RFL
Kigali

Beauty For Ashes batangaje aho igitaramo cyabo 'Unstoppable' kizabera n'ibiciro byo kwinjira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2018 14:44
0


Itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock ryongeye gutegura ikindi gitaramo kidasanzwe bise Unstoppable nyuma y'icyo baheruka gukora umwaka ushize. Igitaramo bari gutegura kizaba mu minsi micye iri imbere. Kuri ubu bamaze gutangaza aho kizabera n'ibiciro byo kwinjira.



Igitaramo Beauty For Ashes bari gutegura kizaba tariki 04/08/2018 kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba. Ni igitaramo bise 'Unstoppable'. Beauty For Ashes (B4A) yatangaje ko iki gitaramo kizabera ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse naho mu myanya y'icyubahiro akaba ari 10,000Frw.

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES

Tariki 9 Nyakanga 2017 ni bwo Beauty For Ashes iheruka gukora igitaramo. Ni igitaramo cy'amateka bamurikiyemo album yitwa ‘Renaissance’. Muri iki gitaramo bari batumiye Aime Uwimana na Adrien Misigaro winjijwe mu muziki n'indirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n'indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben.

Beauty For Ashes

Igitaramo Beauty For Ashes bari gutegura

Beauty For Ashes (B4A) yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu irashima Imana ko igikomeje umurimo w’Imana kabone n’ubwo hari abo batangiranye mu itsinda batakiri kumwe bitewe n’impamvu zinyuranye. Iri tsinda rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Turashima, Yesu ni we Super star, Siripurize, Yesu ni sawa, Ni uwa mbere, The wonders of the son n'izindi zinyuranye.

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND