RFL
Kigali

Bishop Dr Masengo yasobanuye impamvu 5 buri mukristo akwiye gusengera igihugu cye mbere y’ibindi byifuzo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2017 20:57
0


Bishop Dr Fidele Masengo, umuyobozi mukuru w’itorero Foursquare Gospel church mu Rwanda yasobanuye impamvu 5 buri mukristo akwiye gusengera igihugu cye. Ibi Bishop Masengo yatangaje, bikubiye mu nyigisho ye yasangije abamukurikirana kuri uyu wa 20 Mata 2017.



Bishop Masengo Fidele yatangiye avuga ko impamvu ya mbere abakristo bakwiye kujya basengera igihugu ari uko Imana ibasaba kujya basengera igihugu n’abayobozi bacyo. Kuri iyi ngingo, Bishop Masengo yavuze ko abakristo bakwiye kujya basengera igihugu mbere y’uko basengera ibyifuzo byabo.

Dore uko inyigisho ya Bishop Dr Masengo ikubiyemo izi mpuguro iteye:

Nk'uko nabibasezeranije ejo, uno munsi (tariki 20 Mata 2017) ndakomeza kuvuga ku mpamvu buri mukristo agomba gusengera igihugu cye.

1. Igihugu n'abayobozi bacyo ni bo Imana idusaba guheraho dusengera. Ibi tugomba kubikora mbere y'uko dusengera ibyifuzo byacu (1Timot.2:1-2);

2. Igihugu cyawe ni yo gakondo yawe mu isi. Iyo isenyutse uhinduka impunzi cyangwa umunyamahanga n'ubwo waba uri umuyobozi aho utuye n'ubwo waba uri umuherwe. Urugero. Yosefu yabaye Minisitiri w'Intebe muri Egiputa ariko ntibyamugize umunyamisiri. Ahandi uratembera ariko iwanyu uratura.

3. Mu gihugu cyawe ni hamwe mu hantu ha mbere umugisha Imana iguha wuzurira. Umugisha wose utabimburiwe no kugira iwanyu uba ubuzemo ikintu kinini.

4. Niho ibyishimo by'umuntu byuzurira (Zaburi 137:1-4);

5. Gusengera igihugu bisibiza ibyago byari kukibaho (Kubara 16:47-48) cyangwa bikabikuraho burundu (2 Ingoma 7:14).

Kubera izi mpamvu mvuze, ndagukangurira gusengera igihugu cyawe udahwema.
Ubigire intego.

Ibintu by’ingenzi wibutswa gukora mu gihe usengera igihugu

-Ibuka gusengera mu Byanditswe byera. Bisaba ko usenga wiyibutsa ibyanditswe unabishingiraho;

-Maramaza gushaka mu maso h'Imana(Daniel 9:3);

-Mu gihe bishoboka, gira icyo wigomwa (Urugero: kwiyiriza cyangwa kwibuza ibiryo cyangwa gukuraho izindi gahunda zigufitiye akamaro);

-Wige kumenya no kwizera imbaraga z'Imana usenga no gukora kwayo;

-Wature ibyaha byawe ndese n'ibindi byaha byose uzi byakozwe cyangwa bikorwa mu gihugu (Gukuramo inda, ubusambanyi, ubugome, ubwicanyi n’ibindi);

-Usabe Imana kubabarira abanyabyaha ndetse no gukuraho ibihano yari igambiriye;

-Ibuka gushima Imana ko yakumvise

Ndakwibutsa gusengera igihugu cyawe.

Dr. Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND