Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 ni bwo Bishop Rugagi Innocent yafunguwe nyuma y'iminsi 10 amaze mu gihome akurikiranyweho gukora inama mu buryo butemewe igamije gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa.
Itabwa muri yombi rya Bishop Rugagi Innocent ryemejwe na Polisi y'u Rwanda tariki 5 Werurwe 2018. Tariki 4 Werurwe 2018 Bishop Rugagi yari yitabye Polisi mu iperereza ryakorwaga ku banyamadini barimo bakora inama mu buryo butemewe, izo nama zikaba zari zigamije kunaniza iyubahirirwa ry'amategeko n'amabwiriza agenga amadini n'amatorero. Ni nyuma y'insengero zisaga 700 zo muri Kigali zari zimaze gufungwa.
Bishop Rugagi hamwe n'abandi bapasiteri batanu baje gutabwa muri yombi na Polisi y'u Rwanda. Abatawe muri yombi nk'uko batangajwe na Polisi y'u Rwanda ni: Bishop Rugagi Innocent wa Redeemed Gospel church, Apotre Rwandamura Charles wa United Christian church, Rev Ntambara Emmanuel, Bishop James Dura, Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel na Rev Pastor Fred Nyamurangwa uyobora itorero CELPAR.
Bishop Rugagi umushumba wa Redeemed Gospel church mu Rwanda
Kuri ubu Bishop Rugagi yamaze kurekurwa nkuko binemezwa na bamwe mu bayobozi b'imbere bashinzwe itangazamakuru muri Redeemed Gospel church. Umwe muri bo yagize ati: "Kurekurwa kw'Umuyobozi wacu Bishop Rugagi kwatunejeje, Imana ishimirwe ibyo idukoreye." Akirekurwa, Bishop Rugagi yandikiye abakristo be akoresheje ubutumwa bugufi ati:"Yesu ashimwe! Amahoro y’Imana abane namwe. Narekuwe". Gusa Inyarwanda.com twagerageje kuhamagara terefone igendanwa ya Bishop Rugagi dusanga itari ku murongo ubwo twandikaga iyi nkuru.
Abakristo ba Redeemed Gospel church twabashije kuvugana nabo bishimiye cyane irekurwa rya Bishop Rugagi Innocent umaze iminsi 10 mu gihome. Bishop Rugagi arekuwe nyuma y'aho tariki 12 Werurwe 2018 ari bwo ubushinjacyaha bwatangarije itangazamakuru ko bwashyikirijwe dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apotre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel.
Bishop Rugagi yarekuwe nyuma y'iminsi 10 amaze mu gihome
TANGA IGITECYEREZO