RFL
Kigali

Bishop Dr Masengo agiye kumurika igitabo “Intimacy with God” gikangurira abakristo kugirana ubusabane n’Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2016 21:48
1


Bishop Dr Masengo Fidele umuyobozi mukuru w’Itorero FourSquare Gospel church rifite icyicaro gikuru KimIronko mu mujyi wa Kigali,agiye kumurika igitabo yise “Intimacy with God” gikubiyemo ubutumwa bukangurira abakristo b’iki kinyejana turimo kugirana n’ubusabane n’Imana.



Nyuma yo gusanga hari abakristo babayeho badasenga, nta jambo ry’Imana basoma ngo ribafashe, nta jwi ry’Imana bumva, batayoborwa n’Imana umunsi ku wundi, nta mahoro yo mu mutima bafite n’ibindi, byamuteye kwandika iki gitabo abakangurira kugirana ubusabane n’Imana kuko aribwo bazabona amahoro n’umunezero. Iki gitabo agiye gushyira hanze kiri mu rurimi rw’icyongereza, mu gihe icyo yamuritse ku nshuro ya mbere mu myaka 2 ishize cyari mu Kinyarwanda kitwa"Ubusabane bwawe n'Imana".

Bishop Dr Masengo Fidele yakomeje avuga ku mpamvu zamuteye kwandika igitabo kivuga ku busabane bw’abantu n’Imana, avuga ko yabikoze nyuma yo kubisabwa n’Imana, ikamubwira ko abantu bayo bakwiye kujya basabana nayo. Yabwiye Inyarwanda.com ko mu gihe kiri imbere ateganya kuzagenera urubyiruko ubutumwa bwihariye kuko arirwo torero ry'ejo ndetse n'igihugu cy'ejo. Avuga ku cyamuteye kwandika iki gitabo agiye kumurika Intimacy with God, uko igitekerezo cyaje n'ubutumwa yahawe, yagize ati:

Tariki ya 17 Werurwe 2013 nari mbyutse mu gitondo ngiye koga ngo njye mu kazi numva ijwi riraje rirambwira ngo ariko iki gitondo ko ugiye mu kazi urasabana n’Imana uyu munsi. Byaje gutyo,nagerageje gutekereza yuko ari ibintu by’umwanya mutoya ndyamana nabyo bucya nkibifite ntekereza yuko mpawe ikigisho cyo kubwiriza mu rusengero nkibwirizaho nzi ngo kirarangira ariko uko nakibwirizaga niko Inspiration yakomezaga kuza, ariko rero ndavuga nti iki kibwirizwa gitandukanye n’ibindi nateguye.

Ijwi rirambwira ngo iki kibwirizwa cy’ubusabane n’Imana ni ubuzima, rero ugende ubwire abantu ko bagomba gusabana n’Imana nk’ubuzima. Ni ba bakristo bo ku cyumweru basanga Imana mu rusengero bakayisigayo, ni ba bandi bajya mu kazi batayifite, ni babandi baryama batayifite, babane n’Imana ndashaka ubusabane n’Imana n’abantu. Ni uko igitekerezo cyaje, kuva icyo gihe natangiye kujya nandika, nkabyuka nijoro nkandika,hakaba ubwo mfata urugendo ngiye nko mu ndege nkumva inspiration iraje nkandika,…

Imana yabanje kunyihishurira inganiriza ukuntu kuva kera kose ikirema umuntu yashatse kubaka umubano n’umuntu, impa ingero zifatika ikajya inyereka ihema ry’ibonaniro ikanganiriza ku isanduku y’isezerano yagombaga kuba mu gihugu ikanganiriza mu buryo butandukanye ko Imana yamanutse ibana n’abantu ndetse uhereye ku mubano wa mbere yabanye na Adamu, buri munsi yazaga mu gitondo ikaza kureba Adamu ikamusura ikamuganiriza ikagaruka nimugoriba ikamusura.

Bishop Masengo yemeza ko igitabo yanditse kizagirira akamaro ikiremwa muntu

Bishop Dr Masengo Fidele umwanditsi w'igitabo Intimacy with God

Mu gitaramo gikomeye cyo kumurika iki gitabo cye gishya, hatumiwe abahanzi barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana n’amatsinda akunzwe nka Healing Worship team na Alarm Ministries.Uwo muhango uzaba ku cyumweru tariki 1 Gicurasi 2016 kuva saa munani z’amanywa ubere Kimironko aho iri torero FourSquare Gospel rikorera, kwinjira akaba ari ubuntu.

Bishop Dr Masengo Fidele ni umunyamategeko mu buryo bw’umwuga,ndetse ni nayo yigisha muri Kaminuza. Yakuriye mu itorero rya Restoration church nyuma aza  gutangiza itorero FourSquare Gospel church. Mu mwaka wa 1997 yiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza i Butare mu yahoze ari UNR,nibwo yakiriye agakiza. Mu mezi abiri nyuma yaho yatangiye ivugabutumwa.

Mu 2001 nibwo Bishop Masengo yashatse umugore bambikana impeta basezerana kubana akaramata,ubu bafitanye abana 6. Mu mwaka wa 2005 nibwo igitekerezo cyo gutangira itorero cyaje. Mu 2013 mu kwezi kwa 3 tariki 17 nibwo yumvise ijwi ry’Imana rimubwira kuri iki gitabo atangira kujya akigishaho kugeza acyanditse.

Menya Ibintu 9 byagufasha gusabana n’Imana: Rev Dr Fidele Masengo

Bishop Dr Masengo hamwe n'umugore we bamaranye imyaka igera kuri 16






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza Rwanyabugigira7 years ago
    Wapi iryo torero ryatangijwe na Pastor MISARIRO SEYEZE Isaiah.





Inyarwanda BACKGROUND