RFL
Kigali

BIRAVUGWA:Bishop Sibomana yeguye ku buyobozi bwa ADEPR hashyirwaho komite nshya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2017 11:30
7


Nyuma y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero, kuri ubu amakuru ataruka ahantu hizewe ni uko Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru w’iri torero yamaze kwegura ndetse hakaba hagiyeho komite nshya iyobowe na Rev Nsengiyumva Laurien ufatanyije n'abandi bahagaritswe na Bishop Sibomana.



Abayobozi ba ADEPR bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege aherutse kubitangaza ni Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR, Eng. Sindayigaya Theophile, Gasana Valens umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari na Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR. Aba bose batawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2017.

Abatawe muri yombi harimo na Eng. Sindayigaya Theophile wari ufite mu nshingano kubakisha Dovel Hotel yasize imvune n'imyenda myinshi mu bakristo ba ADEPR dore ko mu kubakwa kwayo, buri mukristo yasabwaga gutanga ibihumbi 20 (20.000Frw) naho korali imwe igatanga miliyoni imwe (1.000.000Frw). Ukurikije umubare w’abakristo ba ADEPR (miliyoni ebyiri) ukawuhuza n’amafaranga buri mukristo yitanze ku nyubako za Gisozi, ntabwo bihura na miliyari 5 bivugwa ko ari zo zagendeye kuri Gisozi (Dove Hotel).

Mu kwitangira inyubako za Gisozi, byari nk'itegeko kuri buri mukristo kuko amakuru atugeraho avuga ko utarayatangaga ku bushake bwe, atabaga yemerewe kugira imirimo akora mu itorero, korali yo ngo yabaga itarayatanga ntiyemererwaga gusohokera mu rindi torero cyangwa kuba yakora igitaramo. Abapasiteri bo batitangishaga abakristo babo ngo haboneke amafaranga menshi, bavanwaga ku mirimo cyangwa se bagahindurirwa imirimo bakoraga. Iyi nyubako yuzuye ivugishije amagambo menshi abakristo ba ADEPR.

Bishop Tom Rwagasana ni umwe mu bayobozi ba ADEPR bari mu gihome

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuye ahantu hizewe ni uko Bishop Sibomana yeguye ku buyobozi bwa ADEPR, gusa akaba atarashyira hanze ibaruwa ye yo kwegura. Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2017 ahagana isaa Cyenda z’amanywa, Inyarwanda.com yaganiriye na Bishop Sibomana Jean, imubaza ku bijyanye no kwegura kwe, adutangariza ko atigeze yegura, gusa atangaza ko nibiramuka binabayeho bizemezwa n’ibaruwa azandika. Yakomeje avuga ko we ari mu kazi nk’ibisanzwe mu gihe bagenzi be bari mu gihome.

Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi, Bishop Sibomana yatangarije itangazamakuru ko ateguye ndetse ko nta komite azi yatowe, gusa amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu muyobozi yamaze kwegura akaba ategereje ibiva mu iperereza rya Polisi niba na we rimusiga amahoro adatawe muri yombi, ubundi akabona gushyira hanze ibaruwa yegura ku buyobozi bukuru bwa ADEPR.

Kuri ubu ariko amakuru arimo kuvugwa ni uko muri iri torero rya ADEPR hashyizweho komite nshya y’agateganyo, ikaba iyobowe na Rev Nsengiyumva Laurien wari umushumba w’itorero rya Musanze mu minsi ishize akaba yarayoboraga itorero rya Nyamasheke. Umuvugizi wungirije wasimbuye Bishop Tom Rwagasana ni Rev.Kalisa Jean Marie Vianney wari umuyobozi wa ADEPR Ururembo rw’Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko uwashyizwe mu mwanya wo gucunga umutungo w’itorero ari Pastor Kamugisha Nassene wari usanzwe ari umucungamutungo w’ikigo cya ADEPR kiri i Rubavu. Ku mwanya w’ubunyamabanga haravugwa Rev.Viateur Mutaganzwa, uyu akaba yari amaze iminsi nta murimo akora muri ADEPR kuko komite ya Bishop Sibomana yari yaramweretse umuryango ikamuhagarika muri 2014 ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa ADEPR. Icyo gihe byavugwaga ko Rev Mutaganzwa yahagaritswe azira kumena amabanga y’itorero dore ko we atemeranyaga n’amanyanga yakorwaga na Bishop Tom na Bishop Sibomana ku bijyanye no kunyereza umutungo w’itorero.

Kuki Bishop Sibomana Jean adatabwa muri yombi?

