RFL
Kigali

Bishop Gakwerere yasoje amasengesho y’iminsi 215 ahanura ko Amerika igiye kuyoborwa n’umugore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2015 10:27
11


Bishop Francis Gakwerere umwe mu banyarwanda batangije amatorero ku mugabane wa Amerika akaba ayobora itorero Anointed Centre Ministries rifite icyicaro I Kigali, uyu mushumba avuga ko mu minsi 215 amaze yiyiriza ubusa asenga Imana hari byinshi yamweretse bigiye kuba birimo no kuba Leta zunze ubumwe za Amerika zigiye kuyoborwa n’umugore.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Bishop Francis Gakwerere ufite itorero Kimisagara ariko kuri ubu uri mu ivugabutumwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba amazeyo hafi umwaka, yadutangarije ko hari ubutumwa bukomeye Imana yamuhaye bugenewe abatuye isi yose bunakubiyemo ubuhanuzi kuri Afrika n’u Rwanda ariko Imana ikaba yamubwiye gutangaza ubuhanuzi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bishop Francis Gakwerere

Bishop Francis Gakwerere atangaza ko amaze iminsi 215 ari mu busabane n'Imana ari naho yamuhereye ubuhanuzi

Muri ubwo buhanuzi bwe yahawe  n’Imana ubwo yari mu masengesho y’iminsi 215, Bishop Francis Gakwerere avuga ko igihugu cy’igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kuyoborwa n’umugore kandi ngo mu gihe cye hazabaho amahoro menshi n’ububyutse budasanzwe kuko azashyira imbere imyemerere n’imyizerere ishingiye kuri Bibiliya mu gihe kuri ubu Amerika ishyigikiye abatinganyi n’ibindi binengwa n’abakristo.

Bishop Francis Gakwerere

Bishop Francis Gakwerere mu giterane aherutse gukorera i Kigali

Mu gihe igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitegura amatora y’uzasimbura Barack Obama, twabajije Bishop Gakwerere niba uwo mugore ariwe uzasimbura Obama, atubwira ko adashobora gutangaza igihe bizabera gusa ngo we abiziranyeho n’Imana kandi ngo umwuka w’ubuhanuzi ugengwa na nyirawo. (Aha yashakaga kuvuga ko atabitangaza ku mpamvu ze z’umutekano n’ize bwite).

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Bishop Francis Gakwerere yagize ati

Iki gihugu ndimo cya Amerika (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) kigiye kuyoborwa n’umugore ibi narabihanuye mfite n’amajwi yabyo gusa ntabwo nashyizeho igihe bizabera kuko umwuka w’ubuhanuzi ugengwa na nyirawo ariko n’ikimenyimenyi ku buyobozi bwe hazabaho imbaraga z’ububyutse zitigeze zibaho mu mateka y’isi”

Bishop Gakwerere

Bishop Gakwerere ahamya ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo hagiye kuba ububyutse butigeze bubaho

Yakomeje avuga ko isi izagira amahoro ari uko ihaye agaciro urwego rw’abahanuzi, ati

Ibi mvuga ubyandike isi ibimenye ntabwo mfite ubwoba,igihe kirageze yuko urwego rw’abahanuzi ,urwego rw’intumwa z’Imana rujya ku muhamagaro wabo bakavuga iby’Imana noneho isi ikabona kugira amahoro,bitabaye gutyo ibintu byose biraza gukomeza bimere nabi cyane kugeza igihe ibintu bisubirira mu mwanya Imana igomba kongera igahabwa icyubahiro cyo kuyobora isi.

Gakwerere

Bishop Gakwerere yahanuye ko igihe kigeze Imana ikongera ikayobora isi,ikoresheje abakozi bayo

Bishop Francis Gakwerere mu byo yahanuye, avuga ko isi igiye kuyoborwa n’itorero kandi ko aribwo amahoro azaganza kuko Imana ariyo igiye kongera kuyobora nk’uko byahozeho muri Israel, ati “Nagiye mu masengesho akomeye yamaze iminsi 215 ndwana n’imyuka ikomeye irimo irimbura abana b’Imana. Mu mpera za 2003 benshi barapfuye hirya no hino ariko Imana yambwiye ko kubera gusenga byagabanutse.

Ku bijyanye n’intambara ziri kuba hirya no hino,amapfa,n’ibindi byugarije isi, Bishop Gakwerere avuga ko Imana yamweretse igisubizo,ati

Igisubizo cy’ibibazo byose(Intarambara,..) kizava mu bantu b’Imana basenga ntabwo kizava muri politiki n’inama z’abayobozi b’isi,ahubwo ni ku itorero kuko hari amavuta y’Imana ari ku bakozi b’Imana bayikorera by’ukuri,abayobozi b’isi bagomba guhindukirira Imana,church(itorero)niyo igiye kuyobora isi,ubu ni ukugarukira ubwenge bw’Imana kandi nta muntu Imana itahagurutsa ngo imishyire hejuru nta n’umuntu Imana itakura hejuru ngo imushyire hasi. 

Bishop Gakwerere Francis

Bishop Gakwerere uri mu ivugabutumwa muri Amerika ahamya ko isi igiye kujya igisha inama abakozi b'Imana b'ukuri

Ubundi buhanuzi Bishop Gakwerere yahawe n’Imana ni uburyo hari benhsi bahagaze mu mbaraga z’ubupfumu bakiyoberanya mu itorero no hanze yaryo gusa ngo igihe kirageze Imana ibagaragaze bacike amazi. Abajijwe niba hari ibyo yeretswe kuri Afrika n’u Rwanda, Gakwerere yavuze ko igihe kitari cyagera cyo kubivuga. Tumubajije impamvu ahanura ariko ntavuge igihe nyacyo ibyo ahanura bizabera,Gakwerere yavuze ko Imana yamuhaye umwuka w’ubwenge kandi ngo na Yesu ntiyavugaga byose kuko ngo hari ibyo abantu batari kwihanganira.

Bishop Francis Gakwerere

Bishop Gakwerere ngo agendana umwuka w'ubuhanuzi,mu minsi iri imbere ngo azahanurira u Rwanda

Bishop Gakwerere uyobora Itorero Anointed Centre Ministries yagize ati

Njye ngendana n’umwuka w’ubwenge Imana yampaye n’ikimenyimenyi kugirango abantu batagirango ibi mvuga ndabeshya,turi Uganda ndi umwe mu bantu bahanuye ko Habyarimana agiye gupfa ibyo byarabaye,nahanuye ko Paul Kagame agiye kuba Perezida ibyo byarabaye,neretswe  ko Kabila agiye gupfa ibyo byarabaye,n’ibi mvuga bigiye kuba kuri Amerika n’isi si ibinyoma.

Peace Gakwerere na Bishop Francis Gakwerere

Bishop Gakwerere ari hamwe n'umugore we Peace Gakwerere

Asoza ikiganiro twagiranye, Bishop Francis Gakwerere yavuze ko Imana igiye guha abakozi bayo ubukire butaboneshwa amaso kandi ikabaha icyubahiro. Yasabye abantu muri rusange kudaha agaciro inkuru ziharabika abakozi b’Imana kandi ko abibwira ko babikora bagamije kubasebya, Imana itazabakuraho urubanza. Ibi yabivuze kubw’inkuru iherutse kwandikwa kuri Apotre Paul Gitwaza yavugaga ko akorana n’imyuka mibi ngo bigahamywa n’umugore we aho mu nkuru bavuga ko yari mu Rwanda mu gihe abantu benshi bahamya ko icyo gihe uwo mugore yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Peace Gakwerere

