RFL
Kigali

Jean Luc Munyampeta yiteguye bihagije gukora igitaramo azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2017 18:11
0


Jean Luc Munyampeta ni umuhanzi ubarizwa mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi akaba umuhanzi waboneye izuba abahanzi bo muri iri torero. Kuri ubu uyu muhanzi agiye gukora gitaramo azaba yizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki.



'Fragrance of thanksgiving full live concert ' ni cyo gitaramo Jean Luc Munyampeta amaze iminsi yitegura. Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu (ku Isabato) tariki 12 Kanama 2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Rwanda Union Mission hafi ya CHUK na Lycee Notre Dame. Kwinjira ni ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n'ibihumbi 10 mu myanya y'icyubahiro. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yadutangarije ko yiteguye bihagije iki gitaramo cye azaba yizihirizamo imyaka 20 amaze muri muzika.Yavuze ko azaba ari kumwe na Maranatha n'abahanzi batandukanye barimo Mahoro Isaac, Mwizerwa Jacques na Phanuel. Yagize ati: 

Muri macye icyo mvuga kuri iyi concert nuko nayiteguye cyane nashyizemo imbaraga nyinshi, kugira ngo umuntu wese uzayitabira azayigiriremo ibihe byiza, abacuranzi bakoze imyitozo ihagije amakorali nka Maranatha n'abahanzi nka Mahoro Isaac, Mwizerwa Jacques na Phanuel bateguye za ndirimbo abantu bakunda cyane kugira ngo twese tuzamure ishimwe ribere Imana yacu nk’umubavu uhumura neza.

Yakomeje agira ati: "Nkuko biri muri 1Samuel 1, ababyeyi Imana yagiriye ubuntu barashimisha Imana Zaburi nziza bagira bati:'Uwari ingumba mu nzu ye, amuha kuyibamo yishimye ari nyina w'abahungu' kandi bati: Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe muhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. Nanjye ndakomeza ngira nti: Hahirwa uwiringira ategereje agakiza k’Uwiteka atuje, isezerano yahawe riramukomeza kugeza ubwo abonye igisubizo."

Ubutumwa ku babyeyi, Jean Luc Munyampeta yagize ati: 

"Babyeyi mwese mwabyaye namwe mutarabyara mugitegereje abana iki gitaramo nimwe nagiteguriye, ndababwira nti:"Imana Ireba Ingorane zacu ntitugacikintege mugusabirana, imbaraga zayo zirenze izumwijima,Iyo igihe kigeze, Imana irakora kandi Imana yacu irasubiza. Mwese abazitabira iyi Fragrance of thanksgiving full live concert mbasabiye umugisha ku Mana yanjye nkorera."

AMAFOTO YA MUNYAMPETA ARIMBANYIJE MU MYITEGURO

Jean Luc MunyampetaJean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Jean Luc MunyampetaJean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta agiye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Munyampeta

Igitaramo cya Jean Luc Munyampeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND