RFL
Kigali

Ubuhanuzi ndetse no guhembuka ni byo byaranze igitaramo cyateguwe na Bethesda Holy Church bafatanyije na Timamu-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/11/2018 16:08
0


Hashize ameze 4 Bethesda Holy Church itangije itorero mu karere ka Bugesera. Tariki 11 Ugushyingo 2018 habereye igiterane cyarimo Abahanzi n'Abavugabutumwa gifite intego yo guhimbaza Imana ndetse no gukusanya inkunga yo kwagura uru rusengero. Ni igiterane benshi bahembukiyemo ndetse n'intego yacyo ibasha kugerwaho.



Iki giterane cyateguwe na Bethesda Holy Church bafatanije n'umuhanzi Timamu, intego yacyo yari uguhimbaza Imana kandi banashaka inkunga yo kuva mu bukode kugeza ubu bamazemo igihe kingana n'amezi 4. Iki giterane cyabereye mu karere ka Bugesera umurenge Ririma, akagari ka Nyabagendwa, umudugudu Murambi, muri paruwasi ya Mayange. Uru rusengero Bethesda Holy Church rumaze amezi 4 rukorera muri uyu murenge wa Ririma, akaba ari naho bafite ikibanza bifuza kuzubakamo urusengero ruhagaza Miliyoni 20.

Uru rusengero rumaze kuba ruto ku bantu benshi bari kurugana  

Tuganira na Pastor Nihabose Jean Baptiste uyuboye uru resengero muri Bugesera  yadutangarije ko iki giterane cyari kimeze neza, abari barasubiye inyuma bakaba barihannye kandi n'inkunga yo kwagura urusengero yabashije kuboneka yiyongera kuyo bamaza kugira. Yagize ati:

Ni igiterane cya kiza cyahembukiyemo umubare mwinshi w'abakirisitu, twari dufite na gahunda yo gutangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka urusengero tukava mu bukode. Inyigo y'ikibanza igaragaza ko inzu yajyamo ihagaze Miliyoni myakumyabiri (20,000,000frw) kugeza ubu tumaze kugira Miliyoni eshatu n'ibihumbi ijana na myakumyabiri (3,120,000Frw).

Pastor Nihabose Jean Baptiste uyobora Bethesda Holy Church iherereye muri Bugesera 

Kuri ubu Bethesda Holy Church ikorera mu murenge wa Ririma iri gushaka uko yakubaka vuba uru rusengero runini rujyanye n'ubwitabire bw'abantu benshi bari kurugana. Uru rusengero bari gukodesha rukaba rumaze kuba ruto kuko usanga abakirisitu bahagaze inyuma kugeza no hanze iyo bari mu materaniro.

Byari ibyishimo n'umunezero dore ko n'ubwitabire bwari hejuru cyane

Pastor Nihabose Jean Baptiste yashimiye abahanzi barimo Bigize Gentil, Safari Pio, Rudasingwa Slyvestre by'umwihariko Umuhanzi Timamu witanze cyane akabafasha no kugitegura.

Umuhanzi Timamu ni we wasoje iki gitaramo yishimirwa na buri wese

ANDI MAFOTO:


Umuhanuzi Danny wahanuriye bamwe mu Bakirisitu ni we wari wigishije ijambo ry'Imana 

Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi aririmba mu materaniro yabaye ku mugoroba  

Timamu yahimbaje Imana mu ndirimbo ze ashima n'Imana ku murimo wayo uri kwaguka mu Bugesera 



Umuhanzi Safari Pio yashimishije abari muri iki giterane



Kanda hano wihere ijisho uko umuhanuzi Danny yahanuriye bamwe mu bitabiriye iki Gitaramo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND