Barnabass Peter Manyaga wari umaze igihe kinini cyane kigera ku myaka ine atumvikana mu muziki, kuri ubu yamaze kuwugarukamo ndetse ahita ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Wewe ni Mungu' ari nayo ya mbere asohoye kuri album ye ya kabiri ari gutunganya.
Barnabass ni umwe mu bahanzi baboneye izuba benshi mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umuramyi uzwi cyane muri Zion Temple mu Gatenga. Azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Uri Uwera, Pokeya Sifa, Mungu wa Upendo, Amani, Muze, Iyo Mana, Wewe Furaha n'izindi zinyuranye zahembuye benshi. Kuri ubu Barnabass yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Wewe ni Mungu' yitiranwa n'indi yakoze mu myaka ishize, icyakora uzumvise zombi usanga atari zimwe.
Barnabass kuri ubu ari gukorana bya hafi na Moriah Entertainment Group iyoborwa na Eric Mugisha Mashukano. Iyi kompanyi iri kumufasha mu muziki we, yatangarije Inyarwanda.com ko Barnabass ari gutunganya album ye ya kabiri ndetse kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere iri kuri iyo album ye.. Byinshi ku byo Barnabass Peter Manyaga yari ahugiyemo ndetse n'ibyo ahishiye abakunzi be turabibagezaho mu nkuru ikurikiraho.
UMVA HANO 'WEWE NI MUNGU' INDIRIMBO NSHYA YA BARNABASS
TANGA IGITECYEREZO