RFL
Kigali

Bishop Harerimana, Prophet Claude na Pastor Emma Ntambara bagiye guhurira mu giterane kizabera i Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/01/2018 14:57
0


Iki giterane cy’ibitangaza no kubohoka kizatangira kuva kuwa kane taliki ya 18 kugera ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018 kikazabera kuri Salle yitwa Igihozo iherereye hafi y'umurenge wa Nyamirambo muri Centre ya Miduha aho imodoka zitwara abagenzi zikatira.



Itorero rya Zeraphath Holy Church riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ni ryo ryateguye iki giterane k'imbaraga kizabera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo aho muri icyo giterane hatumiwemo Pastor Emma Ntambara na Prophet Claude nabo bazwi cyane mu gukoreshywa ibitangaza bagakiza abarwayi indwara zitandukanye.

Ibiterane uyu mukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ategura bijya bibera ababyitabira nk’imvura y’imigisha n’ibitangaza kuko bahembuka bikomeye bamwe bakakira agakiza ,abandi bagatanga ubuhamya ko bakize indwara zitandukanye kandi zikomeye z’umubiri n’izituruka ku myuka mibi. Ni muri ubwo buryo bitewe nuko iri torero ashumbye rifite icyicaro mu mujyi wa Rubavu yagiye asabwa n'abantu benshi bo mu mujyi wa Kigali ko yabategurira igiterane nawe arabyemera ari nabyo agiye gushyira mu bikorwa mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2018.

Bishop Harerimana Jean Bosco agiye guhurira na Pastor Emma Ntambara mu giterane

Bishop Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’iri torero rya Zeraphath Holy Church  yavuze ko bateguye iki giterane mu rwego rwo gukomeza kwamamaza izina rya Yesu mu batamuzi ndetse no kwerekana ubushobozi n’ububasha buri muri Kristo Yesu kuko ashobora gukiza indwara agakora imirimo n’ibitangaza bikomeye nkuko yabikoraga na kera ati:"Iki giterane gifite intego igira iti:"Imbaraga za Yesu ntaho zagiye ziracyakora ibitangaza' aho tuzaba tubwira abantu imbaraga ziboneka mu kwizera Imana bityo turahamagarira abantu kuzaza kureba uburyo Yesu agira neza kandi ko muriwe hakorekeramo ibitangaza ikoresheje abakozi bayo".

Prophet Claude nawe yatumiwe muri iki giterane

Uyu mukozi w'Imana yakomeje avugako muri iki giterane yatumiyemo abakozi b'Imana batandukanye kandi nabo buje ijambo ribohora banakoreshwa n'Imana barimo Pastor Emma Ntambara umushumba w'itorero urufatiro rwa Kristo nawe umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa ibitangaza ndetse kizanabonekamo n'undi mukozi w'Imana w'umuhanuzi witwa Prophete Claude umushumba w'itorero rya Soul Healing.

Muri iki giterane si abakozi b'Imana babwiriza ijambo gusa ahubwo kizanitabirwa n'amatsinda n'abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Gisubizo Ministries, Kingdom Worship Team ndetse n'abahanzi nka Mama Pasteur Grace Ntambara, Bikorimana Emmanuel (Bikem) na Gikundiro Rehema hamwe n'umuhanzi ukunzwe na benshi ari we Bigizi Gentil.

Pastor Emma Ntambara

Bishop Harerimana Jean Bosco

Kipenzi nawe yatumiwe muri iki giterane

Pastor Grace Ntambara nawe azaba ahari nk'umuhanzikazi

Umuramyi Bikem azahesha umugisha abazitabira iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND