RFL
Kigali

Bishop John Gatare Shumbusho wari umuyobozi wa East Wind ku isi wanakoreye muri Zion Temple yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2018 22:43
0


Bishop Gatare John Shumbusho wahoze akorera muri Zion Temple mu Rwanda akaza kujya muri Tanzaniya akahakomereza umurimo w'Imana mu itorero Zion City church, yitabye Imana azize uburwayi nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya.



Tariki 12 Gashyantare 2018 ni bwo Bishop Gatare John Shumbusho yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi micye. Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakristo n'abakozi b'Imana bakoranye umurimo w'Imana. Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi ni umwe mu bashavujwe bikomeye n'urupfu rwa Gatare John Shumbusho. Akoresheje Facebook, Apotre Dr Paul Gitwaza yagize ati: 

Shalom! Ijoro ryatambutse namenye inkuru ibabaje ko umukozi w’Imana, Bishop John G. Shumbusho yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira. Bishop Shumbusho yakoranye natwe umurimo w’Imana igihe kitari gito, yari umugabo w’urukundo ndetse n’umutima wagutse. Yitangiye umurimo w’Imana kandi ibikorwa n’imirimo ye ntituzabyibagirwa.

Jye n’umuryango wanjye bwite ntituzamwibagirwa kuko yatubereye umugisha ukomeye. Imana imuhe kuruhuka. Imirimo yakoze imukurikire, tuzabonana nawe mu gitondo cy’umuzuko. Amahoro y’Imana abane n’umufasha we n’abana asize, umuryango we mugari n’itorero rye.

Apostle Dr Paul Gitwaza

Ubutumwa bw'akababaro Intumwa Gitwaza yanyujije kuri Facebook

Nyakwigendera Bishop Gatare John Shumbusho ni umwe mu batangiranye umurimo na Apotre Gitwaza mu itorero Zion Temple, nyuma aza gukomereza umurimo w'Imana muri Tanzania mu itorero Zion City church riherereye mu mujyi wa Arusha rikuriwe ku isi n'umugore we. Ni rimwe mu matorero y'abarokore akomeye muri Tanzania dore ko rifite abakristo benshi.

Nyakwigendera Bishop John Gatare Shumbusho yari umuyobozi mukuru ku isi w'umuryango East Wind Ministries wakorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye ku isi. Umugore we Apostle Trice Shumbusho uyoboye itorero Zion City church ku isi ni we bafatanyaga kuyobora uyu muryango wa East Wind Ministries.

Bishop Gatare John ShumbushoGatare

Nyakwigendera Bishop Gatare John Shumbusho

Icyicaro gikuru cya Zion City church giherereye muri Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND