RFL
Kigali

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Nyamurangwa Fred,..batawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2018 14:29
0


Bishop Rugagi Innocent, Apotre Rwandamura Charles, Rev Nyamurangwa Fred n'abandi bapasitori batandukanye batawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda irimo gukora iperereza ku bikorwa byabo bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero.



Aba bapasiteri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukora ibikorwa bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero, ibyo bikorwa bikaba byarakurikiye ihagarikwa rw'insengero (insengero zisaga 700 zimaze gufungwa muri Kigali).

Nk'uko bitangazwa na Polisi y'u Rwanda, abapasiteri batawe muri yombi ni: Bishop Rugagi Innocent wa Redeemed Gospel church, Apotre Rwandamura Charles wa United Christian church, Rev Ntambara Emmanuel, Bishop James Dura, Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel na Rev Pastor Fred Nyamurangwa uyobora itorero CELPAR.

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018, Inyarwanda.com twabagejeje inkuru y'itabwa muri yombi rya Bishop Rugagi Innocent. CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko Polisi y'u Rwanda irimo gukora iperereza ku banyamadini barimo gukora inama mu buryo butemewe, izo nama zikaba zigamije kunaniza iyubahirirwa ry'amategeko n'amabwiriza agenga amadini n'amatorero. Yagize ati:

Polisi iriho irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama mu buryo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. 

Perezida Paul Kagame aherutse gukomoza ku kajagari k'insengero mu mujyi wa Kigali. Tariki 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero ubaye ku nshuro ya 15 wahuje abayobozi bakuru b'igihugu cy'u Rwanda, Perezida Kagame yasobanuye igitera akajagari, avuga ko kaba ahantu hari abantu bakize cyane bakagera aho barengwa ndetse kakaba na none ahantu hari abantu bakennye, ahita atanga urugero k'u Rwanda ndetse na Afrika muri rusange.

Perezida Paul Kagame yakomeje yibaza niba ubundi izo nsengero zafunzwe muri Kigali hari ikindi kintu cy'umusaruro zitanga. Yibajije ibikorerwa muri izo nsengero, niba zitanga amazi, niba se ari inganda cyangwa se amaduka. Igisubizo cyabaye Oya! Aha ni ho yahise avuga izo nsengero zafunzwe kubera akajagari. Perezida Kagame yagize ati:

Reka mbabwire naho nabonye bavuga ko mu mujyi ubwabo bafunze 700 mu mujyi wa Kigali, ubwo ni robine zitanga amazi? nta n'izo dufite 700, ashwi! Ikindi kintu cy'umusaruro tugejeje kuri 700 muri uriya mujyi ni iki? ni inganda? Turazifite se?,..ariko amadini 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ni akajagari. Akajagari kabaho kubera uko system iteye, uko iriho. Kabaho bitewe n'ikintu kibuze mu muco w'imibereho n'imikorere. (....) ni ho nabarije nti ariko ubundi ayo makiliziya 700 mwagiye gufunga, hakorerwamo iki? Hatangirwamo amazi?,..ni amaduka? ,..ni inganda, ashwi! Ntacyo biguha ariko ugomba kuba ubifite, nta n'ubwo ufite ikikurinda ingaruka mbi zabyo ariko isi igomba kukubwira ngo komeza ubifite, nujya kubihungabanya turavuga ko nta burenganzira abantu b'aho ngaho bagira.

Image result for Apotre Rwandamura charles inyarwanda

Apotre Rwandamura ari mu batawe muri yombi na Polisi

Image result for bishop rugagi innocent inyarwanda

Bishop Rugagi Innocent nawe ari mu batawe muri yombi na Polisi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND