RFL
Kigali

Bishop Aline Umuhoza yahanuye ko inzara itazongera kuba mu Rwanda ndetse ngo Imana yamuhishuriye byinshi kuri Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2017 21:13
2


Bishop Aline Umuhoza ni umushumba mukuru w’itorero Banguka Yesu agutabare rifite icyicaro gikuru i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Uyu mukozi w’Imana aratangaza ko Imana yamubwiye ko nta nzara izongera kuba mu Rwanda.



Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017 ni bwo Bishop Aline Umuhoza uzwi ku izina rya Bishop Igiharamagara yari kumwe n'abakristo be mu rusengero rwe i Kanombe barimo gushima Imana ikomeje gusohoza ibyo yababwiye mu myaka yashize. Nyuma y’iminsi ibiri,tariki 29 Nyakanga 2017, abanyamakuru baramwegereye bamubaza byinshi kuri ubu buhanuzi, nuko na we arabemerera avuga ko ubwo buhanuzi yabuhawe n'Imana nyuma y’amasengesho y’iminsi 40.

Mu byo Bishop Umuhoza yatangaje biri muri ubwo buhanuzi harimo iby’uko inzara itazongera kubaho mu Rwanda. Gusaba Imana guhagarika burundu inzara mu Rwanda ngo byamujemo nyuma yo kubona inzara yari yibasiye agace ka Gashora aho abana botsaga amasaka. Ngo byaramubabaje cyane nk’umukozi w’Imana, ahita asenga amasengesho y’iminsi 40, Imana imubwira ko ihagaritse inzara ndetse inamubwira ko ihagaritse intambara mu Rwanda. Yagize ati:

Ndi umushumba mukuru w'itorero Banguka Yesu agutabare, mu Rwanda ndetse no ku isi hose. Nejejwe n’Imana mu mutima wanjye kubwo imirimo n’ibitangaza igenda irushaho gukora mu gihugu cyacu cy’u Rwanda kuko ndi umwe mu bakozi b’Imana bakunda kukingingira cyane. Mu mwaka wa 2011 haje gucaho amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, mbona ikintu cy’inzara cyari giteye ubwoba cyari muri Gashora, uwo munsi mfata icyemezo cyo gusenga Imana kuko nari mbonye abanyarwanda baguwe nabi kubera inzara, mbona abana barimo botsa amasaka, birambabaza nk’umuntu usenga Imana. Nafashe iminsi 40 yo gusenga Imana, nsengera abanyarwanda kugira ngo iyi nzara ibashe guhagarara mu gihugu cyacu. Nagiriwe umugisha mwinshi muri ayo masengesho kuko nahaherewe amasezerano akomeye cyane ajyanye n’igihugu cyacu. Muri ayo masezerano, Imana yambwiye ko iyo nzara itazongera kubaho.

Bishop Aline Umuhoza

Bishop Umuhoza uyobora itorero Banguka Yesu agutabare /Ifoto: Florent Ndutiye

Bishop Umuhoza Aline ngo Imana yamutegetse kuryama muri ‘Feu rouge’ agatera Haleluya

Bishop Aline Umuhoza yakomeje avuga ko Imana yamusabye kuryama muri ‘Feu rouge’ zo kuri Peyaje agatera Haleluya akayiha icyubahiro kugira ngo irusheho gutanga umugisha ku Rwanda. Yagize ati: "Ibyo birangiye uko bucya uko bwira, ngenda mpishurirwa ibintu byinshi bijyanye n’igihugu n’umukuru w’igihugu, Imana imbwira ko nongera nkasenga ikagira ibindi impishurira. Nasenze amasengesho y’iminsi itatu, Imana integeka kuryama muri ‘Feu rouge’ zo kuri Peyaje hari mu kwezi kwa 8, imbwira ko mparyama nkayiha icyubahiro mu rwego rwo guhagararira abanyarwanda bose kugira ngo irusheho gutanga umugisha ku gihugu cyacu. Ibyo bintu mu buryo bw’umwuka byari byoroshye kubibwirwa n’Imana ariko mu buryo bw’umubiri ni ibintu bikomeye cyane, ariko Imana yaje kungirira neza numva ndatinyutse, numva ndabohotse.

Nabajije Imana nti ese ni gute nzazitera (za Haleluya)? ni ku manywa cyangwa ni nijoro?. Imana irambwira ngo ntabwo nkora nijoro, nkora ku manywa ku mugaragaro abantu bose bareba, nuko ndagenda ndazitera hari saa tanu na 40 z’amanywa, nzitera ari 7, Imana iranezerwa cyane. Icyo gihe Imana integeka kuzenguruka igihugu cyose (ku mipaka yose). Twarakizengurutse, dutangira mu kwa 11, dusoza mu cyumweru cya nyuma cy’ukwa 12 muri 2005.

Bishop Aline Umuhoza

Bishop Aline Umuhoza mu rusengero rwe i Kanombe /Ifoto:Gideon

Bishop Aline Umuhoza yakomeje agira ati:

"Ibyo tubirangije, ni bwo amasezerano menshi yakomeje kumanuka ajyanye n’igihugu,Imana imbwira ko ikunda cyane Perezida Kagame ikaba imugereranya nka Kuro wo muri Bibiliya. Imana yampaye ijambo riboneka muri Yesaya 45: 1-5. Haragira hati “Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa.Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli."

Bishop Aline Umuhoza yakomeje avuga ko Imana yamubwiye ko ikunda cyane Paul Kagame kubera ibikorwa byo byo gufasha imfubyi n’abapfakazi no kwita ku bakene, akabaha inka, amata n’ibindi binyuranye. Ibyo bikorwa bye ngo byakoze Imana ku mutima. Yagize ati: "Imana ikomeza kumpishurira ikintu kijyanye n’umukuru w’igihugu cyacu imbwira ko imukunda cyane, imbwira ko akora ibintu biyinezeza cyane, yita ku mfubyi, akita ku bapfakazi, akita ku bakene, ni ibintu byinshi cyane."

Imana ngo yamaze gutora uzaba Perezida w’u Rwanda

Mu gihe abanyarwanda bitegura amatora y’Umukuru w’igihugu tariki 3-4 Kanama 2017, Bishop Aline Umuhoza, yavuze ko Imana yamubwiye ko iri kumwe n’abanyarwanda muri iki gihe cy’amatora ya Perezida ndetse ngo yo yamaze gutora uzaba Perezida, ikaba yaratoye Paul Kagame.Imana ngo yamubwiye ko yabwira abanyarwanda bakazaba biteguye neza ku munsi w’amatora, bakazajya gutora nk’abagiye mu bukwe, nabo bagatora neza. 

Image result for Paul Kagame kwiyamamaza afrifame

Paul Kagame

Bishop Umuhoza Aline yakomeje avuga ko Imana yamuhishuriye ko Paul Kagame azayobora u Rwanda iyi myaka 7 iri mbere, akazayobora indi myaka 7 izakurikiraho ndetse na nyuma y’aho ngo akazakomeza kuyobora igihugu kuko ngo Imana imwishimira cyane, akaba ari mu mugambi w’Imana ndetse akaba yarabereye umugisha abanyarwanda mu gihe gikwiriye. Mu gihe hari abavuga ko Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda, Bishop Umuhoza ngo Imana yamubwiye ko atari ko bimeze ahubwo yirirwa mu Rwanda isaha ku isaha umunota ku munota ndetse akaba ari naho irara. Yakomeje avuga ko Imana ikunda cyane u Rwanda ikaba ishaka kurugira igihugu cy'umugisha kimeze nka Israel, igihugu kizifuzwa n'abantu bose bazajya bakigana bashaka kucyigiraho byinshi no kugikoreramo ubushakashatsi. 

Mu gihe gishize ubwo Paul Kagame yavugaga ku bahanuzi bamuhanurira, yaje kubabwira ko ibyo atabizi, bitari mu murongo we kandi ari ibintu bimurenze. Yanavuze kandi ko abamuhanurira, ubutaha bajya babwira Imana yavuganye nabo, ikamuvugisha bakivuganira. Yagize ati: "(….) Abo bantu bajyaga baza kubimbwira narababwiye nti mwe murampenda, mwebwe muzambwirire iyo Mana yanyu muvuga ibantumaho ko nanjye ndi uwayo, ndashaka kwivuganira nayo.”

REBA HANO BISHOP ALINE UMUHOZA AVUGA UBUHANUZI YAHAWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bakame6 years ago
    amaco y'inda
  • 5 years ago
    Umuntu ukabona phone ye ate





Inyarwanda BACKGROUND