RFL
Kigali

Bishop Gahima Manasseh yatorewe kuba Umwepiskopi w'umusimbura wa Diyoseze y'itorero Angilikani ya Gahini

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2018 17:13
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 ni bwo Bishop Gahima Manasseh yatorewe kuba Umwepiskopi w'Umusimbura wa Diyoseze y'Itorero Angilikani ya Gahini. Iyi Diyoseze ubusanzwe iyoborwa na Musenyeri Birindabagabo Alexis.



Aya makuru Inyarwanda.com iyakesha itangazo ryaturutse muri Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) rigaterwaho umukono na Musenyeri Laurent Mbanda, Umwepiskopi Mukuru w'Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n'Umwepiskopi wa Diyoseze ya Gasabo. Iri tangazo rivuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, inama y'Abepiskopi ba PEAR yateraniye i Kigali itora Bishop Gahima Manasseh nk'Umwepiskopi w'Umusimbura wa Diyoseze y'Itorero Angilikani ya Gahini. 

Mu kwimikwa kwa Bishop Gahima hari abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye

Bishop Gahima Manasseh atorewe uyu mwanya nyuma y'igihe gito atorewe kuba umushumba mushya wungirije wa Diyoseze ya Gahini mu itorero ry’Angilikani mu muhango wabaye tariki ya 28 Gicurasi 2017. Bishop Gahima yari asanzwe ari umunyamabanga w’iyi diyoseze. Kuri ubu yamaze gutorerwa kuba Umwepiskopi w'Umusimbura wa Diyoseze y'Itorero Angilikani ya Gahini. Ibi bivuze ko Bishop Gahima ari we uzasimbura Musenyeri Birindabagabo Alexis mu buyobozi bwa Diyoseze ya Gahini.

EAR

Ni itangazo ryateweho umukono na ArchBishop w'Itorero Angilikani mu Rwanda Musenyeri Laurent Mbanda

Image result for Musenyeri Birindabagabo

Musenyeri Birindabagabo umuyobozi wa Diyoseze ya Gahini 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa5 years ago
    Ndabona umuryango w'abanyarwanda ukomeje kugwiza imbaraga munzego zose mu gihugu. Politique nziza ya FPR, FPR OYEEE!!
  • Lebron5 years ago
    Uragowe wa Musimbura we niba ugiye gukorana na Alexis azakumarsmo umwuka utara musimbura uzi rinde kujya umwegera si mwiza nkuko avuga.





Inyarwanda BACKGROUND