RFL
Kigali

Mu gitaramo cya Billy Jakes benshi bizihiwe, nyirakuru, Gaby Kamanzi na Apotre Mignone bamuvuga imyato-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2017 17:08
1


Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 muri Serena Hotel i Kigali kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba habereye igitaramo cyateguwe na Billy Irakoze umuhanzi ubarizwa muri Women Foundation Ministries na Noble Family church.



Iki gitaramo cya Billy Irakoze ari we Billy Jakes cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere (Live) cyitabirwa n’abantu hafi 500 mu gihe kwinjira byari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro. Muri iki gitaramo, Billy Irakoze yafatanyije na Gaby Kamanzi, Ben & Chance. Fabrice & Maya ntibigeze baririmba mu gihe nabo bari bitezwe muri iki gitaramo.

Billy Jakes

Umuhanzi Billy Jakes yatunguwe n'ibyo Imana yamukoreye mu gitaramo cye

Billy Jakes yaririmbye nyinshi mu ndiririmbo ze benshi barafashwa cyane. Gaby Kamanzi utabonetse mu gitaramo cya The Voice igizwe na Tonzi, Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Phanny Wibabara n’abandi bahanzikazi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel, na we yaririmbye muri iki gitaramo cya Billy Jakes ndetse amushimira ishyaka agirira umurimo w’Imana, amushimira guca bugufi bimuranga ndetse no kuba yaramusabye ko bazafatanya muri iki gitaramo.

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi yafatanyije na Billy muri iki gitaramo

Nyirakuru wa Billy Jakes wanamureze mu bwana bwe, na we yari yitabiriye iki gitaramo cy'umuhungu we, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Billy yanze ko bajyana muri Kenya mu gihe yari yamuguriye itike ariko yagera i Kanombe, Billy agahindura gahunda agahitamo kuguma mu Rwanda nk’uko Imana yari yabimusabye kugira ngo agire byinshi ayikorera mu Rwanda. Ibyo bikaba byaramweretse ko umwuzukuru we akunda Imana mu buryo budasanzwe.

Aha ni ho nyirakuru wa Billy Jakes yahereye, avuga ko umwuzukuru we akunda cyane umurimo w'Imana by'umwihariko akaba akunda Apotre Mignone kurusha uko akunda nyirakuru. Nyirakuru wa Billy yatangaje ibi ashingiye ku kuba Billy yarahisemo kuguma mu murimo w’Imana mu Rwanda muri Women Foundation Ministries akanga ko bajyana (akanga kujyana na nyirakuru) muri Kenya aho aba muri iyi minsi dore ko batakiba i Burundi ari na ho Billy yavukiye.

Billy Irakoze

Apotre Mignone yahawe 'Microphone' afatanya na Billy Jakes kuririmba

Apotre Mignone Kabera umubyeyi wa Billy mu buryo bw’umwuka, yahawe umwanya muri iki gitaramo ashimira uyu muhanzi uburyo akunda umurimo w’Imana akawukorana umutima ukunze nta yindi nyungu arangamiye usibye kwamamaza izina rya Yesu. Yamwatuyeho umugisha wo kuguma mu Mana no kwaguka muri byose yaba mu buhanzi bwe ndetse no mu bindi bikorwa byose by’intoki ze.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Billy yadutangarije ko ikintu cyamushimishije cyane ari uburyo abantu benshi bitanze bakajya kumushyigikira mu gihe muri Kigali hari ibitaramo byinshi. Ikindi cyamukoze ku mutima ngo ni uburyo mu gitaramo cye hari ubwiza bw'Imana, abantu bose bari kumwe na we mu gitaramo cye bakaba barishimiye ibihe byiza bahagiriye.

REBA ANDI MAFOTO Y'IGITARAMO CYA BILLY JAKES

Billy Jakes

Billy yari afite abacuranzi b'inzobere bamufasha gucuranga umuziki wa Live

Billy Jakes

Gaby Kamanzi yari yambaye imyenda isa nk'iyo The Voice bari bambaye

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi

Billy Jakes hamwe na Gaby Kamanzi bafatanya guhimbaza Imana

Billy JakesBilly JakesBilly Jakes

Nk'ibisanzwe Gaby Kamanzi yaririmbanye ubuhanga benshi barizihirwa

Billy Jakes

Billy Jakes

Bamwe mu bari bambariye kwifatanya na Billy Jakes

Billy Jakes

Apotre Mignone ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Apotre Alice Mignone

Billy JakesBilly Jakes

Baramwenyura kubera kuryoherwa n'umuziki mu gitaramo cya Billy

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone byamunaniye kwiyumanganya arahaguruka ahimbaza Imana

Asa Jean de Dieu

Umuhanzi Asa - 'Reka nifatire amafoto azajya anyibutsa iki gitaramo'

Hillary Rebecca

Umuvugabutumwa Rebecca Hillary (ibumoso) wo muri UCC yitabiriye iki gitaramo

Billy JakesApotre Alice Mignone

Apotre Mignone ni we wigishije ijambo ry'Imana

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone yahagiriye umunezero udasanzwe

Billy Jakes

Billy hamwe na nyirakuru

Billy Jakes

Apotre Mignone hamwe na nyirakuru wa Billy Jakes

Dekilo

Dekilo na Billgates bitabiriye iki gitaramo bavuye Kicukiro mu gitaramo Ituro cya Dekilo

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com

REBA HANO 'WIHOGORA' INDIRIMBO YA BILLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Camarade7 years ago
    Ntago ari maman wa Billy uriya ni Nyirakuru ni nawe wamureze kuva akiri umwana.





Inyarwanda BACKGROUND