RFL
Kigali

Bishop Rugagi yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/09/2017 16:14
18


Bishop Innocent Rugagi umaze kwamamara mu Rwanda mu gukora ibitangaza kuri ubu aratangaza ko agiye kujya azura abapfuye nkuko yabitangarije abakristo be mu itorero Redeemed Gospel church (Abacunguwe).



Nyuma yo gutangiza Televiziyo ye TV7 agasezerera izo yabwirizagaho akanazikoreraho ibitangaza, Bishop Rugagi Innocent yavuze ko igitangaza asigaje gukora ari ukujya mu bitaro by’i Kanombe na CHUK akajya mu buruhukiro bwabyo (Morgue) akazura abapfuye.

Bishop Rugagi yatangaje ibi imbere y’abakristo be nkuko bitangazwa nuko umunyamakuru wa Izuba Rirashe nawe wari muri iryo teraniro ryabereye ku cyicaro gikuru cy’uru rusengero mu Mujyi wa Kigali. Bishop Rugagi yagize ati:

Ubu ngiye guhanura 90 ishire, ntabwo ari nka byabindi, kuma Televisiyo y’abandi bambariraga iminota, hoya ubu Televiziyo ni iyacu, nzajya mpanura mpaka. Ubu abantu bagiye kubona Imana nkorera ko ari Imana nyamana. Abarwayi barakize murabibona, ababuze imbyaro barabyaye, abafite ibimuga imbago n’utugare barabitaye bagendesha amaguru yabo,…. Ubu igitangaza gisigaye ni kimwe ni uko nzajya muri Morgue yo mu bitaro nka Kanombe na CHUK ubundi ngasengera abapfuye bakazuka, bagataha ari bazima.

Image result for Bishop Rugagi Innocent amakuru

Bishop Rugagi avuga ko agiye kujya azura abapfuye

Bishop Rugagi yagarutse kuburyo Imana yigeze kumwohereza gukiza umukobwa wari urwaye umugongo mu bitaro by’Umwami Faysal, ubwo bari bafashe umwanzuro wo kumubaga ariko umukobwa akabyanga ahubwo atumaho Bishop Rugagi ngo amusengere:

Ubwo nagezeyo umukobwa atabasha no guhindukira na gake, bamwandikiye ko nta kindi bamukorera uretse kumubaga umugongo, ariko narahageze ndamusengera arakira, arahaguruka wenyine yigenza aramperekeza, ndetse bahise banamusezerera kuko bwakeye ataha.

Ibi byose Bishop Rugagi yabivugaga ashaka kwerekana ko ibitangaza byinshi kandi bikomeye Imana yamaze kubimukoresha ahubwo ubu igisigaye ari ukuzura abapfuye abantu base bakemera imbaraga z’Imana zimurimo.

Bishop Rugagi Innocent ni umuyobozi mukuru w’Itorero Abacunguwe mu Rwanda Redeemed Gospel Church), Itorero rifite amashami atandukanye hano mu Rwanda harimo Ruhango na Rwamagana. Iri Torero ryatangiriye mu Ruhango nyuma riza kuza hano mu mugi wa Kigali. Bishop Rugagi avugwa guhanurira abantu benshi ndetse akavuga n’ibyo umuntu atatekereza harimo: Nomero za telephone z’umuntu, nomero y’indangamuntu, plake z’imodoka, amazina yawe ndetse n’ay’abandi mufitanye isano,….

Uyu mugabo aheruka kugaragara ku rutonde rw’abakozi b’Imana bo mu Rwanda batunze imodoka zihenze, ubwo yaguraga imodoka ya Ronger Rover inafite plaque 777 nayo yatangaje ko ari Plaque y’Ubuhanuzi. Uyu mu Bishop anarangwa n’udushya twinshi mu materaniro ye aho aha abantu amafaranga, ababuze ubwishyu akabishyurira, abakene akabaha ibishoro byo gukora. Mu rusengero rwe uhasanga utugare twinshi n’imbago by’abantu baba baje kumusaba kubakiza.

Bishop Rugagi kuri ubu ari kugenda mu modoka ihenze ya Range Rover

Src: Izuba Rirashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lea6 years ago
    Afite ikihe kibazo uwo mugabo koko? Niwe uzura se cg ni Imana izura?
  • moi6 years ago
    IMANA izahana ibiremwa byayo pee nkuyu c wambwirako aba ahaze iki? niba aribyo ibitaro bazabikureho. isyiiiikiii weeeeee
  • Alian6 years ago
    Hahahahahha none c abo yabibwiye barabyemeye?? Nimba barabyemeye ninjiji nkuwabivuze Uzura numwe gusa ni yesu ntawundi
  • Mimi6 years ago
    Wa mugabo we, ibyo ukora biranshisha! Ni wowe uzura?, Ese ni wowe ukiza? Imana ukorera sindamenya iyo ariyo pe! Ariko mu bushishozi bwanjye ndumva atari iyaremye ijuru n'isi. Kuko yesu yaravuze ngo ntitwishimire ibyo ahubwo twishimire ko amazina yacu anditse mu gitabo cy'ubugingo. Ese ubwo yaba ari imana aho kuba ariyo uhesha icyubahiro ahubwo ukakishakira ngo kikugarukire kweli? Abatiga ibyanditswe byera nibo bambabaje kuko ntibazabura kuguhomboka inyuma. Ese Imana yacu ni injajwa ku buryo ivugaguzwa? Uribwira ko yaba ariyo ugahanura buri uko witsamuye kugeza ubwo uhamya ko uzanahanurira birenze muri buri kiganiro? Ohhh nonnn. Imana igira gahunda bitewe n'icyo ishaka kubwira abantu bayo ntabwo ivugaguzwa siko iteye
  • Jean Paul6 years ago
    I agree with you on this.
  • Grc6 years ago
    Nshuti zajye mugenzure iminsi turimo isi igeze kwiherezo uwo siwe ukiza ahubwo hakizimana niba ikoreramuriwe koko yemerew kwirata Christ gusa ibindi nubusa
  • alicewacu6 years ago
    Ahubwo ndumva wajya irusororo
  • GIRAMATA6 years ago
    NDUMVA UWOMUGABO AFITE IZINDI mana AKAORERA NIZINDI MBARAMGA AKORESHA KUKO IMANA ARI NYAGAHUNDA PE NTIVUGAVUGA NTANUBWO ARI INJASHWA KAWE ,AHUBWO ABANTU BABE MASO KUKO TURI MUMINSI YANYUMA
  • 6 years ago
    authubillah aragatsirwa na rurema uzura uzura iki ahubwo police nitaguhagarika wowe uroreka abanyrwanda
  • ukuri6 years ago
    hello, rugagi rwose njyewe sinkwemera, kuko mbona wiyamamaza aho kuvuga Imana , uba wivuga bitandukanye n' ibyo bibiliya itubwira . ngaho jyenda i kanombe usengere umudamu umaze imyaka 7 muri coma ureke kubeshya abanyarwanda . sibyose ? noneho nanjye nkwemere RUGAGI WE. cyangwa ujye mubituro uzure abamaze igihe . tukubone naho muri morgue harigihe wasanga umuntu atapfuye neza. murakoze
  • Abeilles6 years ago
    Ariko noneho abadayimoni baragusajije si gusa Rugagi. Urwane iki kweri???.. Ngaho KOMEZA wirate Ngo urakiza...KOMEZA usuzugure Yesu...muzabonana.
  • teddy6 years ago
    uyu mugabo azapfa urwa herode wajoz inyo mwisegonda kubera kwihimbaza!! ababyemera ntabwo basomye ijambo.Twishimire ko amazina yacu yanditse mugitabo.gusa
  • An6 years ago
    Ahahaaaa ngo kuyandi ma TV bajyaga bamuha umwanya muto wo guhanura. Noneho ibyo ahanura ntabibwirwa n Imana ,ahubwo nibyo yibwira bivanye n umwanya afite? Ngaho impumyi nkawe nibakomeze bayobane,kuko ngo umwana wokurimbuka nuwo kurimbuka ntakizamubuza.
  • prince6 years ago
    ariko sha illumunati irmo irakora we umva sha rugagi we ntiwibeshye ko twebwe turi aba Nigeria tb joshua yifatiye akabagira ibitambo bya satani twebwe abanyarwanda turasenga tuzi iyaduhamagaye genda ujye kubeshya aba Nigeria nabandi batari bamenya Yesu uwo ariwe nabo mwitorero ryawe ariko twebwe tuzi ibihe turimo ibyo aribyo Yesu yaravuzenga muminsi yimperuka hazaza abahanuzi bibinyoma ati bamwe bazajya bakora ibitangaza bamanure numuri yongeraho ijambo nkunda cyane gwariko mube maso kuko ibyo byose nibiba nzabandihafi kuza rugagi we wipfusha umwanya wawe ubusareka kuramya abami babiri kuko bibiliya itubwira ngo ntukaramye abami babili ngo kuko wakunda umwe undi ukamwanga njyewe singuciriye urubanza ariko ndimo ndabona imiryango yikuzimu igufungukiye pe ntabwoba mfite bwo kubivuga harya nawe ngo wafunguje terevisio yawe ugiye kuzajya ubeshyeraho abantu ngo ukora ibitangaza ngo murashaka kumera nka wamustanisitngo ni tb joshua wirwa abeshya abantu ngo arabasengera kandi aba arimo arabinjizamo imyuka mibi banyarwanda nimube maso dore turi muminsi yimperukaka ibimenyetso byose Yesu yavuze twarabibonye mwikurikira abashaka kubayobya ahubwo nimukurikire Yesu kristo kuko ariwe nzira nukuri nubungingo
  • PearlG6 years ago
    Nanga abantu bivuga imbeba. Uretse no kubihira amatwi, na bibiliya itubuza kwivuga ibigwi witondere ijambo rivuga ngo IMANA IRWANYA ABIBONE ARIKO ABICISHA BUGUFI IKABAHERA UBUNTU. Na Yesu hari aho yakoraga ibitangaza akavuga ngo ntimubivuge none ndebera. Icyampa Imana ikaguhumura amaso!
  • MANSOURI SAKNA6 years ago
    UYU MUGABO NTAZI IBYO AKINANA NABYO
  • 6 years ago
    Uyu mugabo ndumva ibye aribyo kwitondera kbs ntago uwatumwe n'Imana yitwara gutya uyu ndabona arimo kwirata ibyo akora kdi ibi bihabanye nugushaka kw'Imana.
  • mukangeyo 6 years ago
    Ndamusaba kuza Kimironko agakiza abo mutugare basabiriza.





Inyarwanda BACKGROUND