RFL
Kigali

Bibaye byiza buri munyarwanda ngo yatunga Bibiliya kuko ishobora kubura burundu mu Rwanda-IMPAMVU

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2015 17:56
4


Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ubinyujije mu gikorwa wise “Shyigikira Bibiliya itazabura mu Rwanda”watangije urugamba rwo gukangurira abanyarwanda gutunga Bibiliya ndetse no kuyisoma cyane kuko hari imbogamizi z’uko ishobora kubura burundu mu Rwanda.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015 kikabera kuri St Paul mu mujyi wa Kigali, abayobozi bakuru b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda batangaje imbogamizi bafite z’uko Bibiliya ishobora kubura mu Rwanda mu gihe haba hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryateweho umukono na Musenyeri Augustin Mvunabandi umuvugizi w’umuryango wa Bilibila mu Rwanda (Bible Society of Rwanda), imbogamizi iza ku isonga mu zo bafite, ni uko abaterankunga bagenda bagabanuka bitewe n’uko hamwe na hamwe mu bihugu abo baterankunga bakomokamo, ukwemera gushingiye k’ubukristo kugenda gukendera gahoro gahoro, bamwe bagahitamo gutera inkunga ibindi bitari Bibiliya cyangwa inkunga batanga zigaherekezwa n’amategeko adashyigikira Bibiliya.

Bible Sosoety of Rwanda

Padiri Nzabonimana Anastase, Apotre Masasu na Musenyeri Augustin Mvunabandi ni bamwe mu batanze ikiganiro

Indi mpamvu ishobora gutuma Bibiliya ibura burundu mu Rwanda mu gihe hatabayeho ukwigira kw’Abanyarwanda ngo batange inkunga yabo mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda, ni uko abanyarwanda ngo bamaze imyaka 100 bafite Bibiliya bityo bigatera bamwe muri abo baterankunga kuvuga ko u Rwanda rukwiye kwigira mu kwibonera Bibiliya kandi ngo umuryango wa Bibiliya mu Rwanda usanga koko ibyo bavuga bifite ishingiro.

Biramutse byemejwe ko abanyarwanda bazajya birwariza mu kubona Bibiliya inkunga y’abanyamahanga igahagarara, ngo byaba ari ikibazo gikomeye kuko ubusanzwe Bibiliya ihenda cyane. Bibiliya Ntagatifu ibaye igurishwa hadakuwemo amafaranga aba yatanzwe n’abaterankunga, ngo yagura ibihumbi 38 by’amanyarwanda mu gihe Bibiliya Yera yagura ibihumbi 13 by’amanyarwanda kandi abanyarwanda bayikura ku mufuka bakaba ari bake.

Indi mbogamizi ngo ni uko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ngo udafite ububiko buhagije kandi bwagutse bwa Bibiliya. Iyi mbogamizi ngo ituma Bibiliya ihenda cyane kuko baba batumije nkeya inshuro nyinshi bitewe n’uko ububiko ari buto bikazamura igiciro nyamara haramutse hari ububiko bunini Bibiliya ngo yahenduka cyane kuko bajya batumiza nyinshi.

Rwanda Bible Sosiety

Musenyeri Augustin Mvunabandi umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

N’ubwo hari izo mbogamizi ariko, nyuma yo kwiga no gusesengura ibyo, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) wasanze ari ngombwa guhamagarira mu maguru mashya abakunda Bibiliya bose kugira uruhare mu kuyishyigikira badategereje ko ibura ngo babone guhaguruka.

Kuri bamwe babajije impamvu Bibiliya idacapirwa mu Rwanda, Canon Emmanuel Kayijuka umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yatangaje ko nabo bayifuza cyane gusa ngo ntabwo byapfa gushoboka kuko muri Afrika nta gihugu na kimwe kirabasha kubona ubwo bushobozi bitewe nuko kuyicapa bisaba inganda zikomeye cyane. Ku bijyanye no kuba uyu muryango utajya wamamaza mu itangazamakuru hagamijwe kumenyesha abakristo izi mbogamizi bafite, Kayijuka yavuze ko bagiye kubishyiramo  imbaraga kugirango Bibiliya itazabura mu Rwanda.

Rwanda Bible Sosiety

Canon Emmanuel Kayijuka umuyobozi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhangaykishijwe no kuba Bibiliya ishobora kubura

N’ubwo hari bamwe bahagurukijwe no kurwanya Bibiliya, uyu muryango ufite ibyiringiro by’uko Bibiliya itazabura kuko hari abandi bafite umutima wo kuyishyigikira nk’uko bigaragarira mu banyarwanda bakomeje gutanga inkunga yabo aho muri uyu mwaka wa 2015 hinjiye asaga Miliyoni enye ndetse na Bibiliya zikaba zaramamajwe cyane(kugurwa cyane)dore ko izari ziteganyijwe ko zizageza mu Ukuboza 2015 zarangiye mu kwezi kwa Kamena 2015.

Kugeza ubu abo muri Bible Sosiety of Rwanda barashimira cyane amasosiyete y’itumanaho MTN, AIRTEL na TIGO yemeye ko uyu muryango ukoresha ikoranabuhanga ry’ayo ma sosiyete kugira ngo abashaka gushyigikira Bibiliya, bakoresheje terefoni babigereho biboroheye. Ubwo buryo ni ubu; Jya muri terefoni wandikemo: *533*1*FRW (Amafaranga wiyemeje gutanga)# Yes


Abayobozi b'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bahangayikishijwe no kuba Bibiliya ishobora kubura mu gihugu

Padiri Nzabonimana Anastase umwe mu batanze ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko mu ntego z’uyu muryango, bifuza ko buri rugo rwatunga Bibiliya, kandi byaba na byiza cyane, buri munyarwanda wese akayitunga ndetse buri rugo rukajya rushaka umwanya wihariye wo kuganira kuri Bibiliya.

Musenyeri Augustin Mvunabandi umuvugizi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko ko mu rwego rw’ubuvugizi no gushaka ubushobozi butuma Bibiliya igera kuri buri wese, ku giciro gito cyane, yashishikarije buri wese ukunda Bibiliya, uyitunze, uyikeneye kugira uruhare mu kuyitera inkunga kugira ngo itazabura mu Rwanda.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu mwaka wa 1977. Mu ntego zawo harimo: Gusobanura Bibiliya, hibandwa kuyo abakristo bakeneye ari yo: Bibiliya Year, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    imana idufashe bibiriya ntizizabure kbs
  • igisumizi bakareke emmanuel8 years ago
    sinangombwa gutegereza ko zigabanuka ese ubundi buri munyarwanda atunze bibiriya byamutwara iki reka nsabe imana ibidufashemo kuko bibiriya ningenzi mubuzima bwacu
  • 8 years ago
    bayifate mumutwe
  • Valens8 years ago
    Ni byiza ko inkunga y'abasomyi ba Bibiliya iboneka ariko nanone uyu muryango wishingiye kurengera Bibiliya kandi nshima imikorere yawo ukwiye no kongera uruhare rw'aya madini yose ya gikirisitu mu gukuraho burundu iyi mbogamizi. Byaba bibabaje Bibiliya igize ikibazo n'amafaranga ari muri aya madini yose kandi yose avuga ko ashingiye kuri Bibiliya. Nk'icyo cyo kuvuga ngo nta stock cyo rwose ndumva kitari gikwiye. Kwanza mu maguru mashya bazateranye ayo madini badutangarize uruhare rwayo maze adashaka kugira icyo akora tuyanenge cyangwa tuyavemo kuko ubwo ntiyaba azi icyo akora. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND