Bishop Rugagi Innocent, umuyobozi wa Redeemed Gospel Church kuri ubu usigaye uteranira n’itorero rye muri Kigali Serena Hotel nyuma y’uko urusengero rwe rufunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa leta isaba, yagurishije kuri iki cyumweru udutabo yizeza abayoboke be ko tuzabahindurira ubuzima.
Mu nkuru dukesha Ibyishimo.com, kuri iki cyumweru tariki 23/09/2018 Rugagi yagurishije udutabo tuzafasha abayoboke be kuva mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi nyuma y’amezi 3 gusa. Aka gatabo ngo kukagura ni ukubiba mu buhanuzi bwa Bishop Rugagi ndetse ngo umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye n’ubwo nta wemerewe kubiba munsi y’ibihumbi 10.
Utu dutabo Rugagi yakoreye abayoboke be ngo tuzabahindurira ubuzima mu mezi 3 gusa
Umuntu uzajya agura aka gatabo azajya atanga amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kwimukiramo, kakaba kanditsweho ngo ‘Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.” Rugagi yijeje abakristo be ko aka gatabo uzakagura wese hazashira amezi 3 akinjira mu kindi cyiciro. Bimwe mu byo aka gatabo gashobora guhindura, Rugagi yagize ati:
“Niba ari ugukira indwara biri hano (mu gatabo), niba ari ukubona akazi biri hano inyuma (kuri paji y’inyuma), niba ari ugukira diyabete, niba ari kansenseri n’indi ndwara iyo ari yo yose biri hano, niba ari ukurongorwa na byo mwa bakobwa mwe biri hano!…Muri aya mezi atatu kugeza tariki 31 Ukuboza,…hari ikindi cyiciro ugiye kujyamo.”
Bishop Innocent, umuyobozi wa Redeemed Gospel Church (Abacunguwe) mu Rwanda
Rugagi akomeza avuga ko aka gatabo kadashobora gutangirwa ubuntu ngo kuko kukanyuza mu icapiro byari bihenze. Yagize ati “Imana ibahe umugisha mwebwe mwifuza iby’ubuntu, murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, nta by’ubuntu! Simvuga igiciro kuko sincuruza ariko ni uguhera ku bihumbi icumi kuzamura, uko umwuka akuyobora, bitewe n’aho ushaka kugana ubibe mu buhanuzi mu izina rya Yesu. Niba udafite amafaranga nonaha, hariho nimero ya telephone yanjye…”
Rugagi n'abayoboke be basigaye bateranira muri Kigali Serena Hotel
Bishop Rugagi yahamije ko abantu bose baguze utwo dutabo bazajya mu giterane gisoza umwaka ku itariki 31 Ukuboza uyu mwaka baramaze kugera mu kindi cyiciro cy’ubuzima. Si ubwa mbere Rugagi atanze amasezerano yo kugera ku bintu bikomeye ku bayoboke be, kuko hari ikindi gihe yigeze gusaba abantu gutura hanyuma bakazabona Range Rovers na V8 mu mezi 3 gusa.
TANGA IGITECYEREZO