RFL
Kigali

Beauty For Ashes bagiye guhera i Huye mu kuzenguruka u Rwanda bamurika album yabo nshya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2017 8:10
1


Itsinda Beauty For Ashes rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock ryateguye ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda mu rwego rwo kumurika album yabo nshya bise 'Renaissance'.



Nk'uko Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes yabitangarije Inyarwanda.com, igitaramo cya mbere cya Beauty For Ashes muri gahunda yo kuzenguruka igihugu, kizabera i Huye tariki 10 Ukuboza 2017 mu Nzu mberabyombi y'akarere ka Huye kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba. Kwinjira ni 5000Frw mu myanya y'icyubahiro naho mu myanya isanzwe ni 1000Frw.

Kavutse Olivier yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu bagiye guhera i Huye, avuga ko ari ukubera ko ari ho itsinda Beauty For Ashes ryatangiriye. Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bazabikorera mu turere tune ari two; Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. Yagize ati:"Tuzagera mu turere tune kuri iyi gahunda ya mbere;Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. Tugiye guhera Huye kuko ari ho amateka ya B4A (Beauty For Ashes) atangirira".

MU MAFOTO: Beauty For Ashes yakoze igitaramo cy'amateka benshi batahana icyizere cy'ejo heza h'umuziki wa Gospel

Tariki 9 Nyakanga 2017 ni bwo Beauty For Ashes yakoze igitaramo cyo kumurika album yitwa ‘Renaissance’ igizwe n’indirimbo 12 zirimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi ziyongeraho indirimbo 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel cyitabirwa ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro. 

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA BEAUTY FOR ASHES

Beauty For Ashes umuyobozi wa Beauty For Ashes

REBA HANO 'SIFA' INDIRIMBO NSHYA YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bryan6 years ago
    Brother you are most welkome at Rusizi we hope that we will be blessed May God lead nd annoint all of u see u





Inyarwanda BACKGROUND