Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR. Kuri ubu biri kuvugwa ko Bishop Sibomana Jean uyobora ADEPR yaba agiye kwegura.
Bishop Tom Rwagasana kimwe n’abandi bayobozi batatu bo muri ADEPR batawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, aho bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero rya ADEPR. Bishop Rwagasana yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017, atabwa muri yombi nyuma ya Eng. Sindayigaya Theophile, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR.
InyaRwanda.com twagize impungenge z’ibiri kuvugwa ko Bishop Sibomana uyobora ADEPR agiye kwegura, bituma umunyamakuru wacu yerekeza ku Kimihurura ahari ibiro (Office) bikuru by’itorero ADEPR mu Rwanda kugira ngo amenye ukuri kw’ibi. Indi mpamvu yamujyanye yo ni ukumenya ukuri kw’ibyarimo bivugwa ko CPR (Umuryango w'Amatorero y'Abaporotesitanti mu Rwanda) yamaze gufunga ibiro bya ADEPR kugeza aho ibibazo abayobozi bayo bakurikiranyweho birangiriye.
Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR ari mu gihome
Saa munani n’indi minota z’uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi ni bwo umunyamakuru wacu yagezeyo, abasha kuvugana na Bishop Sibomana Jean. Mu ncamake reka tubagezeho uko urugendo rw’umunyamakuru wacu rwagenze ubwo yari ageze ahari ibiro bikuru bya ADEPR, ndetse tunabagezeho uko yaje guhabwa amakuru na Bishop Sibomana Jean uyobora itorero ADEPR mu Rwanda.
Abakozi ba ADEPR bari mu kazi nk'ibisanzwe,...
N'ubwo bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR batawe muri yombi, imirimo irakomeje yaba ijyanye n'ivugabutumwa ndetse n'indi abakristo basanzwe bakora mu itorero no mu buzima busanzwe. Twageze ku biro bikuru bya ADEPR ku Kimihurura, dusanga hari abakozi bari ku kazi nk'ibisanzwe, gusa wabonaga ari bacye ndetse bari bakonje cyane.
Pastor Zigirinshuti Michel hamwe n’umukozi wakira abashyitsi kuri Reception babanje kubeshya umunyamakuru
Ubwo umunyamakuru wacu yari ageze ahari ibiro bikuru bya ADEPR ku Kimihurura, yakiriwe kuri Reception n’umugabo ushinzwe kwakira abagana ibyo biro. Uyu mukozi yabwiwe ikigenza umunyamakuru wacu wari kumwe n’umufatira amafoto (Iradukunda Desanjo), bamusobanurira ko bashaka guhura n’umuyobozi mukuru wa ADEPR (Bishop Sibomana) cyangwa se undi muyobozi mukuru uhari. Yasubije ko umuyobozi adahari.
Umunyamakuru yahise asaba ko niba Bishop Sibomana adahari, yavugana na Pastor Zigirinshuti Michel ufite mu nshingano ivugabutumwa mu itorero ADEPR na cyane ko yari yamenye ko we ahari ndetse umukozi ushinzwe itangazamakuru akaba atari ku kazi.
Umukozi wo kuri Reception akimenya ko abashyitsi baje ari abanyamakuru, yahise ahagaruka vuba na bwangu ajya gushaka Pastor Zigirinshuti. Pastor Zigirinshuti ahageze, yasuhuje umunyamakuru mu ndamutso ya Gikristo (Yesu ashimwe), nuko abwira umunyamakuru ko Bishop Sibomana nta we uhari kuko ngo yari yagiye. Yasabye umunyamakuru ko yazagaruka ikindi gihe kuko Bishop Sibomana ari we uba wemerewe kuvugira itorero cyangwa se undi yabihereye uburenganzira. Umukozi wo kuri Reception na we yemeje ko Bishop Sibomana nta we uri ku kazi, ahuza umugambi na Pastor Zigirinshuti.
Muri iki gipangu ni ho hari ibiro bikuru bya ADEPR ku rwego rw'igihugu/Photo: Iradukunda Desanjo
Umunyamakuru yanze kuva ku izima yibaza impamvu bari kwanga ko ahura na Bishop Sibomana mu gihe bizwi ko atajya aheza itangazamakuru. Umunyamakuru yaje koherereza ubutumwa bugufi Bishop Sibomana amumenyesha ko yageze ku kazi iwe kandi ko yifuza ko bavugana ku bijyanye n’amakuru yashakaga. Nyuma yaho gato umunyamakuru yaje kumenya ko Bishop Sibomana ari mu biro bye ahubwo ko nta bandi bantu arimo kwakira kuko ngo yari afite abashyitsi. Mu itohoza twakoze ariko ni uko abakozi bari bahawe itegeko ryo kutakira abanyamakuru.
