Umuhanzi Billy Irakoze ubarizwa mu itorero Noble Family church na Women Foundation Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba tariki 5 Werurwe 2017 kikazabera muri Serena Hotel i Kigali kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Billy Irakoze yavuze ko muri icyo gitaramo cye yise 'Billy in Live concert' azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’abaramyi bakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda, abo bahanzi akaba ari: Gaby Irene Kamanzi, Maranatha Men, Ben n’umugore we Chance ndetse na Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya.
Billy Irakoze yagize ati: "Igitaramo kizaba tariki 5 Werurwe 2017, nzaba ndi kumwe na Gaby Kamanzi, Ben na Chance, Fabrice na Maya na Maranatha Men. Intego y’iki gitaramo ni ukwagura ubwami bw'Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza."
Kwinjira muri iki gitaramo cya Billy Irakoze ni ukwishyura itike y’ibihumbi bitanu by’amanyarwanda (5.000Frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi (10.000Frw) mu myanya y’icyubahiro. Magingo aya uyu muhanzi Billy Irakoze akaba ageze kure yitegura iki gitaramo na cyane ko ashaka kuzacuranga umuziki w'umwimerere (Live).
Umuhanzi Billy Irakoze umwe mu bagiye gukora igitaramo gikomeye muri 2017
Fabrice n'umugore we Maya bazafatanya na Billy Irakoze mu gitaramo cye
Gaby Irene Kamanzi azaririmba muri iki gitaramo
Abasore bagize Maranatha Men nabo bazafatanya na Billy Irakoze
Ben na Chance bambariye kwifatanya na Billy Irakoze muri iki gitaramo cye
TANGA IGITECYEREZO