RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Bright Karyango wari mu b'imbere muri Hiphop-Gospel yahagaritse burundu umuziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/02/2018 21:26
6


Bright Karyango ni umuraperi mu muziki wa Gospel uzwi mu ndirimbo zinyuranye nka Mu buzima, Nguhumurize (yahinduriwe izina ikitwa Himbaza), Izi impamvu, Uratabawe yakoranye na Gaby Kamanzi n'izindi. Kuri ubu amakuru avugwa kuri Bright Karyango ni uko yahagaritse burundu umuziki.



Bright Karyango ni umuraperi wakiriye agakiza mu mwaka wa 2012 ndetse aba ari bwo yinjira mu muziki wa Gospel avuye mu muziki usanzwe (secular music) aho yari azwi mu ndirimbo zitandukanye nk'iyo yise Umukino yakoranye na Daniellah, Isomo, Imfubyi zirarira n'izindi. Imyaka igiye kuba ine Bright Karyango atumvikana mu muziki ndetse ntushobora no kumuca iryera no mu buzima busanzwe.

UMVA HANO 'IMFUBYI ZIRARIRA' YA KARYANGO AVUGANIRA IMFUBYI Z'I KIGALI

Amakuru Inyarwanda ifite ni uko uyu muraperi yahagaritse burundu umuziki nkuko tubikesha inshuti ze za hafi.  Nubwo bivugwa ko Bright Karyango yahagaritse burundu umuziki, impamvu zo kuwuhagarika ntabwo zitangazwa, gusa bivugwa ko ari amabwiriza yahawe n'abamukuriye mu kazi ke ka buri munsi. Hari andi makuru ariko avuga ko Bright Karyango arimo kubisengera kugira ngo Imana izakore ibiri mu mugambo wayo. 

Incamake ku mateka ya Bright Karyango mu muziki wa Gospel

Mu mwaka wa 2013 ni bwo Bright Karyango yatwaye igikombe mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, acyegukana nk’umuraperi mwiza wari ufite indirimbo nziza ya Hiphop ari yo ‘Rubasha’. Muri 2014 Karyango Bright yaje gushyirwa no ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo mu irushanwa rya Salax Awards mu cyiciro cy’abahanzi batanu baririmba indirimbo za Gospel, gusa ntiyabasha kwegukana igikombe kuko cyaje kwegukanwa na Gaby Irene Kamanzi.

Karyango Bright

Bright Karyango yahagritse burundu umuziki

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Groove Award mu mwaka wa 2013, Bright Karyango yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye yabaga yatumiwemo ndetse abasha no gukora indirimbo nshya. Muri 2014 yaje kujya mu Buhinde ku mpamvu z’amasomo, amarayo umwaka umwe agaruka mu Rwanda nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

Kuva icyo agiye mu Buhinde kugeza uyu munsi ntabwo uyu muraperi Karyango Bright acyumvikana mu ruhando rw’umuziki ndetse ntushobora no kumuca iryera na cyane ko terefone ye ngendanwa itakiba ku murongo. Umwe mu nshuti za hafi za Bright Karyango yabwiye Inyarwanda ko uyu muraperi yahagaritse burundu umuziki, yagize ati: "Muzika urebye ashobora kuba atazongera kuyikora pe, birasa nk'ibitazongera, gusa arabikunda ndetse aranabisengera cyane, Imana nibona bikwiriye izongera itange uburyo"

UMVA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT

UMVA HANO 'INTWARI KUBARUTA' YA KARYANGO BRIGHT

REBA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT YABAYE INDIRIMBO NZIZA YA HIPHOP MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2013






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nihitiraga6 years ago
    Uyumusore Twigeze Guhurira Ahantu Mubihe Byokwibuka Nsanga Suwo Kwisukirwa Afite Akazi Karenze Eeeh! Man Gusa Mama Ni Umwana Mwiza Yicira Bugufi Nukuri Ububona Akijijijwe Gusa Ahaaaa Kazi Nikazi.
  • My God6 years ago
    Ahwiiiiii!! Urankanze We Naringize Ngo Biravugwa Ko Yapfuye Ubwo Ari Muzima Wenda Imana Nibona Haricyo Agomba Gukora Izamubohora Kandi Niba Arintacyo Azaguma Tmubyo Arimo Niba Bifite Umumaro Kurenza Ubucuranzi.
  • Mimi6 years ago
    Naringize Ngo Biravugwa Ko Yitabye Imana Narinikanze.
  • Mula6 years ago
    Olala! Afite Iduka Bita The Bright Shop Yarakize Za Muhanga.
  • Umunyana6 years ago
    The Guy Asa Na Emmy Cane Azogaruke Agumye Kwamamaza Inkuru Zagakiza Yaronse Kubw'amaraso Ya Yesu.
  • tero6 years ago
    Ziriya ndirimbo za gospel ni uguhatirizs ngo zikundwe ariko ntizibavzijyanye n$ukuri. Niyo mpamvu nta numwe uzicurangavwubahiriza ibyo zigisha





Inyarwanda BACKGROUND