Bright Karyango ni umuraperi mu muziki wa Gospel uzwi mu ndirimbo zinyuranye nka Mu buzima, Nguhumurize (yahinduriwe izina ikitwa Himbaza), Izi impamvu, Uratabawe yakoranye na Gaby Kamanzi n'izindi. Kuri ubu amakuru avugwa kuri Bright Karyango ni uko yahagaritse burundu umuziki.
Bright Karyango ni umuraperi wakiriye agakiza mu mwaka wa 2012 ndetse aba ari bwo yinjira mu muziki wa Gospel avuye mu muziki usanzwe (secular music) aho yari azwi mu ndirimbo zitandukanye nk'iyo yise Umukino yakoranye na Daniellah, Isomo, Imfubyi zirarira n'izindi. Imyaka igiye kuba ine Bright Karyango atumvikana mu muziki ndetse ntushobora no kumuca iryera no mu buzima busanzwe.
UMVA HANO 'IMFUBYI ZIRARIRA' YA KARYANGO AVUGANIRA IMFUBYI Z'I KIGALI
Amakuru Inyarwanda ifite ni uko uyu muraperi yahagaritse burundu umuziki nkuko tubikesha inshuti ze za hafi. Nubwo bivugwa ko Bright Karyango yahagaritse burundu umuziki, impamvu zo kuwuhagarika ntabwo zitangazwa, gusa bivugwa ko ari amabwiriza yahawe n'abamukuriye mu kazi ke ka buri munsi. Hari andi makuru ariko avuga ko Bright Karyango arimo kubisengera kugira ngo Imana izakore ibiri mu mugambo wayo.
Incamake ku mateka ya Bright Karyango mu muziki wa Gospel
Mu mwaka wa 2013 ni bwo Bright Karyango yatwaye igikombe mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, acyegukana nk’umuraperi mwiza wari ufite indirimbo nziza ya Hiphop ari yo ‘Rubasha’. Muri 2014 Karyango Bright yaje gushyirwa no ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo mu irushanwa rya Salax Awards mu cyiciro cy’abahanzi batanu baririmba indirimbo za Gospel, gusa ntiyabasha kwegukana igikombe kuko cyaje kwegukanwa na Gaby Irene Kamanzi.
Bright Karyango yahagritse burundu umuziki
Nyuma yo kwegukana igikombe cya Groove Award mu mwaka wa 2013, Bright Karyango yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye yabaga yatumiwemo ndetse abasha no gukora indirimbo nshya. Muri 2014 yaje kujya mu Buhinde ku mpamvu z’amasomo, amarayo umwaka umwe agaruka mu Rwanda nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
Kuva icyo agiye mu Buhinde kugeza uyu munsi ntabwo uyu muraperi Karyango Bright acyumvikana mu ruhando rw’umuziki ndetse ntushobora no kumuca iryera na cyane ko terefone ye ngendanwa itakiba ku murongo. Umwe mu nshuti za hafi za Bright Karyango yabwiye Inyarwanda ko uyu muraperi yahagaritse burundu umuziki, yagize ati: "Muzika urebye ashobora kuba atazongera kuyikora pe, birasa nk'ibitazongera, gusa arabikunda ndetse aranabisengera cyane, Imana nibona bikwiriye izongera itange uburyo"
UMVA HANO 'RUBASHA' YA KARYANGO BRIGHT
TANGA IGITECYEREZO