RFL
Kigali

BIRAVUGWA:Christafari ikunzwe cyane ku isi mu njyana ya Reggae igiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2018 15:30
0


Christafari ni itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Reggae. Rikunzwe cyane ku rwego rw'isi. Mu gihe muri iyi minsi abagize iri tsinda bari gukorera ibitaramo muri Afrika, amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko bagiye no gukorera igitaramo mu Rwanda.



Bibaye bidahindutse, Christafari bazakorera igitaramo i Kigali mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka 2018 nk'uko amakuru aturuka ahantu hizewe abivuga. Bivugwa ko ari igitaramo batumiwemo mu Rwanda, gusa kugeza ubu ntiharatangazwa mu buryo bweruye ababatumiye kimwe n'aho iki gitaramo kizabera. Gusa amakuru dufite avuga ko iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali. Uwaduhaye aya makuru utashatse gutangazwa amazina yavuze ko imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure.

Image result for Christafari

Christafari bagiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere

Christafari ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w'abakristo. Christafari, ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry'abahanzi b'abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z'indirimbo zigera ku bihumbi 500 (Kimwe cya kabiri cya miliyoni). Magingo aya ni nabo baza ku isonga ku isi mu bahanzi ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo. 

Christafari bamaze gukora indirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose. Izo ndirimbo zirimo: Hosanna (imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri Youtube), Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I n'izindi. Orginal love ni imwe mu ndirimbo zabo nshya, bayishyize hanze mu kwezi kwa Nyakanga muri 2018. Bijyanye n'amakuru dufite, Christafari bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama uyu mwaka. Inyarwanda.com tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru.

REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND