RFL
Kigali

Bishop Rugagi yahaswe ibibazo n'abanyamakuru ku kuzura abapfuye, kugura indege n'imbaraga yakuye muri Nigeria

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2017 15:54
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2017, Bishop Rugagi Innocent yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ahatwa ibibazo ku mbaraga zimukoresha ibitangaza, ibijyanye no kuzura abapfuye ndetse n'impamvu yatangije televiziyo kandi agikodesha.



Iki kiganiro cyabereye muri Kigali Marriott Hotel kuva isaa cyenda z'amanywa kugeza isaa kumi n'imwe. Intego y'ikiganiro yari ugutangaza igiterane bagiye gusoza cy'amasengesho y'iminsi 120 ari nawo munsi hazamurikwa kumugaragaro TV7, Televiziyo ya Gikristo y'Itorero Redeemed Gospel church mu birori bizaba tariki 18/11/2017. Bishop Rugagi Innocent yahaswe ibibazo n'abanyamakuru bagaruka kuri byinshi yagiye avugwaho mu itangazamakuru.

Bishop Rugagi yahamije ko azagura indege

Mu byo yabajijwe harimo icyo kugura indege nkuko aherutse kubitangariza abakristo be. Bishop Rugagi yabwiye abanyamakuru ko mu kwizera afite, azagura indege, ibyo akaba atazi igihe bizasohorera, gusa ngo mu byifuzo n'inzozi ze nuko atazapfa ataguze indege. Yagize ati: "Indege ni byo nzayigura, niba nzayigura abantu bose barakize simbizi, niba nzayigura hakiriho abakene simbizi, gusa icyo nzi ni uko tuzarinda tuva mu isi abarira barira, abaseka baseka."

Abajijwe impamvu agira inzozi zo kugura indege mu gihe hari abakene benshi mu itorero rye no mu gihugu muri rusange, yavuze ko abakene bazahoraho ndetse ngo niyo yagurisha ibyo atunze byose akabiha abakene,ngo ntabwo yahaza ukwifuza kw'abakene bose bariho. Ku bijyanye no kuba yaba atangaza ibyo mu rwego rwo kwiyamamaza no kwimenyekanisha, yavuze ko atariko biri ahubwo ko mu buzima busanzwe, umuntu yiha icyerekezo kandi ko kugira icyerekezo atari icyaha. 

Ku bijyanye no kuzura abapfuye

Mu kibazo yabajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com kijyanye no kuba ngo agiye kujya azura abapfuye nyuma yo gutangiza televiziyo y'ibitangaza yise TV7,Bishop Rugagi yavuze ko Yesu yatanze imbaraga ku bamwizera bose ko bazakora ibitangaza bitandukanye birimo gukiza indwara, kuzura abapfuye n'ibindi bitandukanye. Bishop Rugagi nawe avuga ko izo mbaraga yazihawe, bityo akaba yiteguye no kuzura abapfuye kabone nubwo kugeza uyu munsi nta muntu n'umwe wapfuye baramuzanira ngo amusengere, abe yazuka cyangwa se yange kuzuka. Yagize ati:

Akenshi ngendera mu byanditswe keretse utizera icyo ijambo ry’Imana rivuga. Muri Matayo 10:1-8, ijambo ry’Imana rivuga ngo mugende mukize abarwayi muzure n’abapfuye. Niba ijambo rinyemerera kuzura abapfuye nkabivuga, mbivuze nk’uko ijambo rivuga, ntawe ukumiriwe kubivuga.

Bishop Rugagi mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku bijyanye no kuba bivugwa ko Bishop Rugagi azajya ajya mu bitaro akinjira ahaba hari imirambo y'abarwayi bapfuye, yavuze ko Imana nibimusaba azajyayo. Yavuze kandi ko usibye kuzura abapfuye, hari benshi yasengeye bagakira mu gihe baba baje barwaye indwara zananiye abaganga zirimo cancer, SIDA n'izindi. Yagize ati:

Kugeza uyu munsi ntibaranzanira uwapfuye ngo musengere yange kuzuka cyangwa se azuke ahagarare, icyakora barahari abo baterura bakaza bameze nk’abapfuye Imana ikongera ikabasubiza mu buzima bwabo. Imana yabikora kimwe nuko itabikora. Musengeye akazuka icyubahiro ni icy’Imana. Atanazutse kandi ntabwo arinjye wamwishe.

