Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 muri Serena Hotel i Kigali kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba habereye igitaramo cyateguwe na Billy Irakoze umuhanzi ubarizwa muri Women Foundation Ministries na Noble Family church.
Iki gitaramo cya Billy Irakoze ari we Billy Jakes cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere (Live) cyitabirwa n’abantu hafi 500 mu gihe kwinjira byari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro. Muri iki gitaramo, Billy Irakoze yafatanyije na Gaby Kamanzi, Ben & Chance. Fabrice & Maya ntibigeze baririmba mu gihe nabo bari bitezwe muri iki gitaramo.
Umuhanzi Billy Jakes yatunguwe n'ibyo Imana yamukoreye mu gitaramo cye
Billy Jakes yaririmbye nyinshi mu ndiririmbo ze benshi barafashwa cyane. Gaby Kamanzi utabonetse mu gitaramo cya The Voice igizwe na Tonzi, Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Phanny Wibabara n’abandi bahanzikazi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel, na we yaririmbye muri iki gitaramo cya Billy Jakes ndetse amushimira ishyaka agirira umurimo w’Imana, amushimira guca bugufi bimuranga ndetse no kuba yaramusabye ko bazafatanya muri iki gitaramo.
Gaby Kamanzi yafatanyije na Billy muri iki gitaramo
Nyirakuru wa Billy Jakes wanamureze mu bwana bwe, na we yari yitabiriye iki gitaramo cy'umuhungu we, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Billy yanze ko bajyana muri Kenya mu gihe yari yamuguriye itike ariko yagera i Kanombe, Billy agahindura gahunda agahitamo kuguma mu Rwanda nk’uko Imana yari yabimusabye kugira ngo agire byinshi ayikorera mu Rwanda. Ibyo bikaba byaramweretse ko umwuzukuru we akunda Imana mu buryo budasanzwe.
Aha ni ho nyirakuru wa Billy Jakes yahereye, avuga ko umwuzukuru we akunda cyane umurimo w'Imana by'umwihariko akaba akunda Apotre Mignone kurusha uko akunda nyirakuru. Nyirakuru wa Billy yatangaje ibi ashingiye ku kuba Billy yarahisemo kuguma mu murimo w’Imana mu Rwanda muri Women Foundation Ministries akanga ko bajyana (akanga kujyana na nyirakuru) muri Kenya aho aba muri iyi minsi dore ko batakiba i Burundi ari na ho Billy yavukiye.
Apotre Mignone yahawe 'Microphone' afatanya na Billy Jakes kuririmba
Apotre Mignone Kabera umubyeyi wa Billy mu buryo bw’umwuka, yahawe umwanya muri iki gitaramo ashimira uyu muhanzi uburyo akunda umurimo w’Imana akawukorana umutima ukunze nta yindi nyungu arangamiye usibye kwamamaza izina rya Yesu. Yamwatuyeho umugisha wo kuguma mu Mana no kwaguka muri byose yaba mu buhanzi bwe ndetse no mu bindi bikorwa byose by’intoki ze.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Billy yadutangarije ko ikintu cyamushimishije cyane ari uburyo abantu benshi bitanze bakajya kumushyigikira mu gihe muri Kigali hari ibitaramo byinshi. Ikindi cyamukoze ku mutima ngo ni uburyo mu gitaramo cye hari ubwiza bw'Imana, abantu bose bari kumwe na we mu gitaramo cye bakaba barishimiye ibihe byiza bahagiriye.
REBA ANDI MAFOTO Y'IGITARAMO CYA BILLY JAKES
Billy yari afite abacuranzi b'inzobere bamufasha gucuranga umuziki wa Live
Gaby Kamanzi yari yambaye imyenda isa nk'iyo The Voice bari bambaye
Billy Jakes hamwe na Gaby Kamanzi bafatanya guhimbaza Imana
Nk'ibisanzwe Gaby Kamanzi yaririmbanye ubuhanga benshi barizihirwa
Bamwe mu bari bambariye kwifatanya na Billy Jakes
Apotre Mignone ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Baramwenyura kubera kuryoherwa n'umuziki mu gitaramo cya Billy
Apotre Mignone byamunaniye kwiyumanganya arahaguruka ahimbaza Imana
Umuhanzi Asa - 'Reka nifatire amafoto azajya anyibutsa iki gitaramo'
Umuvugabutumwa Rebecca Hillary (ibumoso) wo muri UCC yitabiriye iki gitaramo
Apotre Mignone ni we wigishije ijambo ry'Imana
Apotre Mignone yahagiriye umunezero udasanzwe
Billy hamwe na nyirakuru
Apotre Mignone hamwe na nyirakuru wa Billy Jakes
Dekilo na Billgates bitabiriye iki gitaramo bavuye Kicukiro mu gitaramo Ituro cya Dekilo
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
REBA HANO 'WIHOGORA' INDIRIMBO YA BILLY
TANGA IGITECYEREZO