Abagize umuryango wa Tonzi babashije gushyingura umubyeyi wabo nyuma y’imyaka 21 bari bamaze bashakisha umubiri w’uyu mubyeyi ngo bawushyingure mu cyubahiro.
Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru tariki 20 Ugushyingo 2015 mu Karere ka Nyabihu nibwo habereye umuhango wo gushyingura Munyana Ruth akaba mama w’umuhanzikazi Tonzi uzwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.Ni umuhango watangiye ku isaha ya saa tanu za mugitondo,utangizwa n’isengesho ryayobowe na Archbishop Emmanuel Kolini, nyuma hakurikiraho umunota wo kwibuka Munyana Ruth n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Korali Patmos iririmbamo n’umwe mu bahungu ba Munyana Ruth, nayo yaririmbye indirimbo zinyuranye zo kwihanganisha abagize umuryango wa Munyana Ruth, inshuti n’abavandimwe. Dr Michel, musaza wa Munyana yanyuriyemo abari bitabiriye uyu muhango amwe mu mateka ya mushiki we . Dr Michel yavuze ko nubwo umuryango we ubabaye ariko ushimishijwe no kubasha gushyingura umuvandimwe wabo mu buryo bw’icyubahiro nyuma y’imyaka 21. Dr. Michel yavuze ko mu myaka 21 yose ishize ntako batagize ngo bashake umubiri wa Munyana bafatanyije n’ubuyobozi ariko bikananirana kubera ko abatuye muri ako gace batababwizaga ukuri.
Aimable Niyonzima ,imfura ya Munyana Ruth nawe yunze mu rya Dr. Michel . Yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga aribwo bari babarangiye aho bagombaga gusanga umubiri we ariko nabwo ntibamubona kandi umuryango wose wari waturutse i Kigali bizeye kumubona, aza kuboneka mu kwezi kwa Nzeli 2015 bamweretswe n’abakobwa 3 bahingaga amaterasi y’indinganire. Aimable yakomeje avuga ko u Rwanda rwagushije ishyano kuko bitangaje kubona umuntu agwa iwabo ku manywa y’ihangu ariko hagashira imyaka 21 ntanumwe urerekana aho yaguye . Yaboneyeho gushimira abakobwa babafashije kubereka umubiri wa mama wabo bakamumenyera ku myenda ye.
Umugabo wa Munyana Ruth niwe wakurikiyeho aha ubuhamya burambuye bw’uburyo umugore we yavuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho bari batuye , ajyanwe n’umusore wari umusirikare amuhungishije amushyiriye ababyeyi be bari i Goma muri Congo ariko akaza kurasirwa iwabo i Nyabihu atarabona uko yambuka ngo asange umuryango we. Gusa yavuze ko badakwiriye kubabara nk’abatazi Imana. Yakomeje avuga ko mbere y’uko yitaba Imana, umugore we yari yamwandikiye urwandiko amubwira ko akurikije ibyo yagiye abona mu nzira, yagiye aririmba ndetse asaba Imana kumujya imbere.
Ku isaha ya saa munani nibwo hatangiye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro umubiri wa Munyana Ruth mu cyubahiro ku rwibutso rwo ku Nanga. Nubwo imvura yari iri kugwa ariko, abagize umuryango wa Munyana Ruth, ndetse n’abari baje kubafata mu mugongo bakomeje kuyihanganira kugera umuhango urangiye.
MU MAFOTO:UKO UYU MUHANGO WAGENZE
Umuhango wo gushyingura wari wabanjirijwe n'ijoro ryo kwibuka Munyana Ruth
Archbishop Emmanuel Kolini atangiza isengesho
Hafashwe umunota wo kwibuka Munyana Ruth
Abaturage bo muri ka gace bari baje kwifatanya n'uyu muryango
Bamwe mu baririmbanye na Tonzi muri Maranatha Choir bari baje kumufata mu mugongo
Korali Patmos bati " ...Twifitiye amazu meza hakurya ya rwa ruzi, twateguriwe na Yesu..."
Dr. Michel avuga amwe mu mateka ya mushiki we Munyana
Pasiteri Mbuguje abwiriza ijambo ry'Imana ryibanze kukwihanganisha uyu muryango ndetse no kwibutsa abari aho ko nyuma y'urupfu hari ubuzima
Gatarayiha Alpha umugabo wa Tonzi
Agahinda kari kose kuri Tonzi mu ishyingurwa ry'umubyeyi we
Uretse Alpha ufashe umutaka, abandi ni abana ba Munyana Ruth. Ufashe microphone ni Aimable akaba ari na we mfura y'uyu muryango. Aimbale yavuze ko ubuhanzi babukomora kuri mama wabo, ko ndetse Tonzi impano ye ayikomora ku mubyeyi wabo waririmbaga ijwi rya Arto.
Aimable Niyonzima yerekana abakobwa baberetse umubiri wa mama wabo. Yabashimiye mu ruhame ndetse abemerera ishimwe ry'umuryango
Patmos bati"... Iyi si irashaje..."
Maria Yohana yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zijyanye n'uyu muhango
Maria Yohana, Ezra Joas, Patient Bizimana, Tonzi na Aline Gahongayire bafatanyirije hamwe kuririmba indirimbo'Muririmbire Uwiteka'
Nyuma y'uko bakoresheje imbaraga zishoboka nk'ubuyobozi ariko bikananirana,Visi Meya na we yunze muryabandi ashimira Imana yatumye babona umubiri wa Munyana Ruth
Papa wa Tonzi yatanze ubuhamya bw'ibihe bikomeye umugore we yanyuzemo mbere y'uko yicwa
Umwe muri basaza ba Tonzi niwe wari utwaye ifoto y'umubyeyi wabo
Tonzi yari yacitse intege ku buryo bugaragara
Bihanganiye imvura yagwaga ari nyinshi baherekeza mucyubahiro Munyana Ruth
Tonzi n'umugabo we bashyiraho indabo
TANGA IGITECYEREZO