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi ahagana isaa Saba z’amanywa ni bwo hatangajwe amakuru avuga ko Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi, gusa aya makuru ntabwo ari yo kuko kuri uwo wa Gatanu tariki 5 Gicurasi Inyarwanda yaje kujya ku biro bikuru bya ADEPR ku Kimihurura isanga Bishop Sibomana ari mu kazi ndetse ahagana isaa Cyenda z’amanywa tugirana ikiganiro.

Bamwe mu bakristo ba ADEPR ntabwo biyumvisha impamvu Bishop Sibomana na we adatabwa muri yombi mu gihe ari we muvugizi mukuru w’itorero ndetse bakongeraho ko amanyanga yabaye yose yabaga ayari inyuma kuko iyo abyanga nk’umuyobozi nta manyanga yari gukorwa. Itabwa muri yombi ry’abayobozi bo muri ADEPR ryishimiwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR kuko bavuga ko bari barambiwe ubujura bw’abayobozi babo.

Bivugwa ariko ko umunsi Bishop Tom atabwa muri yombi, Bishop Sibomana na we yari yitabye rumwe mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda agahatwa ibibazo ariko nyuma yaho akaza kurekurwa kuko yaje kugaragaza ko arwaye, bakamurekura gutyo na cyane ko ari we wagombaga gutegura abayobozi bashya bagomba kujya mu buyobozi bwa ADEPR. 

Bishop Tom na bagenzi be ngo bajyaga basohora Miliyoni 11 buri cyumweru zo kugura umuriro wa ADEPR mu gihugu hose

Ku makuru ajyanye n'uburyo umutungo wa ADEPR wagiye uncungwa nabi ari nabyo abatawe muri yombi bakurikiranyweho, hari amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko buri cyumweru ADEPR yajyaga isohora miliyoni 11 zo kugura umuriro wo gukoreshwa n'insengero za ADEPR zose mu gihugu, gusa mu itohoza twakoze bivugwa ko buri mudugudu wa ADEPR wajyaga wirwariza mu kugura umuriro.

Bishop Tom Rwagasana na Christine Mutuyemariya ngo bubatse amazu i Kampala

Amakuru aturuka mu bakristo ba ADEPR avuga ko Bishop Tom Rwagasana na Madamu Mutuyemariya ufite umutungo wa ADEPR mu nshingano ze, bafite amazu kuri Victoria mu mujyi wa Kampala. Binavugwa ko Bishop Tom Rwagasana afite i Kampala ifamu nini cyane ndetse ngo ahakorera ubucuruzi bw'imodoka. Umuyobozi wa ADEPR muri Uganda, bivugwa ko ari we wabavuyemo agatangaza imitungo yose y'itorero bari gukoresha mu nyungu zabo.

Umwe mu bakristo ba ADEPR twaganiriye wa hano muri Kigali muri Nyarugenge, yavuze ko yababajwe no gufungwa kw'abayobozi b'itorero rye, gusa ngo baramutse bakuwe ku buyobozi byamubera inkuru nziza cyane. Yagize ati:"Nanjye ndi umukristo wa ADEPR, ntabwo nakwishimira ko bafunze abayobozi bacu ariko nakwishimira ko bakurwa ku buyobozi kuko baratwishe pe.". 

Umupasiteri wo muri ADEPR uri mu kwaha kwa Bishop Sibomana na komite ye yavuze ko afite ibyiringiro ko Bishop Tom na bagenzi be bari kumwe mu gihome, bazagaruka bakajya mu myanya bari barimo, yagize ati ....Abari mu maboko ya Polisi,ibyo baregwa nibitabahama, mu cyumweru gitaha bashobora gukomeza imirimo yabo nk'uko bisanzwe.".

Image result for Sibomana Jean ADEPR

Bishop Sibomana arasabirwa gutabwa muri yombi

Umwe waganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda yagize ati “Sibomana ni umunyamafuti na we n’ubwo yaba afite uruhare ruto mu kunyereza umutungo w’itorero, ariko akwiye gukurikiranwa nk’umuyobozi mukuru utarubahirije inshingano ze. Niyegure bimenyekane. Aba bagabo bahemukiye itorero ku buryo bukomeye”

Kugeza ubu ADEPR ni itorero rimaze imyaka 76 rikorera mu Rwanda kugeza ubu rikaba rifite abakristo basaga miliyoni ebyiri mu Rwanda ndetse rikaba rifite amashami muri Uganda no mu bindi bihugu by’iburayi. Iri torero rimaze kugira umutungo uhambaye urimo amaturo menshi, imodoka zihenze z’abayobozi, amazu y’ubucuruzi nka Dove Hotel yatwaye miliyari eshanu z’amanyarwanda, Radio na Television bya ADEPR n’ibindi.

Image result for Sibomana Jean ADEPR

Bishop Sibomana(ibumoso)hamwe n'uwo yahiritse Pastor Usabwimana(iburyo)

Nubwo abayobozi bose bayoboye iri torero bagiye bavugwaho byinshi ndetse bamwe bakava ku buyobozi kubera ibyo bibazo, kutumvikana hagati y’abakristo n’abayobozi ba ADEPR, byaje gufata intera nini kuva aho Pastor Usabwimana Samuel yegujwe agasimburwa na Bishop Sibomana na Tom Rwagasana. Komite iyobowe na Bishop Sibomana iza ku isonga mu zitarishimiwe cyane n’abakristo ba ADEPR dore ko ari na bwo habonetse benshi biyomora ku itorero bagashinja abayobozi bariho kunyereza umutungo w’itorero. Itabwa muri yombi ry’abayobozi barimo na Tom Rwagasana, ribaye nyuma y’igihe gito humvikanye komite Nzahuratorero, yahagarukijwe no kuzahura itorero rya ADEPR. 

ADEPR Inyarwanda

Muri iki gipangu ni ho hari ibiro bikuru bya ADEPR ku rwego rw'igihugu/Photo: Iradukunda Desanjo

Bishop Sibomana Jean uyobora ADEPR avuga iki kuri bagenzi be bari mu gihome no ku bivugwa ko agiye kwegura?

REBA HANO 'UYU MURIMO' INDIRIMBO Y'ABAHANZI BO MURI ADEPR

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAMPAYANA6 years ago
    hhhhhh!iyo comite se ninde wayishyizeho?Laurien ayoboye ingengasi ye ntawayikira.niwe washukaga Samwel. Erega Comite yarwanyije Samwel nta numwe wahawe Ubuyobozi.none se aba bose(Sibomana na Tom)ntibakoranaga na Samwel?Sibomana yari Regional byumba,Tom ari Past Kicukiro,uyu Laurien yari Regional kubwa Samwel no kubwa Sibomana yabaye regional ubu ni umushumba w'Akarere,Past Kalisa nawe yari regional kubwa Samwel na nubu ni Regional mu majyepfo.COMITE Yakuyeho Samwel ibyo yavugaga ntibyubahirijwe ahubwo bahitamo gusubizaho Ibisambo.iyo comite ndibuka yarimo abitwa ba KARURANGA,MODESTE,KARISIMBI,RUGAZURA,KALISA.............
  • kalisa6 years ago
    Akebo kajya iwa Mugarura. Mbashimiye ifoto murangirijeho. Bibiliya itubwira ko uwicisha inkota nawe izamusogota.
  • Bispsukho6 years ago
    Kuki mufunga mbere yiperereza? Bishpp ntabwo afungwa mbere yuko akurwaho iyp titre.
  • kanamugire6 years ago
    Uwo se ureba nk intare niwe uje kutuyobora ywew twaragowe pe
  • Karahabutaka6 years ago
    ntimugakabye yemwe banditsi mwe! Sibomana koko siyarari ngaha mu Gatenga mu minsi 2 Paroisse yacu yarifite yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994?? kd byagaragaraga ko akiri mu nshingano ni kimenyi menyi niwe wadusoreje icyo gikorwa nk'umuyobozi mukuru, murekere rero gushyushya inkuru kuko Uyu murimo mubona ni Uw'IMANA iyawutangije muri twe izawusohoza, nabasabaga kujya mukourikirana story yose nezaa, Sibomana yaraye atashye rwose neza mu mahoro yiwe ari mumodoka yiwe y'akazi kd akiri mu kazi siyasimbuwe mkuko mubibeshya. kd nabasabaga ko mwareka ujumbe yange igatambuka kuko simpanganye namwe, mureke rwose ubutumwa bwange buhite ninezererwe
  • Joshua6 years ago
    Nagende Samuel(Bwerebwitorero)yararenganye kandi yari impfura ari umurokore utavanga. Abamugeretseho ibyaha rahira ko Imana itaza kubata hanze mukumirwa!!
  • Primien Nkurunziza6 years ago
    AMAGAMBO MAKE,UMURIMO NI UW'IMANA, IYAWUTANGIJE KU ISI MUTARABAHO IWUFITE MU BIGANZA IZAWUSOHOZA NTAHO ITIYE MBARAGA.MUREKE AMAGAMBO AHUBWO MUSENGE CYANE,IZADUKORERE IBYIZA BIDUKWIRIYE KDI ITORERO RYERA RYIMANA RIRAKATAJE.





Inyarwanda BACKGROUND