Ko Bivugwa ko Rugagi akoreshwa n'imbaraga yakuye muri Nigeria, we abivugaho iki?

Bishop Rugagi yatangaje ko mu buzima bwe atari yajya muri Nigeria ndetse ngo nta na rimwe arasaba VISA ijya muri Nigeria. Ati: "Pasiporo yanjye ntirajyamo viza ya Nigeria n’umunsi n’umwe. Nigeria simpazi sinzi n'inzira ijyayo" Yanyomoje yivuye inyuma amakuru avuga ko akoreshwa n'imbaraga yakuye muri Nigeria. Ku bijyanye n'amakuru avuga ko imbaraga afite na none yaba azikomora muri Uganda, yavuze ko muri Uganda nta bantu aziyo keretse ngo abo bahurira ku mbuga nkoranyambaga. Yunzemo ariko ko aramutse abonye aho akura izo mbaraga zikamukoresha ibitangaza, abanyarwanda bagakira indwara zitandukanye, ngo byaba ari umugisha ukomeye kuri we no ku Rwanda, bityo ngo yakabaye abishimirwa n'abanyarwanda aho kubimunengera.

Bishop Rugagi yasoje avuga ko abantu bamushinja gukoresha imbaraga akura muri Nigeria,ngo bari bakwiye kujya batanga n'ibimenyetso bakaba bakwerekana amafoto ari kumwe n'abo muri Nigeria cyangwa bakerekana ikindi gihamya cyose cyabyemeza. Yavuze ko ababajwe no kuba hari igihe izo mbaraga za satani zizagera mu Rwanda, abantu ntibabimenye bitewe nuko barimo gupfobya ibitangaza Imana imukoresha kimwe n'ibyo ikoresha abandi bakozi b'Imana.

Umusaza wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga anyunya bombo, akavuga ko ari papa wa Rugagi, ngo si ukuri ahubwo ni igitero Rugagi yagabweho

Mu gihe gishize hari inkuru zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyangamba , izo nkuru zikaba zaravugaga ko Bishop Rugagi yatereranye papa we umubyara. Ibi byatangajwe n'umusaza wavugaga arimo kunyunya bombo, akavuga ko umwana we Rugagi ngo yamutereranye,gusa akaba ari guhanga imirimo. Bishop Rugagi yanyomoje aya makuru, avuga ko atari ukuri kuko papa we yapfuye ndetse ngo hashize igihe kinini dore ko yapfuye mu 1987. Yavuze ko icyo ari igitero yagabweho na satani, gusa ngo Imana yamusobanuriye uko agomba kubyitwaramo neza. Yagize ati:

Data yapfuye tariki 12 z’ukwezi kwa karindwi mu 1987 tumushyingura muri Congo. Yari amaze iminsi avuye ku Kibuye, aje afatwa n’uburwayi mu minsi ibiri yari apfuye. Uwaje akavuga ibyo ko ari we data... kuva navuka sinigeze mbona data arya bombo, nabonye umusaza arya bombo y’agati nabibonye kuri ‘youtube’ avuga ngo hari na karumuna kanjye kari mu myitozo. Nabyita ko ari nko gusebya cyangwa se gutesha agaciro ubuzima bw’umuntu, harimo gushinyagura.

Twabibutsa ko Redeemed Gospel church igiye kwinjira mu giterane cyitwa International Power Conference and Tv7 Official Launch kizaba kuwa Gatandatu tariki 18/11/2017, kikaba kizitabirwa n’abashyitsi batandukanye,harimo abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda harimo Aline Gahongayire, Tonzi ndetse na Healing Worship team n’abandi batandukanye harimo n’amakorari n’abahanzi bo kuri iri Torero.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND