Bishop Innocent Rugagi umaze kwamamara mu Rwanda mu gukora ibitangaza kuri ubu aratangaza ko agiye kujya azura abapfuye nkuko yabitangarije abakristo be mu itorero Redeemed Gospel church (Abacunguwe).
Nyuma yo gutangiza Televiziyo ye TV7 agasezerera izo yabwirizagaho akanazikoreraho ibitangaza, Bishop Rugagi Innocent yavuze ko igitangaza asigaje gukora ari ukujya mu bitaro by’i Kanombe na CHUK akajya mu buruhukiro bwabyo (Morgue) akazura abapfuye.
Bishop Rugagi yatangaje ibi imbere y’abakristo be nkuko bitangazwa nuko umunyamakuru wa Izuba Rirashe nawe wari muri iryo teraniro ryabereye ku cyicaro gikuru cy’uru rusengero mu Mujyi wa Kigali. Bishop Rugagi yagize ati:
Ubu ngiye guhanura 90 ishire, ntabwo ari nka byabindi, kuma Televisiyo y’abandi bambariraga iminota, hoya ubu Televiziyo ni iyacu, nzajya mpanura mpaka. Ubu abantu bagiye kubona Imana nkorera ko ari Imana nyamana. Abarwayi barakize murabibona, ababuze imbyaro barabyaye, abafite ibimuga imbago n’utugare barabitaye bagendesha amaguru yabo,…. Ubu igitangaza gisigaye ni kimwe ni uko nzajya muri Morgue yo mu bitaro nka Kanombe na CHUK ubundi ngasengera abapfuye bakazuka, bagataha ari bazima.
Bishop Rugagi avuga ko agiye kujya azura abapfuye
Bishop Rugagi yagarutse kuburyo Imana yigeze kumwohereza gukiza umukobwa wari urwaye umugongo mu bitaro by’Umwami Faysal, ubwo bari bafashe umwanzuro wo kumubaga ariko umukobwa akabyanga ahubwo atumaho Bishop Rugagi ngo amusengere:
Ubwo nagezeyo umukobwa atabasha no guhindukira na gake, bamwandikiye ko nta kindi bamukorera uretse kumubaga umugongo, ariko narahageze ndamusengera arakira, arahaguruka wenyine yigenza aramperekeza, ndetse bahise banamusezerera kuko bwakeye ataha.
Ibi byose Bishop Rugagi yabivugaga ashaka kwerekana ko ibitangaza byinshi kandi bikomeye Imana yamaze kubimukoresha ahubwo ubu igisigaye ari ukuzura abapfuye abantu base bakemera imbaraga z’Imana zimurimo.
Bishop Rugagi Innocent ni umuyobozi mukuru w’Itorero Abacunguwe mu Rwanda Redeemed Gospel Church), Itorero rifite amashami atandukanye hano mu Rwanda harimo Ruhango na Rwamagana. Iri Torero ryatangiriye mu Ruhango nyuma riza kuza hano mu mugi wa Kigali. Bishop Rugagi avugwa guhanurira abantu benshi ndetse akavuga n’ibyo umuntu atatekereza harimo: Nomero za telephone z’umuntu, nomero y’indangamuntu, plake z’imodoka, amazina yawe ndetse n’ay’abandi mufitanye isano,….
Uyu mugabo aheruka kugaragara ku rutonde rw’abakozi b’Imana bo mu Rwanda batunze imodoka zihenze, ubwo yaguraga imodoka ya Ronger Rover inafite plaque 777 nayo yatangaje ko ari Plaque y’Ubuhanuzi. Uyu mu Bishop anarangwa n’udushya twinshi mu materaniro ye aho aha abantu amafaranga, ababuze ubwishyu akabishyurira, abakene akabaha ibishoro byo gukora. Mu rusengero rwe uhasanga utugare twinshi n’imbago by’abantu baba baje kumusaba kubakiza.
Bishop Rugagi kuri ubu ari kugenda mu modoka ihenze ya Range Rover
Src: Izuba Rirashe
TANGA IGITECYEREZO