RFL
Kigali

Bishop Sibomana Jean yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2017 17:22
2


Bishop Sibomana Jean wari umuyobozi mukuru wa ADEPR ariko akaba aherutse gusimburwa kuri uyu mwanya, yageze imbere y’urukiko rukuru rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017 akatirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.



Mu byaha Bishop Sibomana ashinjwa harimo kunyereza umutungo w’itorero rya ADEPR, gukoresha inyandiko za baringa. Hatanzwe urugero rw'aho yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 10 akoresheje sheki, kandi uwo yayahaye (Twizerimana Emmanuel) atarigeze ayakorera dore ko yahawe akazi ko kubaka igisenge cya Dove Hotel, kandi igisenge cyari cyaruzuye.

Hari amafaranga agera kuri Miliyoni imwe yahawe abanyamakuru

Muri uru rubanza, urukiko rwagaragaje ko hari amafaranga angana na Miliyoni imwe (1,000,000Frw) Niyitanga Salton yahawe na Sibomana Jean tariki 6 Ukuboza 2016, hanyuma Salton akayaha abanyamakuru mu gihe we avuga ko yari ayo gukoresha mu ivugabutumwa. Urukiko rwavuze ko ayo mafaranga yahawe abanyamakuru babiri ari bo Mika wandikira ikinyamakuru Igisabo, akaba yarahawe ibihumbi 500 y'amanyarwanda, undi akaba ari Ntarindwa Theodore wandikira Umwezi na we wahawe ibihumbi 500 kugira ngo bazavuge neza Dove Hotel.

Me Mutabazi Abayo Jean Claude wunganira mu mategeko Bishop Sibomana Jean, yasabye urukiko ko Sibomana Jean yarekurwa kuko ngo ageze mu zaburu ndetse akaba arwaye indwara ya Diyabete. Nk'uko tubikesha Isange.com ubu busabe bwateshejwe agaciro n’urukiko, rwanzura ko Bishop Sibomana Jean afungwa by’agateganyo iminsi 30 bitewe n’uko ngo ashobora gutoroka. 

Bishop Sibomana Jean akatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’aho bagenzi be 6 bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR nabo baherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 ku byaha bose bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo w’itorero ADEPR.

Image result for Bishop Sibomana

Bishop Sibomana yakatiwe gufungwa by'agateganyo iminsi 30






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rubonda6 years ago
    Yewe kintu cyazanye ibice muriryo kikarisuguza abataririmo...... Nyamara abera baryo bahora bari maso babwira umwami ibyaryo ngo aze arirengere!!!!
  • gervais6 years ago
    Imana niyo nkuru. Singuteye ibuye kuko umugabo mbwa aseka imbohe. Reka ibitubaho bitubere umwanya wo kwegera Imana birushijeho.Thanks





Inyarwanda BACKGROUND