RFL
Kigali

Pastor Billy Graham yitabye Imana, yari yubashywe cyane ku isi ndetse yagiriye inama abaperezida bakomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2018 16:57
3


Umuvugabutumwa mpuzamahanga William Franklin Graham Jr. KBE uzwi cyane nka Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99 y'amavuko. Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018 ni bwo uyu mukozi w'Imana yatabarutse nkuko Inyarwanda tubikesha itangazamakuru ryo muri Amerika.



Nk'uko byatangajwe na Jeremy Blume umuvugizi wa Billy Graham Association, Rev Billy Graham wari umuvugabutumwa ukomeye ku isi ndetse wari wubashywe cyane, yitabye Imana ku myaka 99 atabarukira mu rugo rwe i Montreat muri North Carolina mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka 60 nyakwigendera Billy Graham amaze mu murimo w'ivugabutumwa, yabwirije ubutumwa bwiza abantu bagera kuri miliyoni 210.

Image result for Billy Graham and obama

Billy Graham (hagati) yagiriye inama abaperezida bakomeye, hano yari yasuwe na Obama (ibumoso), uri iburyo ni Franklin Graham umuhungu wa Billy Graham

Rev Billy Graham yabaye inshuti y'aba perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo na Barack Obama. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ni umwe mu bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Billy Graham. Akoresheje Twitter, Donald Trump yavuze ko Billy Graham yari umuntu udasanzwe. Yagize ati: "Umuntu ukomeye Billy Graham yitabye Imana. Nta muntu n'umwe umeze nkawe! Azahora yibukwa n'abakristo n'abandi bose bavuga Imana. Yari umuntu udasanzwe."

Umushumba mukuru w'itorero Angilikani ku isi (Archbishop of Canterbury), Justin Welby, na we ari mu bashavujwe cyane n'urupfu rwa Rev Billy Graham. Justin Welby yavuze ko Billy Graham yari urugero rwiza rw'abakristo bo muri iki kinyejana. Billy Graham yabonye izuba tariki 7/11/1918 avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Billy Graham yitabye Imana tariki 21/02/2018 atabarukira muri Amerika, akaba yari amaze igihe arwaye indwara ya Cancer.

Image result for Billy Graham

Rev Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99

Image result for Billy Graham in omega crusade

Billy Graham yakoresheje ibiterane bikomeye bikitabirwa n'ababarirwa muri za miliyoni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Me pastor Rutikanga Gabriel 6 years ago
    Yooo ntakundi yabaye icyitegererezo cyiza cy'abakozi b'Imana. Naruhukire mu mahoro
  • Makuza6 years ago
    Billy Graham yagenze isi yose.Ni kimwe n'umudage witwa Bonkee wigeze kuza mu Rwanda.Ageze kuli Stade Nyamirambo,yatumije abantu baremaye avuga ngo arabakiza.Nyamara nta numwe yakijije.Hanyuma ajya muli Nigeria,nabwo atumiza abamugaye ngo abakize.Bimunaniye,abaturage bararakaye cyane bashaka kumwica,akizwa na Police.Muli 1 Abakorinto 13:8,PAWULO yasize ahanuye yuko IBITANGAZA bizahagarara,umukristu akarangwa n'URUKUNDO.Nubwo abanyamadini bavuga ngo bakora ibitangaza muli iki gihe,ntabwo aribyo.Ikibihamya nuko nta muntu numwe tuzi neza wari wakizwa uburema cyangwa wari wazurwa na pastors.Abakristu Nyakuri muli iki gihe uzababwirwa nuko bakundana,bativanga mu byisi kuko Yesu yabibabujije (Yohana 17:16).Ikindi kibakubwira,nuko bose bigana Yesu n'Abigishwa be,bakajya mu mihanda babwiriza.
  • NSENGIMANA Eric6 years ago
    Ndihanganishijeumuryangoyasize. Ikindimwomenya niwe yahimvye indirimbo MBEGA URUKUNDORW'IMANA dusanga muricantique y'ikirundi n'iy'ikinyarwanda. Kandi wakijijwe afise imyaka 16





Inyarwanda BACKGROUND