RFL
Kigali

Beauty For Ashes igiye kumurika album mu gitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi uba muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2017 8:36
0


Itsinda Beauty For Ashes riri gutegura igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya 3 y’indirimbo 12 yitwa Renaissance. Ni igitaramo kizaba tariki 9 Nyakanga 2017,gusa aho kizabera ndetse n’ibiciro byo kwinjira ntabwo biratangazwa.



Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes iririmbira Imana mu njyana ya Rock, yatangarije Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo cyabo batumiyemo umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Amerika. Twamubajije izina rye, Kavutse Olivier adutangariza ko bazamutangaza mu gihe kiri imbere, gusa yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko uwo muhanzi bari kuvugana ari umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika.

Beauty For Ashes

‘Renaissance’ ni album ya Beauty For Ashes izamurikwa tariki 9 Nyakanga 2017, ikaba iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi.  Iyi album igizwe n’indirimbo 12 hakiyongeraho n’izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Muri izo ndirimbo 12 zigize iyi album igiye kumurikwa harimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi. Kavutse yagize ati:

Album tugiye kumurika yitwa Renaissance, izaba iriho indirimbo zigera kuri 12 hamwe n’izindi eshanu za Bonus. Izizwi muri zo harimo; Yesu ni sawa, The cross naho kuri bonus hakaba harimo; Super star, Siripurize remix (featuring Serge,Aline & Bright Patrick), Turashima n’izindi nyinshi. Aho igitaramo kizabera tuzahabamenyesha vuba ndetse n’umuhanzi tuzatumira.

Kuki igitaramo cya Beauty For Ashes cyahujwe n’isabukuru y’umwaka umwe y’ubukwe bwa Kavutse na Amanda?

Tariki 9 Nyakanga 2016 ni bwo Kavutse Olivier na Amanda Fung bambikanye impeta mu birori byabereye ku Gisenyi. Ku munsi w’igitaramo cyabo, tariki 9 Nyakanga 2017, umwaka uzaba ushize Kavutse na Amanda bakoze ubukwe ndetse amakuru agera ku Inyarwanda ni uko aba bombi bazizihiza iyi sabukuru. Twabajije Kavutse impamvu bahuje igitaramo cyabo n’isabukuru y’ubukwe bwe na Amanda, adusubiza muri aya magambo: Kuba igitaramo kizaba kuri Anniversary yacu, ni uko byahuriranye gusa.

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Beauty for Ashes igizwe n’abantu 6 aribo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyaremye Olivier na Desire Ukwiye na Amanda Fung. Beauty For Ashes ni itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, bakaba bamaze gushyira hanze Album yitwa “Siriprize” iriho indirimbo nka ‘Ni Uwa Mbere’, ‘Siriprize’, Ushyizwe Hejuru’ 'Turashima' n’izindi.

Beauty For Ashes inaherutse gukora indi Album yitwa Wonders of The Son igizwe n'indirimbo ziri mu rurimi rw'icyongereza gusa. Iyi Album ya kabiri bakaba ariyo nayo baherutse kumurikira mu Bushinwa ndetse na hano mu mujyi wa Kigali.

REBA HANO 'THE WONDERS OF THE SON' YA BEAUTY FOR ASHES

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND