Musabwamana Viviane uririmba muri Shekinah worship team yo mu itorero Restoration church ry’i Masoro, biri kuvugwa ko yahagaritswe mu itorero azira impeta y'urukundo yambitswe n’umukunzi we ku munsi wo gusoza kaminuza ‘Graduation’.
Tariki 9 Werurwe 2017 ni bwo Viviane Musabwamana wigaga muri IPRC Kigali yakoze ibirori byo gusoza kaminuza. Muri ibyo birori byabereye kuri Alink Hotel, Viviane yatunguwe n’umukunzi we w’umuzungu witwa Serge wateye avi akamusaba ko bazarushingana nk'uko bitangazwa na Agakiza.com.
Viviane bivugwa ko yahagaritswe muri Shekinah worship team
Serge watunguye Viviane akamwambika impeta, kuri uwo munsi yatangaje ko hashize imyaka irenga 4 aziranye na Viviane, muri iyo myaka akaba yarasanze Viviane ngo ari umukobwa mwiza atabona uko abisobanura ndetse atangaza ko nta yindi mpano yabona yamuha uretse kumusaba ko yazamubera umugore. Yahise akuramo impeta yari yitwaje atera ivi hasi asaba Viviane ko bazarushingana, nuko na we aramwemerera. Viviane ni umukobwa wakoze kuri Sana Radio aho yavuye ajya gutangiza urubuga rwandika amakuru y'imyidagaduro. Kwambikwa impeta bikaba byaramutunguye dore ko ngo batari babivuganye, gusa bakaba bakundana nk'uko abyihamiriza.
Viviane yagize ibyishimo bivanze n'amarira nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo
Kuri ubu amakuru ariho ni uko uyu mukobwa Viviane yahagaritswe muri worship team y'itorero rya Restoration church Masoro ndetse agahagarikwa no mu itorero azira impeta y'urukundo yambitswe n'umukunzi we mu birori byo gusoza amashuri ye ya kaminuza.Intandaro yo guhagarikwa kwe, ngo ni uko yambitswe impeta n'umuntu udakijijwe.
Umwe mu bantu bitabiriye ibi birori yatangarije Inyarwanda.com ko guhagarikwa kw’uyu muririmbyi wa Shekinah worship team bitamutungura na cyane ko ngo ku munsi wa Graduation ya Viviane, umuyobozi wa Shekinah ya Masoro atishimiye impeta y'urukundo Viviane yambitswe, akaba yarahise atangaza ko agomba kumuhagarika. Uwaduhaye aya makuru wari wibereye muri ibyo birori ndetse akumva uyu muyobozi afata uwo mwanzuro, yagize ati "Kuwa Gatanu (Viviane) baramuhagaritse bamuziza impeta yambitswe n'umukunzi we, itangazo barisomeye muri Repetition”
Viviane ahoberana n'umukunzi we Serge nyuma yo kwambikwa impeta amutunguye
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Musabwamana Viviane yabajijijwe niba koko yarahagaritswe mu itorero azira kwambikwa impeta n’umukunzi we Serge, amara amasegonda agera ku 10 agitekereza icyo asubiza. Nyuma yaje kubaza umunyamakuru iki kibazo “Harya wambwiye ko ukora he?”. Nyuma yo gusobanurirwa bwa kabiri ko umunyamakuru bari kuvugana yandikira Inyarwanda.com, Viviane yasubije ibyo yabajijwe mbere muri aya magambo “Impeta barayinyambitse ni byo pe ariko ayo makuru yandi (yo guhagarikwa) ntabwo arangeraho, ntabwo barayatangaza pe”
Inyarwanda.com yashatse kuvugana na Pastor Marcelin Kamanzi umuyobozi wa Shekinah worship team Masoro ari na we ku ikubitiro ngo wavuze ko agomba guhagarika Viviane, gusa ntibyadukira kuko atitabye terefone ye igendanwa inshuro zigera kuri ebyiri. Inyarwanda.com twashatse kuvugana na Rev Pastor Seruhuko Alphonse wungirije Apotre Masasu ku buyobozi bwa Restoration church, ngo tumubaze niba guhagarika Viviane nta karengane uyu mukobwa yaba yahuye na ko na cyane ko hari abavuga ko kwambikwa impeta atari ikintu cyatuma umuntu ahagarikwa, gusa ntibyadukundiye kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa kuko ubwo twakoraga iyi nkuru, telefone ye itari ku murongo.
Nubwo tutahamya ko Viviane yazize impeta yambitswe n'umukunzi we na cyane ngo nta kintu yari yatangarizwa n'ubuyobozi bwa Restoration church, amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko muri Restoration church,kwambikana impeta y'urukundo mbere y'ubukwe ari ibintu bitemewe. Hari andi makuru avuga ko iyo ufite umukunzi mufitanye gahunda yo gukora ubukwe, biba byiza iyo umweretse umuyobozi w’itorero akakugira inama ndetse akanagusengera mbere yo kwemeranya kubana.
Viviane hamwe n'inshuti ze ku munsi wa Graduation ye
Umwe mu bayobozi ba Shekinah worship team Masoro
Nyuma yo kwambikwa impeta, ibirori byarakomeje bisozwa no kwiyakira
AMAFOTO: Byishimo Espoir
TANGA IGITECYEREZO