RFL
Kigali

Bishop Leo Rucibigango wakoreye Imana mu myaka 52 azashyingurwa kuri uyu wa 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2016 11:16
1


Bishop Leo Rucibigango witabye Imana kuri uyu wa 24 Mata 2016 azize uburwayi, azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mata 2016.



Bishop Leo Rucibigango watabarutse ku myaka ye 77, yari umwe mu bayobozi bakuru b'itorero Evangelical Restoration Church rikuriwe na Apotre Masasu Yoshuwa. Yitabye Imana nyuma y’imyaka 52 yari amaze mu ivugabutumwa akorera Imana, muri iyo myaka yose akaba atangirwa ubuhamya bwiza.

Rev Pastor Seruhuko Alphonse wungirije Intumwa Yoshuwa Masasu ku buyobozi bwa Restoration Church, akaba yarakoranye bya hafi na Bishop Leo Rucibigango muri Restoration church ya Kimisagara, yadutangarije ko nyakwigendera Bishop Leo Rucibigango azashyingurwa kuri uyu wa gatanu,muri iyi minsi ikiriyo kikaba kiri kubera i Kimironko.

Incamake y’amateka ya Nyakwigendera Bishop Leo Rucibigango

Bishop Leo Rucibigango ni umwe mu batangije Restoration church mu Rwanda ndetse hari n’andi matorero menshi ya Gikristo yatangije mu gihugu cya Uganda aho yabanje gukorera mbere. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’isanamitima mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.Yatanze umusanzu mu gutanga inama n’impuguro ku bashumba b’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda.

Mu myaka 2 ishize yakorewe ibiro byo kwizihiza imyaka 50 amaze mu murimo w’Imana no mu rushako kandi akaba yarakoze iby’ubutwari. Bamushimiye mu rwego kugirango batazavuga ibyiza yakoze atakiriho ahubwo babivuge nawe akihebereye.

Muri ibyo birori,yashimiwe umutima wo kwicisha bugufi umuranga, ashimirwa byinshi birimo kuzamura no guteza imbere umurimo w’Imana no kuyikorera bimuvuye ku mutima. Nyuma yaho gato nibwo yaje kwimikwa ahabwa inshingano za Bishop yimikwa hamwe n’abandi bakozi b’Imana 4 bo muri Restoration church.

Bishop Leo Rucibigango(ibumoso)ni umwe mu ba Bishops 5 baherutse kwimikwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasirimu christian 7 years ago
    Imana imwakire mubayo.





Inyarwanda BACKGROUND