RFL
Kigali

Bishop Dr Masengo yasobanuye impamvu Imana ikwiriye guhabwa kimwe mu icumi

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2017 13:23
1


Kimwe mu bibazo abantu bibaza ni icyo kumenya impamvu basabwa guha Imana kimwe mu icumi. Hari impamvu nyinshi zigera ku 10 ariko kugira ngo ndatanga inyandiko ndende ndavuga imwe none izindi nzazikomerezaho mu minsi iri imbere.



Impamvu ya 1: Kubaha Umuremyi

Matayo 22:21 (...)Maze arababwira ati "Nuko rero (...) iby'Imana mubihe Imana." Kumva cyangwa kudasobanukirwa na 1/10e biva ku mitekerereze (attitudes) y'uburyo umuntu afata umutungo. Hari uburyo 4 bw'Imitekerereze ku bijyanye n'imibanire y'abantu n'ibintu cyangwa imitungo:

1. Imitekereze y'Abalewi n'abatambyi: Ibyo ntunze ni ibyanjye. Nta wundi ubifiteho uburenganzira.

2. Imitekerereze y'abajura: Ibyo abandi batunze nanjye ngomba kubyihaho. Nimereye nabi imvaneho imiteto!

3. Imitekereze y'Umusamariya mwiza: Ibyo ntunze byafasha n'abandi. Bigaragaza ubushobozi Imana yampaye bwo gufasha. Imana yangize umuterankunga w'umurimo wayo.

4. Imitekerereze y'abana bo mu Bwami, abakristo nyabo: Ibyo nita ibyanjye byose n'iby'Imana. Njye nshinzwe gusa gucunga neza nk'igisonga cyiza. Ibyo nyirabyo akeneye ndabitanga. Ibisigaye ndabifata neza.

Bitewe n'imitekerereze umuntu afite, dore ibibazo abasabwa gutanga 1/10 bakunze kwibaza:

Imana iranshakaho iki? Yandekeye umutungo. Aba bameze nk'umwana uha umuneke wamusaba ko muwugabana akarira. Imana ntabwo izi ko bitampagije? Agashahara mpembwa kadashyitse nako iragashaka? Nabuze aho nkura amafaranga yandi amfasha ngo ntange na duke mfite?. Ngomba guha Imana 1/10 kuko Ibyo ntunze bigomba gukora mu Bwami bw'Imana?.

Imana yampaye ubuzima, Imana yampaye byose ikwiriye gusa 1/10e? Ibyo yankoreye birenze 1/10 insaba. Uretse kimwe mu icumi, ese 9/10 byo mbikoresha neza mu nyungu z'Ubwami?. Ufite iyihe mitekerereze? Wisanze mu bahe? Tekereza neza. Ni biba ngombwa uhindure imitekerereze.

©Devotion posted by Dr Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi6 years ago
    Imana se ikeneye amafr. Cg murisabira. Yesu yaje kudutura imitwaro, ariko nimwe muyidushyiraho.





Inyarwanda BACKGROUND