Ahagana nka Saa Cyenda z’amanywa ni bwo Bishop Sibomana yafashe telefone ye ahamagara umunyamakuru wacu, amusaba ko bavuganira kuri telefone akamusubiza ibibazo byose afite bitewe n’umwanya muto yari afite. Bishop Sibomana yasubije ibibazo byose yabajijwe gusa ikibazo cya nyuma cy’uko abakristo bakwiye kwitwara muri ibi bihe bitoroshye kuri ADEPR yanze kugisubiza.
Bishop Sibomana Jean yemeje ko Bishop Tom Rwagasana ari mu maboko ya Polisi
Inyarwanda.com yabajije Bishop Sibomana Jean niba yamenye amakuru y’uko mugenzi we umwungirije Bishop Tom Rwagasana ari mu maboko ya Polisi ndetse n'icyo abivugaho, Sibomana atangaza ko yabimenye. Yunzemo ko Polisi irimo gukora iperereza. Yatangarije abakristo ko we nka Sibomana ari mu kazi nk'ibisanzwe. Kuri iki kibazo, Bishop Sibomana yagize ati:"Umuvugizi w'itorero (Sibomana) ari mu mirimo ntabwo yatawe muri yombi. Umuvugizi wungirije (Bishop Tom) polisi iramufite n'abandi bakozi ariko iracyakurikirana ibyo ishaka kumenya. Njyewe ndi mu biro byanjye ndimo nkora n'abandi bakozi bose barimo gukora."
Bishop Sibomana avuga iki ku makuru avuga ko yaba agiye kwegura?
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Bishop Tom Rwagasana na bamwe mu bayobozi bakuru muri ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero, amakuru yatangiye kuvugwa na bamwe mu bakristo ba ADEPR n’abandi bakurikiranira hafi amakuru ya ADEPR, yavugaga ko Bishop Sibomana agiye kwegura ku buyobozi bwa ADEPR.
Bishop Sibomana Jean umuyobozi mukuru wa ADEPR mu Rwanda
Ni nyuma y’aho hari amakuru avuga ko Bishop Sibomana uruhare rwe mu inyerezwa ry'umutungo wa ADEPR rwaba ari ruto akaba ari na yo mpamvu we ngo atatawe muri yombi na polisi. Bishop Sibomana Jean abajijwe niba koko agiye kwegura, yavuze ko ayo makuru atari yo, gusa wumvaga atabihakana mu buryo bweruye. Yaje kuvuga ko niba agiye kwegura bizamenyekanira mu ibaruwa yo kwegura azandika.
Bishop Sibomana ati "Ibyo na byo ni amakuru turimo kumva y'ibihuha, ubwo biraza kumenyekana iyo baruwa isohotse." Umunyamakuru yamubajije niba koko afite gahunda yo kwegura, Bishop Sibomana asubiza iki kibazo muri aya magambo "Icyo kibazo ntukimbaze nakubwiye ngo niba bari kuvuga ko neguye cyangwa ko ngiye kwegura, birerekanwa ahari n'urwandiko nakwandika"
Abakristo ba ADEPR bakwiye kwitwara gute muri ibi bihe bitoroshye ku itorero ryabo?
Muri iyi minsi ntabwo umwuka ari mwiza mu bakristo ba ADEPR bitewe n’itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru ba ADEPR. Bamwe mu bakristo twaganiriye bashavujwe n’ibyabaye ku bayobozi bakuru babo, bavuze ko iki ari igihe cyo gusenga cyane no gusaba Imana kwigaragaza mu gihe nk’iki. Hari abandi ariko bishimiye itabwa muri yombi rya Tom Rwagasana na bagenzi be, bavuga ko n'ubundi ngo bari babarembeje barya umutungo w’itorero.
Abandi bakristo bavuga ko ibibazo by’itorero bitari bikwiye kugera muri Leta ahubwo ko abayobozi b’itorero ari bo ubwabo bari bakwiye kubikemura mbere yuko Leta iza kubafasha kubikemura. Iki kibazo cy’uko abakristo bakwiye kwitwara muri ibi bihe, ni cyo Bishop Sibomana yanze gusubiza. Ibi ariko ntibikwiye guca intege abakristo na cyane ko ijambo ry'Imana rivuga ko iyatangije umurimo ari nayo izawusohoza ndetse ibi bikaba biherutse kuririmbwa n'abahanzi bo muri ADEPR mu ndirimbo bise 'Uyu murimo'
TANGA IGITECYEREZO