RFL
Kigali

Bishop Sibomana agiye kurushingana n’umukobwa bamaranye umwaka bari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2017 10:41
0


Bishop Sibomana Samuel uyobora itorero Shekinah Glory church ku isi agiye kurushingana n’umukunzi we Alice Nsekonziza bamaze igihe kitari gito bakundana. Bishop Sibomana agiye kurushinga nyuma yo gutangiza itorero ndetse akimikwa ari umusore.



Ubukwe bwa Bishop Sibomana na Alice Nsekonziza buzaba tariki 8 Nyakanga 2017, akaba ari bwo bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera i Kampala. Mu kiganiro Bishop Sibomana Samuel yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko amaze umwaka umwe akundana n’umukunzi we Alice bagiye kurushingana. 

Bishop Sibomana Samuel

Alice Nsekonziza umukunzi wa Bishop Sibomana

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Bishop Sibomana Samuel yatangije itorero Shekinah Glory church rifite icyicaro gikuru muri Uganda, gusa mbere y’aho akaba yari azwi nk’umuhanuzi dore ko ngo iyo mpano yayihawe mu mwaka wa 2000. Mu mpera za 2016 ni bwo Sibomana Samuel yimitswe aba Musenyeri asukwako amavuta na Bishop Rubanda Jacques uyobora itorero New Jerusalem church.

Bishop Samuel Sibomana ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 akaba yarize amashuri yisumbuye muri Rusumo High School, aho yakomereje amashuri ya Kaminuza mu gihugu cy'u Buhinde muri Anamalai Universtity ahakura impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yaho yaje gukomereza muri iyo kaminuza icyicaro cya gatatu (Masters).

Bishop Sibomana Samuel 

Bishop Sibomana agiye kurushingana na Alice bamaranye umwaka bakundana

Bishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana yimitswe akiri umusore asukwaho amavuta na Bishop Rubanda Jacques






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND