RFL
Kigali

KIGALI: Abakobwa bo muri Bene Kora bateguye ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga 'International Women Leadership Summit'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/02/2018 21:11
6


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga yiswe 'International Women Leadership Summit' yateguwe n'abakobwa babarizwa mu ihuriro ryitwa Bene Kora rigizwe n'urubyiruko rusaga 2500 mu Rwanda hose.



Ubusanzwe Bene Kora ni ihuriro ry'urubyiruko rwishyize hamwe kugira ngo rubashe guhindura urubyiruko biciye mu mahame y'Ijambo ry'Imana. Kugeza ubu bamaze imyaka ine bakora. Bene Kora igizwe n'urubyiruko hafi 2500 mu Rwanda hose rwiganjemo abiga muri Kaminuza n'abarangije amashuri yisumbuye kimwe n'uko harimo n'abakiri ku ntebe y'ishuri muri Segonderi.

Abakobwa babarizwa muri Bene Kora, ku nshuro ya mbere bateguye inama mpuzamahanga bise 'International Women Leadership Summit' yatumiwemo ba Rwiyemezamirimo b'abagore n'abakobwa bafite aho bamaze kugera kugira ngo bazahugure abakobwa bakiri hasi babahe impanuro zijyanye n'uko nabo bakwiteza imbere bagakurira mu ndangagaciro za Gikristo na cyane ko muri iki gihe turimo hari byinshi urubyiruko rwiyandurisha. Iyi nama 'International Women Leadership Summit' izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018 ibere mu mujyi wa Kigali mu rusengero rwa Healing Centre ruri i Remera inyuma ya Gare. 

Apotre Mignone

Mireille IGIHOZO umwe mu bagize Bene Kora akaba ari nawe uhagarariye igikorwa cya International Women Leadership Summit, yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi nama mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya mbere, batumiyemo Inama y'Igihugu y'Abagore, ba rwiyemezamirimo b'abagore, abanyamadini b'abagore na za Minisiteri zitandukanye. Aba batumirwa bazahugura abakobwa bakiri bato bazitabira iyi nama kugira ngo be gukura bafite ingeso mbi cyangwa se bari mu bidafite umumaro. Mireille IGIHOZO yagize ati:

Inama 'International Women Leadership Summit' izahuza ba Rwiyemezamirimo b'abagore ndetse n'abakobwa bafite ahantu bamaze kugera bashobora kuba bagira umusanzu batanga ku gihugu kugira ngo n'abakobwa bakiri hasi be gukura bafite ingeso mbi cyangwa se ngo bakure bari mu bidafite umumaro. Turimo turabibona ko urubyiruko ruri kwangirika muri iyi minsi bitewe n'imbuga nkoranyambaga ariko rero iyi nama ije kugira ngo ibahuze, dushyigikire abakobwa mu byo biyumvamo turwanye ubunebwe, dushyigikire impano zabo, tunabahuze na ba rwiyemezamirimo bashobora kubafasha kugera ku nzozi zabo. Twatumiye abayobozi b'ibigo bitandukanye b'abagore, Inama y'igihugu y'abagore, za Minisiteri zitandukanye, abanyamadini n'abandi.

Ku bakobwa n'abagore bifuza kujya muri iyi nama mpuzamahanga 'International Women Leadership Summit' igiye kubera i Kigali, Mireille IGIHOZO yavuze ko amarembo akinguye ku b'igitsinagore bose by'akarusho kwinjira akaba ari ubuntu. Aragira ati: "Kuza mu nama nta cyo bisaba, nta giciro kiriho cyangwa se ngo bisabe kwiyandikisha, ku nshuro ya mbere twarabyoroheje! Buri wese ahawe ikaze, apfa kuba ari umukobwa cyangwa umugore."

Mireille IGIHOZO yakomeje avuga ko mu batumiwe muri iyi nama harimo abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n'abakora umuziki usanzwe. Mu bahanzi bazitabira iyi nama harimo; Aline Gahongayire, Knowless Butera n'abandi banyuranye. Mu bavugabutumwa batumiwe bazanatanga impanuro ku bakobwa n'abagore bazitabira iyi nama, harimo; Pastor Julienne Kabanda umushumba mu itorero Jubilee Revival Assemble riherereye i Remera munsi ya Hotel Alpha Palace mu Mujyi wa Kigali, akaba ari itorero rikuriwe n'umugabo we Pastor Stanley Kabanda. Hatumiwe n'abandi batandukanye. 

Image result for Julienne Kabanda amakuru

Pastor Julienne Kabanda nawe azatanga impanuro ku bakobwa bazitabira iyi nama

Biteganyijwe ko nyuma y'inama ya 'International Women Leadership Summit', hazabaho ibikorwa bitandukanye bishyigikira inama kugira ngo imyanzuro izaba yafatiwe mu nama ishyirwe mu bikorwa. Nyuma yaho mu mpera z'uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama 2018 hazabaho guhurira hamwe muri 'Gala event show' barebe ibyo biyemeje aho bigeze banihe gahunda y'indi y'ikindi gihe kiri imbere. Mireille IGIHOZO yagize ati: "Twifuza ko u Rwanda rwaba rufite ibyagezweho twajyana hanze ku isoko mpuzamahanga mu rwego rw'imirimo."

Kujya muri Bene Kora bisaba iki?

Mireille IGIHOZO yavuze ko kwinjira muri Bene Kora nta kindi kintu bisaba, keretse gusa ngo kuba ufite ubushake. Tubibutse ko Bene Kora igizwe n'abasore n'inkumi bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye cyane cyane mu bigo by'amashuri, mu nsengero ku mihanda no mu isoko, ikaba ikuriwe ku rwego rw'igihugu na Mugisha Jackson afatanyije na Gabriel Dubier Mucyo. Mireille IGIHOZO umwe mu babarizwa muri iri huriro, ubwo yaganira na Inyarwanda yagize ati:

Kujyamo nta kintu bisaba, bisaba gusa kubyiyumvamo. Bene Kora ubundi tuvuga ubutumwa mu bigo by'amashuri bitandukanye, mu mihanda, mu masoko ahantu hose ndetse no mu nsengero zitandukanye. Umuryango Bene Kora watangijwe n'abantu babiri bagenda bavuga ubutumwa mu mashuri atandukanye, bamwe bakifuza gukora umurimo nk'uwo bari barimo gukora, nuko rero haza kuvuka iryo tsinda Bene Kora rikora uwo murimo wo kuvuga ubutumwa, kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gusenga. Bene Kora yatangijwe na Mugisha Jackson na Gabriel D Mucyo. 

Ni izihe mbogamizi Bene Kora bahuye nazo mu myaka ine bamaze?

Imbogamizi bahuye nazo, ku isonga harazaho ababyeyi babo batari bagasobanukiwe neza intego z'ihuriro Bene Kora dore ko bakekaga ko bishobora kwigisha abana babo uburara ndetse bamwe ngo babaga bafite ubwoba bw'ibintu abana babo birirwamo, gusa ngo uko iminsi yagiye itambuka bagiye basobanukirwa ndetse ngo magingo aya iyi mbogamizi yamaze kuvaho na cyane ko bahuye nayo mu myaka itatu ya mbere, bivuze ko hashize umwaka iyi mbogamizi yaravuyeho. 

Indi mbogamizi bahuye nayo kuva bagitangira kugeza ubwo bari bamaze imyaka itatu bakora ivugabutumwa mu mashuri, mu mihanda, amasengesho, ni amatorero babarizwamo nayo yabanje kwanga kurekura abana bayo mu bintu batari bizeye, gusa ngo iyi mbogamizi nayo yavuyeho na cyane ko Bene Kora baherutse guhuriza hamwe ababyeyi babo n'abanyamadini bakabasobanurira imikorere n'intego za Bene Kora, abanyamadini basobanukirwa Bene Kora ku kigero cya 80% ndetse bakabemerera gukora mu buryo buzwi.

Bene Kora

Bene Kora

Inama mpuzamahanga yateguwe n'abakobwa bo muri Bene Kora

Bene KoraBene Kora

Bamwe mu bakobwa babarizwa muri Bene Kora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA Esther6 years ago
    Iyi nama ndabona ifite intego nziza pe,nge sinahabura. Iziye igihe.
  • Ariella6 years ago
    Wowww I hope twese nkabakobwa tuhabaye twahijyira byinshi tukazahakura ubumenyi buhagajyij. No guhugurwa muri byinshi kbs jyew ndahabaye sinahabura bibay byiza twese sitwahabura nkabakob
  • cy Rich6 years ago
    Wouh nukuri Imana irabahagurujije natwe basaza banyu twiteguye kubaha support
  • 6 years ago
    Nukuri leeee that s is the place to be
  • Gaelle6 years ago
    Umuriro watse kbsa sinabura nanjye
  • 6 years ago
    Ok





Inyarwanda BACKGROUND