaye Diyabete

Inyandiko zigaragaza uburwayi bwa diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni yo mpamvu nyamurukuru, Bishop Sibomana yagaragarije urukiko, aho yahamije ko ubwo burwayi bukomeye, bikaba bitamworohera kubana na bwo muri gereza. Umwunganizi we mu mategeko, Me Abayo Jean Claude yagaragarije urukiko ko uburwayi umukiriya we arwaye bukomeye aho ngo binagoye kuba igihe arembeye muri gereza byagorana kumuvuza mu buryo bwihuse.

Yavuze ko muri gereza afungiyemo nta vuriro rikomeye rihari ryashobora kumuvura mu gihe isukari ya diyabete izamutse cyangwa igipimo cy’umuvuduko w’amaraso kiramutse kizamutse. Me Abayo yasabye urukiko ko rwamurekura akazakurikiranwa ari hanze, aho yanagaragaje ko hari ibyemezo nk’ibyo byagiye bifatwa n’inkiko abaregwa bagakurikiranwa bari hanze.

Aha yatanze urugero rw’urubanza rwa Bishop Tom Rwagasana ureganwa na we, uherutse gufungurwa kubera uburwayi bw’umugongo ndetse na Angelique Kantengwa wayoboraga RSSB na we wigeze gufungurwa kubera uburwayi.

Ubushinjacyaha ntibukozwa ibyo gufungura Bishop Sibomana

Ku ruhande bw’ubushinjacyaha, ntibukozwa ibyo gufungura Bishop Sibomana, aho buvuga ko buri mu iperereza ryimbitse mu itorero rya ADEPR, aho ubu hari no gukorwa igenzura (audit) kugira ngo hagaragazwe uburyo umutungo wanyerejwe.

Ubushinjacyaha buvuga bwahamagaye Bishop Sibomana ngo yisobanure ku byavuye mu igenzura ry’ibanze (draft) ariko ngo ahageze yanga kugira icyo abivugaho. Bugashimangira ko bugikeneye ibindi bimenyetso bizava mu iperereza.

Umushinjacyaha kandi yifashishije itegeko, yavuze ko mu gihe ubushinjacyaha butararangiza iperereza urukiko rushobora kongera igihe cyo gufungwa ukekwa inshuro zigera kuri 12. Gusa Me Abayo yahakanye kuba barabonye ibyo byavuye mu igenzura ry’ibanze, anashimangira ko igenzura atari ryo ryatuma umukiriya we akurikiranwa afunzwe.

Avuga ku bijyanye no gufungurwa kwa Bishop Sibomana, umushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu yo kumufungura kuko ngo impamvu yatumye afungwa by’agateganyo itahindutse. Asaba ko yakomeza gufungwa hirindwa ko ashobora gutoroka.

Image result for Bishop Sibomana Jean mu iroza

Bishop Sibomana wahoze ayobora ADEPR

Yanavuze ko urukiko, mu bushishozi bwarwo ari rwo rukwiye kuzareba niba koko muri gereza bidashoboka ko Bishop Sibomana yavurirwayo, rukazabifataho icyemezo. Urukiko rwavuze ko icyemezo cyarwo kuri ubu bujurire ruzagitangaza ku wa 22 Nzeli uyu mwaka.

Gusaba kurekurwa by’agateganyo kwa Bishop Sibomana bije nyuma y’aho Bishop Rwagasana Tom yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru muri Kanama kubera ikibazo cy’uburwayi. Mu bandi bakurikiranwe bafunze harimo Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Théophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens.

Nyuma y’ifungwa ry’abayoboraga ADEPR, hahise hatorwa abayobozi bashya barimo Rev Karuranga Euphrem watorewe kuba Umuvugizi Mukuru, Rev Karangwa John aba umuvugizi wungirije, Pasiteri Ruzibiza Viateur atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru, Madamu Aurelia Umuhoza agirwa ushinzwe Imari n’Ubukungu na ho Pasiteri Nsengiyumva Patrick aba Umujyanama.

Src: Izuba Rirashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND