RFL
Kigali

ADEPR:Bishop Sibomana na bagenzi be basohowe mu gihome bajya gutanga ubuyobozi,Tom ntiyahaboneka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2017 13:18
1


Bishop Sibomana Jean wari ari umuvugizi mukuru wa ADEPR hamwe na bagenzi bo muri ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR usaga 2,000,000,000Frw, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2017 basohowe muri gereza bajya gutanga ubuyobozi mu muhango wabereye ku Kimihurura ahari icyicaro gikuru cya ADEPR ku rwego rw'igihugu.



Ni bande basohowe mu gihome bagaragaye kuri Biro ya ADEPR bagiye gutanga ubuyobozi?

Abayobozi bahoze muri Biro Nyobozi ya ADEPR,bagaragaye ku Kimihurura bajya gutanga ubuyobozi bari barangajwe imbere na Bishop Sibomana Jean wari wambaye imyenda ye isanzwe kuko atari yaburana, Mutuyemariya Christine wari wambaye imyenda y'abagororwa (iroza) uyu akaba yari ashinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR; uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Léonard na we wari wambaye imyenda y'abagororwa; Niyitanga Straton wari Umunyamabanga wihariye wa Tom Rwagasana na Gasana Valens. Pastor Nkuranga Aimable utaratawe muri yombi,uyu akaba yari umujyanama mu by'imari n'ubutegetsi, na we yagaragaye kuri ibi Biro. Bishop Tom Rwagasana we ntiyagaragaye muri iki gikorwa bitewe n'uko ngo arwaye ndetse akaba aherutse gusaba urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze bitewe n'ubwo burwayi bwamufatiye mu gikome. 

Ihererekanyabubasha ntabwo ryarangiye

Iki gikorwa cy'ihererekanyabubasha ntabwo cyarangiye bitewe n'umwanya ngo wabaye muto na cyane ko iki gikorwa cyaranzwe n'impaka ndende zatwaye amasaha agera kuri ane, gusa hakaba hatanzwe ibiro n’imodoka z’iri torero. Nyuma y'iminsi itari micye abari abayobozi ba ADEPR bamaze bari mu gihome, haje gutorwa komite nshya iyobowe na Rev Karuranga Ephraim wari umuyobozi wungirije w'Ururembo rw'Amajyaruguru.

Uyu muhango wabereye mu muhezo w'itangazamakuru kuko ababashije kuhagera batemerewe kwinjira mu gipangu iri torero rikoreramo. Si abanyamakuru gusa ahubwo n'abakozi ba ADEPR bakora ku cyicaro cy'iri torero kiri ku Kimihurura bari bahejwe. Komite iyobowe na Bishop Sibomana yatanze ubuyobozi kuri komite iherutse gutorwa igahabwa kuyobora ADEPR mu gihe cy'amezi 10, gusa kubera impaka zaranze iki gikorwa, banzuye ko gisubikwa ku mpamvu z’uko ngo amadosiye n’impapuro biri mu biro byabo, aho bakoreraga bishobora kubarengera mu rukiko

Abahoze ari abayobozi ba ADEPR bavuga ko nta mafaranga bigeze banyereza

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ni bwo Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu bitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburana ku byaha bashinjwa byo kunyereza hafi miliyari eshatu z'amanyarwanda. Aba bayobozi ariko bo barabihakana bakavuga ko nta mafaranga bigeze banyereza.

Mu rubanza rwabaye kuwa 22 Gicurasi 2017, ubushinjacyaha bwavuze ko abayobozi ba ADEPR bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bakayarya mu byiciro. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayabasubiza, ubundi abayobozi ba ADEPR bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.

Bishop Tom Rwagasana wabimburiye abandi mu kwiregura, yabwiye urukiko ko arengana ndetse asaba kurekurwa kuko ngo yari arwaye ndetse akaba afite n'impapuro za muganga, ariko birangira urukiko rutesheje agaciro ubusabe bwe. Yagize ati: “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit". Aba bayobozi bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, mu rubanza rw'ubujurire bwabo rwabaye muri iki Cyumweru turimo, bavuga ko ibyo bashinjwa ari amatiku gusa. 

Bose uko bareganwa bitabye urukiko muri iki gitondo.

Hano Bishop Tom na bagenzi be bari bahagaze imbere y'urukiko kuwa 22 Gicurasi 2017

ADEPR Inyarwanda

Muri iki gipangu ni ho hari ibiro bikuru bya ADEPR ku rwego rw'igihugu/Photo: Iradukunda Desanjo

Bishop Sibomana mu mapingu

Abandi bacungagereza nabo bajya mu modoka ngo baherekeze abafungwa

Hari abacungagereza benshi bari babaherekeje


Mutuyemariya Christine mu iroza, uyu akaba yari ashinjwe imari ya ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • liam6 years ago
    aha aka nakumiro





Inyarwanda BACKGROUND