RFL
Kigali

ADEPR: Bishop Sibomana Jean uvuga ko ari umwere yamaze kurekurwa by’agateganyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2017 16:08
1


Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora ADEPR yamaze kurekurwa by’agateganyo nyuma y’iminsi itari micye yari amaze mu gihome ashinjwa kunyereza umutungo w'itorero. Bishop Sibomana arekuwe nyuma ya mugenzi we Bishop Tom Rwagasana na we warekuwe by’agateganyo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli 2017 ni bwo urukiko rukuru ruherereye ku Kimihurura rwatanze itegeko ry’uko Bishop Sibomana Jean arekurwa by’agateganyo ku mpamvu z'uburwayi. Ibi bibaye nyuma y'aho Bishop Sibomana Jean aherutse gusaba urukiko kumurekura agataha na cyane ko ngo ari umwere.

Image result for bishop sibomana jean amakuru

Bishop Sibomana Jean yavuye mu gihome

Mu mpamvu ubwo yasabaga kurekuewa, yavugaga ko afite uburwayi bukomeye bumusaba kwivuza ari hanze. Bishop Sibomana Jean nubwo arekuwe azakomeza kujya yitaba urukiko. Bishop Sibomana aherutse gutangariza urukiko ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, agashimangira ko ari umwere ndetse na Guverinoma y'u Rwanda ngo irabizi ko ari umwere. 

Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana barekuwe n’urukiko basiga mu gihome bagenzi babo ari bo Madamu Mutuyemariya Christine, Sebagabo Bernard,  Sindayigaya Théophile, Niyitanga Straton na Gasana Valens. Twabibutsa ko aba bose batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bazira kunyereza umutungo wa ADEPR wenda kungana na miliyari eshatu z’amanyarwanda. 

Image result for bishop sibomana jean amakuru

Bishop Sibomana yarekuwe nyuma ya Bishop Tom Rwagasana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    bisakaz thenk





Inyarwanda BACKGROUND