Pastor Peace Gakwerere ushumbye itorero Anointed Centre mu Rwanda ku Kimisagara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rene8 years ago
    Kuba Amerika izayoborwa numugore, bisaba kwiyiriza iminsi 215? Mbega ubujiji? ubwo nkunguka iki? cg bikungura iki U rwanda? cg bikunguriki umurimo wimana muri rusange? NTACYO.
  • Jacques8 years ago
    Ibyo uyu mugabo avuga ntabwo abizi. Yumvise ko Hillary Clinton agiye kwiyamamaza nawe ati yahishuriwe ko Amerika igiye kuyoborwa n'umugore. Ryari se? ati sinababwir'igihe. Ub rero arategereje ngo n'amara gutorwa ngo ubuhanuzi bwanjye burakomeye narabivuze. Rero muvandimwe, gabany'amanyanga. Uravugango umugore n'amara kuyobora Amerika isi izagir'amahoro ngo n'abatinganyi bazavaho. Iyo byibuze ubanza no kwiga politike y'iki gihugu mbere y'uko utangaza iby'utazi. Aba democrate Hillary Clinton akomokamo nibo bazanye ibyo gushyingira abahuj'ibitsina no gukuramo inda. Leta yose iyobowe n'umu republicain ntabwo yigeze itora aya mategeko kuko aho umu republicain wese ari muri iki gihugu azira urunuka abatinganyi n'abakuramo inda kandi birabakomerera kubirandura kuko aba democrate bamaze kumvisha abantu ko gukor'ubwo bwangizi ari uburenganzira bahabwa n'itegeko nshinga. Ubwo se ko Bush yashoj'intambara muri Irak na Afghanistan ari umu republicain Obama w'umu democrate uhamaze imyak'umunane yarazirangije? yarazihagaritse se byibuze? hano nta gitekerezo cy'umuntu gikora ahubwo umurongo wa president aba ari uw'igihugu apfa gufat'icyemezo ubundi congres ikagih'umugisha ahasigaye kigahita kib'itegeko. Itegeko ryatowe rero ntiripfa kuvaho ubimenye. Gabany'amaco y'inda rero iki gihugu tugisaziyemo kandi n'amateka y'isi turayazi ntab'umugore ariwe uzajya kurwanya inyeshyamba cyangwa abanyagitugu bic'abaturage babo mu mpande enye z'isi.
  • Bikorimana8 years ago
    Koyatinye kuvuga kubyubwami bugiye gukurikira ibyose?atavuga kubyago bizakurikirahose?Siku Rwanda gusa ahubwo bizagira ingaruka nziza nimbi kwisihose kuribamwe kubandi nibyishimo gusa ibyavuga byahanuwe 1930
  • MWEMA Berthe8 years ago
    Ariko ababahanuzi binzaduka tuzabakizwa Niki?? Uyunguyu we urabeshya cyane..baba bishakira amaramuko gusa.gusa icyonababwira mwitondere bano batekamutwe NGO na ba Pasteur..mwebwe muhagarare nukwizera kwanyu hatagira ubashuka mukagwa mumutego wasatani.. Mumisi yanyuma yimperuka hazaduka abahanuzi bibinyoma bayobye nintore zimana bishoboka..
  • uwayo8 years ago
    Imo Mana imubwira ibya amerika, yamubwiye ibya abanyarwanda ra??, izi ntumwa zateye !,uwazitumye ndamukemanga.!, kuko nzi neza ko ntaho ahu riye n'Isumba Bose
  • Dederi8 years ago
    Abatekamitwe b'abatubuzi gusa!
  • walter 8 years ago
    bwana gakwerere ubutaha uzajya uhanura ibintu bidufitiye akamaro, kuvuga ngo amerika igiye kuyoborwa n'umugore ndumva ntacyo bitubwiye pe. kdi ntukadutuburire bene aka kageni, ngo ntutangaza igihe bizabera. niba atari igitekerezo ushaka gutanga cg ntibibe n'inzozi warose, kuki utavuga igihe bizabera? uragirango nihashira imyaka mirongo ingahe bitabaye uzajye udutuburira ngo isaha ntiragera? twarabamenye sha, muzabeshya abahinde. ibi ni nko gukora tombola. tubitesheje agaciro.
  • hana8 years ago
    iyo inda yasimbyuye ubwenge byose biradogeta
  • 8 years ago
    Amenaaaaa.rega Mana isi n ibindi byose ni obyawe kdi hari ibyo ukora kygirango bamenye ko uri Imana y imbaraga no kugirango izina ryawe ridatukwa
  • samysky18 years ago
    Escrot et hypocrite, mais surtout arrogant
  • Pastor Sam Habineza 5 years ago
    Ndakubicyira inshuti yawe pastor Ronald mumusisi wa jinja muri Uganda yarapfuye





Inyarwanda BACKGROUND