Umuvugabutumwa mpuzamahanga William Franklin Graham Jr. KBE uzwi cyane nka Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99 y'amavuko. Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018 ni bwo uyu mukozi w'Imana yatabarutse nkuko Inyarwanda tubikesha itangazamakuru ryo muri Amerika.
Nk'uko byatangajwe na Jeremy Blume umuvugizi wa Billy Graham Association, Rev Billy Graham wari umuvugabutumwa ukomeye ku isi ndetse wari wubashywe cyane, yitabye Imana ku myaka 99 atabarukira mu rugo rwe i Montreat muri North Carolina mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka 60 nyakwigendera Billy Graham amaze mu murimo w'ivugabutumwa, yabwirije ubutumwa bwiza abantu bagera kuri miliyoni 210.
Billy Graham (hagati) yagiriye inama abaperezida bakomeye, hano yari yasuwe na Obama (ibumoso), uri iburyo ni Franklin Graham umuhungu wa Billy Graham
Rev Billy Graham yabaye inshuti y'aba perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo na Barack Obama. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ni umwe mu bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Billy Graham. Akoresheje Twitter, Donald Trump yavuze ko Billy Graham yari umuntu udasanzwe. Yagize ati: "Umuntu ukomeye Billy Graham yitabye Imana. Nta muntu n'umwe umeze nkawe! Azahora yibukwa n'abakristo n'abandi bose bavuga Imana. Yari umuntu udasanzwe."
Umushumba mukuru w'itorero Angilikani ku isi (Archbishop of Canterbury), Justin Welby, na we ari mu bashavujwe cyane n'urupfu rwa Rev Billy Graham. Justin Welby yavuze ko Billy Graham yari urugero rwiza rw'abakristo bo muri iki kinyejana. Billy Graham yabonye izuba tariki 7/11/1918 avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Billy Graham yitabye Imana tariki 21/02/2018 atabarukira muri Amerika, akaba yari amaze igihe arwaye indwara ya Cancer.
Rev Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99
Billy Graham yakoresheje ibiterane bikomeye bikitabirwa n'ababarirwa muri za miliyoni
TANGA IGITECYEREZO