RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Rene Hubert yasezeye muri Groove Awards Rwanda, iri rushanwa rishobora gusubikwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2017 13:03
1


Groove Awards ni irushanwa rimaze kuba inshuro 4 ribera hano mu Rwanda, gusa muri Kenya aru naho rikomoka rikaba rimaze kuba inshuro 12. Kuri ubu amakuru ari kugera ku Inyarwanda ni uko Rene Hubert yamaze gusezera.



Groove Awards Rwanda ni irushanwa rukumbi ritanga ibihembo ku bahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baba barakoze cyane kurusha abandi. Nsengiyumva Rene Hubert ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya Groove Awards Rwanda ndetse akaba yari anashinzwe ibijyanye n'itangazamakuru.

Izi nshingano Rene Hubert yari afite zahoranywe na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa witabye Imana azize impanuka. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu mugabo w'umugore umwe n'umwana umwe, Nsengiyumva Rene Hubert yamaze gusezera muri Groove Awards Rwanda nyuma y'imyaka ibiri yari amazemo. Mu itohoza twakoze ni uko ibaruwa Rene Hubert yanditse asezera yamaze kuyigeza ku bayobozi ba Groove Awards muri Kenya na cyane ko bari kubarizwa mu Rwanda.

Image result for Groove Awards Rwanda Rene Hubert

Rene Hubert biri kuvugwa ko yamaze gusezera muri Groove Award Rwanda

Kugeza ubu ariko impamvu yatumye Rene Hubert asezera ntabwo iramyenyekana na cyane ko nyiri ubwite ntacyo yabivuzeho. Amakuru amwe atugeraho avuga ko hari ibitubahirijwe mu masezerano yari afitanye na Groove Awards ariko andi makuru akavuga ko hari ibyo yifuzaga ko bihinduka muri iri rushanwa, ariko na nubu bikaba bitarahinduka. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Rene Hubert ngo tumubaze niba koko yasezeye ndetse n'impamvu yabimuteye, ntibyadukundira kuko tutigeze tumubona kuri terefone ye igendanwa.

Pastor John Kayiga umuyobozi wa Groove Awards mu Rwanda, aganira na Inyarwanda.com yavuze ko ataramenya niba Rene Hubert yasezeye ku nshingano yari afite muri Groove Awards Rwanda, gusa ngo uyu munsi tariki 17 Ukwakira 2017 hari inama iri buhuze abayobozi ba Groove Awards mu Rwanda n'abo muri Kenya, bityo ngo niba koko Rene Hubert yasezeye biraza kurara bimenyekanye. 

Ese Groove Awards Rwanda uyu mwaka wa 2017 izaba?

Inyarwanda.com twabajije Pastor John Kayiga aho imyiteguro igeze y'irushanwa ry'uyu mwaka wa 2017, adutangariza ko batari bamenya niba koko rizaba na cyane ko ngo budget bakoresha ituruka muri Kenya, kandi kugeza uyu munsi bakaba nabo ntacyo baratangarizwa. Yakomeje ariko avuga ko ntarirarenga kuko ngo kuri uyu wa Kabiri hari inama igomba guhuza abayobozi baturutse muri Kenya n'abo mu Rwanda bakaganira ku irushanwa ry'uyu mwaka n'ibindi bijyanye naryo. Yagize ati:"Ntabyo ndamenya niba uyu mwaka Groove Awards Rwanda izaba, urabona budget dukoresha iva muri Kenya, uyu munsi dufite inama n'abo muri Kenya ubwo turaza kubimenya. Niba koko Rene yasezeye nabyo ndaza kubimenya, ubu ntabyo nzi"

Image result for Groove Awards Rwanda John Kaiga

Pastor John Kaiga ngo nta makuru ahagije afite kuri Groove Awards Rwanda 2017

Rene Hubert aramutse koko yasezeye muri Groove Awards Rwanda, si we wa mbere waba usezeye muri iri rushanwa kuko ku ikubitiro Aimable Twahirwa wari uyoboye Akanama mpemurampaka ni we wasezeye agenda avuga ko atashobora gukorera mu buriganya n'amanyanga ndetse n'imitegurire idahwitse. Icyo gihe yatangaje ko azagaruka muri Groove Awards Rwanda igihe cyose ibyo abona nk'amakosa bizaba byakosowe. Arnaud Ntamvutsa wari umujyanama mu kanama nkemurampaka aho yari indorerezi y'abanyamakuru, nawe ni umwe mu basezeye muri Groove Awards Rwanda mu myaka ishize, icyo gihe agenda avuga ko iri rushanwa ribamo amanyanga atabasha kwihanganira. 

Image result for Groove Awards Rwanda Aimable TwahirwaImage result for Groove Awards Rwanda Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa yahoze ayoboye akanama nkemurampaka

Image result for Arnaud NtamvutsA gROOVE AWARD

Arnaud Ntamvutsa yanze gukorera mu manyanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhanzi wa Gospel6 years ago
    Karabaye Mana yacu we ubu se noneho Groove izongera kuba koko ? Rene yarayishyize ku rwego ruzima dusigaye tuyizamo tutikandagira nka cyera Moriah ikiyiha uwo ishaka ? igendere uzahora uri Intwari kandi ukunda ukuri nicyo ngukundira





Inyarwanda BACKGROUND